Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yasabye abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi gukomeza kwimakaza politiki ishingiye ku gushakira ibibazo ibisubizo nyabyo, aho kwishora mu binyoma cyangwa mu bikorwa bitiza umurindi ibibazo aho kubikemura.


Mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi iri kubera mu Intare Conference Arena i Rusororo, Perezida Kagame yavuze ko umusingi wa politiki y’Umuryango ari ugukorera abaturage no kubazanira ibisubizo bifatika. “Politiki numva, ya RPF ni uguhangana n’ibibazo tugashaka ibisubizo. Politiki y’ibinyoma, yo guhimba, bimwe mwita ‘gushushanya’ byongera ibibazo ku byo wari ufite.”


Yashimangiye ko buri munyamuryango akwiriye kwisuzuma akibaza niba ibyo akora bihura n’inshingano yiyemeje n’intego z’Umuryango, ati: “Wibaze ikibazo cy’aho ugeze bijyanye n’inshingano twihaye.”


Perezida Kagame yanasabye abanyamuryango kubakira ibikorwa byabo ku byifuzo by’abaturage, bakarangwa n’ubunyangamugayo, umurava no gutanga umusaruro ugaragara.


Yongeye kwibutsa ko amateka ya FPR Inkotanyi ari isoko y’indangagaciro n’inshingano zigomba guhora ziyobora abanyamuryango. “FPR ifite umwimerere wayo, ifite izina, ifite ibiyiranga bihagije, ifite noneho amateka. Amateka adusobanurira byinshi mu byo dushinzwe, ibyo buri Munyarwanda ashinzwe aho yaba ari hose.”


Perezida Kagame yavuze ko ayo mateka anafasha Abanyarwanda gusobanukirwa neza igihugu bifuza kubaka n’uruhare rwa buri wese mu gukomeza kugiteza imbere.


Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi ikomeje kubera mu Intare Conference Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yitabiriwe n’abayobozi n’abanyamuryango batandukanye b’Umuryango, baganira ku nshingano zabo no ku cyerekezo cyo gukomeza guteza imbere igihugu binyuze muri politiki ishyira imbere ibisubizo n’inyungu z’abaturage.


Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version