Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yishimiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza kuko ngo bizafasha iyi Minisiteri mu rugendo barimo rwo guhuza ibyigishwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Kubaka Urwego rw’Uburezi rutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no guhanga udushya, ni hamwe mu ho Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ubona ko hagikenewe gushyirwa imbaraga muri kaminuza zo muri Afurika.
Prof. Dr. Ing. Francis W.O. Aduol, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro rya za Kaminuza zo muri Commonwealth, akaba n’Umuyobozi wa Technical University yo muri Kenya, agira ati “Kaminuza zo ku mugabane wacu zirakibanda mu gushyira imbaraga gusa mu masomo atangirwa mu ishuri. Ibi ni uburyo butakigezweho.”
Francis avuga ko impamvu aruko “Ubwo za kaminuza zatangiraga kuri uyu mugabane, ntabwo bitaga ku cyo abanyeshuri bazakora, kubera ko hari amahirwe menshi abategereje.”
Ikindi ngo nuko bizeraga ko nibasohoka muri kaminuza bazabona amahugurwa abafasha gushyira mu ngiro ibyo bize. Ati “Ibyo byarahindutse nyamara turakigisha muri ubwo buryo.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubumenyi abanyeshuri bavana mu ishuri butagihagije ngo bahaze ibyo isoko ry’umurimo rishaka. Ari na yo mpamvu “tugomba guhuza ibyo twigisha n’ibyo isoko ry’umurimo rishaka. Tugomba gutegura abanyeshuri bacu mu buryo bahanga udushya.”
Bijyanye n’uyu murongo, Kaminuza ya Coventry yo mu gihugu cy’Ubwongereza, igiye gutangira imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuburyo hari amasomo bazajya batangamo umusnzu bityo abanyeshuri bagasohoka bafite ubwo bumenyi bwifuzwa ku isoko ry’umurimo.
Ubu ni ubufatanye buzanyura mu biro by’iyi kaminuza bishinzwe ibikorwa bya yo muri Afurika [Coventry University Africa Hub], biri mu Rwanda.
Ni Hub imaze umwaka iri mu Rwanda ariko yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 22 kamena 2022, mu nama ya Commonwealth Business Forum, imwe mu zigize CHOGM ikomeje kubera i Kigali.
Prof. Silas Lwakabamba uyobora Coventry University Africa Hub, akaba yaranabaye umwalimu muri kaminuza zo mu Rwanda, avuga ko “Nk’urugero turashaka gukorana na Kaminuza y’u Rwanda aho tuzazanamo amasomo anyuranye by’umwihariko mu rwego rw’Ubuvuzi na ‘Engineering’.”
Ibi ngo bizanatuma abo banyeshuri barangiza bafite n’impamyabumenyi yo mu Bwongereza. Ati “Abanyeshuri bazajya barangiza Kaminuza bafite impamyabumenyi ebyeri, iya Kaminuza y’u Rwanda n’iya Kaminuza ya Coventry.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard TWAGIRAYEZU, avuga ko bishimiye ubu bufatanye.
Yagize ati “Na zino ‘skills councils’ (inama z’umurimo) turigushyiramo imbaraga, ni ukugira ngo abantu bari ku isoko ry’umurimo batubwire ibyo bakeneye, bakorane n’amashuri hanuyuma na yo amenye uburyo yigisha anavugurure gahunda za yo.”
Uru ngo ni urugendo ariko bishimira ko “twishimiye ko turikumwe n’abafatanyabikorwa, nka Coventry University, n’izindi kaminuza zitandukanye.”
Uretse kuzamurira ubumenyi bw’abakiri ku ishuri, Coventry University Africa Hub izanafasha abari mu kazi mu bigo binyuranye, yaba mu buryo bwo kwiga ngo babone impamyabumenyi (Master’s Degree na PHD) ndetse no kubaha amahugurwa, bari mu Rwanda cyangwa hanze ya rwo.
Ku ikubitiro, iyi Kaminuza yasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) na Kaminuza y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Aviation Travel & Logistics, National Airline na Akagera Aviation.
Kaminuza ya Coventry ni imwe mu zikomeye mu Bwongereza, by’umwihariko mu bijyanye no gukora ubushakashatsi. Uretse Africa Hub, inafite Hub i Dubai, Singapore, Ubushinwa n’Ububirigi.
Iyi kaminuza ivuga ko bitewe n’uburyo yigishamo no guhuza abanyeshuri n’isoko ry’umurimo, bituma abagera kuri 97% baharangirije bahita babona akazi.