Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu mikorere y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth] kugira ngo ubukungu bivugwa ko buhuriweho ntibibe umwihariko w’ibihugu bike muri 54 bigize uyu muryango.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ku bucuruzi n’Ishoramari muri Commonwealth [Commonwealth Business Forum] iri kubera i Kigali.

Iyi nama y’iminsi ibiri, ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigomba kuba mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, izwi nka CHOGM.

Ni inama abayiteraniyemo baganira ku ngingo zinyuranye zituma bashyiraho imirongo migari mu kubaka ejo hazaza hahuriweho n’ibihugu byo muri uyu muryango, by’umwihariko muri uru rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye, mu biganiro nyunguranabitekerezo

Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we witabiriye iyi nama yashimye intambwe imaze guterwa n’uyu muryango. Yagize ati “Hamwe n’ubukungu buhuriweho,dufite n’ibindi bintu byinshi duhuriyeho kugeza ubu, harimo ururimi, urwego rw’imari ari na rwo rudufasha gukora ishoramari, gukorera hamwe ubucuruzi.”

Cyakora, Umukuru w’igihugu yavuze ko hagikenewe kongerwamo imbaraga. Ati “Hari intangiriro nziza nakabaye mvuga ko ihagije ariko dukeneye kubigira byiza kurushaho. Dukeneye gukomeza guhozaho kugira ngo ubukungu buhuriweho tuvuga bube koko buhuriweho, atari ukuba buhuriweho gusa n’ibihugu bike muri 54.”

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland avuga ko uyu muryango hari aho umaze kugera mu guteza imbere ubucuruzi n’ ishoramari hagati y’ibihugu binyamuryango kandi ko urwo rwego ruzakomeza gutera imbere kurushaho. Ati “Uru rugendo kandi ruzadufasha kugera ku ntego dufite yo kugera ku bucuruzi, bukorwa hagati y’ibihugu byacu, bwa Tiliyoni ebyiri z’Amadorali ya Amerika muri 2030.”

Yongeraho kandi ko “Hari amahirwe menshi kuri twe kugira ngo dukorere hamwe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu. Icyo tuzi nuko tugomba guhuza imbaraga, kwiyemeza no kugira umurava. Kandi, ibihugu byacu biragaragaza ko biri muri uwo murongo.”

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland

Ubunyamabanga bwa Commonwealth butangaza ko umusaruro mbumbe uhurije hamwe w’ibihugu byo muri uyu muryango kuri ubu ungana na Tiliyoni 13$, byitezwe ko kandi uzazamuka ukagera kuri Tiliyoni 19.5$ muri 2027. Cyakora ngo hakenewe gukuraho icyuho kikigaragara hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye kugira ngo bashobore kugera ku hazaza hahuriweho nta n’umwe usigaye inyuma.

Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwizeza ko muri gahunda bafite harimo kwibanda ku bihugu bikiri bito biri muri uyu muryango, kuri ubu byihariye 32% by’ibihugu byose biwugize

Share.
Leave A Reply