Lourdes, u Bufaransa — Papa Leo XIV yasabye abashinzwe ubuzima n’abakristu muri rusange kudatakaza icyizere n’ubumuntu mu gihe bahura n’uburwayi, imibabaro n’ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Mu butumwa yatanze i Lourdes, umujyi uzwi cyane nk’ahantu h’ingenzi h’abarwayi n’abasura basaba gukira, Papa yibukije ko n’iyo umuntu yaba ari mu mibabaro, ashobora gukomeza kugira amahoro n’ibyishimo, ashingiye ku kwizera n’icyizere cy’ubuzima bw’iteka.
Yifashishije amagambo yo mu Baroma 8:18 agira ati: “Imibabaro yo muri iki gihe ntikwiriye kugereranywa n’ikuzo rizahishurwa muri twe.”

“Mube abagaragu b’ubuzima”

Mu butumwa bwe bwibanze ku buzima n’imyitwarire y’ubuvuzi, Papa Leo XIV yasabye abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kongera gutekereza ku busobanuro bwimbitse bw’umwuga wabo.
Yagize ati: “Umwuga wanyu ni uwo kwita ku muntu ubabaye, si uwo kumukuraho.”


Papa yasabye abaganga, abaforomo n’abandi bose bakora mu buvuzi kuba “abagaragu b’ubuzima” bafite ishyaka ryo kurengera ubuzima bwa muntu, cyane cyane igihe umurwayi ari mu bihe bikomeye.
Yongeyeho ati: “Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gufata icyemezo ku buzima bw’undi muntu.” Yanenze igitekerezo cy’uko ubuvuzi bwahinduka uburyo bwo gushyira mu bikorwa “urupfu ruteganyijwe.”
Ibi byongeye kugaragaza umwanya Papa Leo XIV afata ku mpaka zerekeye ubuvuzi, iherezo ry’ubuzima n’ubufasha mu kwiyahura, aho ashimangira ko ubuzima bwa muntu bugomba kurindwa kugeza ku musozo wabwo.

Urugendo rwuzuyemo ubutumwa bw’ingenzi

Urugendo rwa Papa Leo XIV mu Bufaransa rwamaze iminsi ine, rumugeza i Paris, Metz na Lourdes, aho yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi.
Muri urwo rugendo, Papa yanagarutse ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana n’abakiri bato mu nzego za Kiliziya. Yagiranye ibiganiro byihariye n’abarokotse ayo mahano, anasaba abasenyeri gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda abana no gushyiraho uburyo bukomeye bwo gukumira ihohoterwa.


Bamwe mu barokotse bagaragaje ko ibiganiro bagiranye na Papa bibahaye icyizere, nubwo hakomeje kubaho ibibazo n’impungenge ku buryo Kiliziya ikemura ibibazo by’ihohoterwa ndetse n’imanza zikomeje kuba mu nzego za Vatikani.

Ubutumwa bw’amahoro n’ivugurura

Mu bindi byaranze urwo ruzinduko, Papa Leo XIV yakomeje guhamagarira isi gushaka amahoro no gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro, mu gihe yanasangiye n’abakristu ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gufashanya.


Imihango ya Misa yakorewe ahantu hahurira abantu benshi yabaye umwanya wo guhuza abakristu no gushimangira ubutumwa bw’ivugabutumwa.
Mu gusoza urugendo rwe, Papa yagaragaje ko icyizere cya gikristu kidashingira gusa ku buzima bw’isi n’ibibazo byabwo, ahubwo ko gishingiye no ku cyizere cy’ikuzo n’ibyishimo bidashira Imana yasezeranyije abayikurikira.


I Lourdes, ubutumwa bwa Papa bwahurije hamwe ibintu bitatu by’ingenzi: kurengera ubuzima, kwita ku bababaye no gukomeza kugira icyizere n’iyo ubuzima bwaba buri mu bihe bikomeye.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version