Umuhanzikazi w’icyamamare akaba n’ umukinnyi wa filime ukomeye Jennifer Lopez yakoze ubukwe na Ben Affleck, umugabo bari bamaze imyaka 18 baratandukanye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 nibwo amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Jennifer Lopez yakoze ubukwe na Ben Affleck uzwi cyane muri sinema.

Ubukwe bwabo bwabereye muri Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Si ubwa mbere Jennifer Lopez yari akundanyeho na Ben Affleck kuko mu 2002 uyu mugabo yambitse impeta y’urukundo uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe ku Isi.

Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo, maze nyuma gato muri 2004 baza gutandukana.

Inkuru z’uko urukundo rw’aba bombi, rwaba rwongeye gusubukurwa byatangiye kuvugwa muri 2021.

Icyo gihe Jennifer na Ben Affleck, bagaragaye bari kumwe ahitwa Big Sky Resort muri Leta ya Montana iri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. TMZ yatangaje ko hari abababonye bahuje urugwiro mu buryo bukomeye.

Bivugwa ko baje kuva muri Montana berekeza mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, nyuma bahita bafata imodoka bajyana mu rugo kwa Jennifer Lopez ahitwa Bel Air.

Jennifer Lopez cyangwa J Lo nkuko bakunze kumwita, yashakanye n’umugabo wa mbere Ojani Noa mu 1997 batandukana mu 1998, uwa kabiri ni Cris Judd bashakanye mu 2001 batandukana mu 2003, uwa Gatatu ni Marc Anthony bashakanye mu 2004 batandukana mu 2014.

Muri 2002 nibwo Ben Affleck yambitse impeta Jennifer Lopez gusa nyuma baje gutandukana.
Ben Affleck na J Lo bakoze ubukwe nyuma yo kumara imyaka 18 baratandukanye.
Share.
Leave A Reply