Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ingaruka z’ubusumbane bushingiye ku gitsina, bityo ko abakora imishinga irwanya iri hohoterwa bajya babyitaho.

Iyi Minisiteri yabigarutseho nyuma yo gutangiza ku mugaragara umushinga wishwe ‘Empower and Include: Combating Gender Based Violence, through empowering local security organs and Community’, w’umuryango utari uwa Leta witwa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, uharanira guteza imbere amajyambere y’abagore cyane cyane abo mu cyaro.

Uyu ni umushinga ugamije kongerera ubumenyi abaturage ndetse n’ inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uzakorerwa mu murenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge n’uwa Kinyinyinya mu karere ka Gasabo, mu gihe cy’umwaka umwe.

Nyuma yo gutangiza  ku mugaragaro uyu mushinga, kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, Umuyobozi mukuru muri MIGEPROF, ushinze guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi, NGAYABOSHYA Silas yavuze ko byagaragaye ko ubusumbane bushingiye ku gitsina ari bwo ntandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bityo ko abakora imishinga ifite aho ihuriye n’iri hohoterwa bajya babyitaho.

Ati “Tujye mu muzi w’ikibazo kuko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ingaruka z’ubusumbane bushingiye ku gitsina.” Yavuze ko ibiganisha kuri ubu busumbane bigaragazwa n’ubushakashatsi ari “Ni uburyo umuryango mugari wacu wubaka icyo ari cyo kuba umugabo n’icyo ari cyo kuba umugore. Umugabo hakaganishwa hahandi ngo umugabo wahohotewe wenda nta kibazo, ariko iyo yahohotewe biragatsindwa!” akomeza avuga ko “Nta muntu rero guhohotera byagombye kubera cyangwa se ngo guhohotera bibere. Umushinga runaka ugiye gukorwa uhangana gute niyo mizi yikibazo!”

NGAYABOSHYA Silas, Umuyobozi mukuru muri MIGEPROF, Ushinze guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi

Umuryango Réseau des Femmes uvuga ko koko mu mishinga bakora bakwiye kwita ku hari ibibazo ari na yo mpamvu muri uyu mushinga bagiye gukora bahisemo kongerera ubumenyi abaturage ndetse n’inzego zose zifite aho zihuriye no kurwanya iri hohoterwa.

UWUMANA Xaverine, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango ku rwego rw’igihugu yagize ati “Hari indi mishinga ikora ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yaba kurikumira ndetse no kurirwanya, ariko uyu mushinga twatewemo inkunga na UN Women ufite umwihariko. Umwihariko ufite ni abo uzakorana na bo, aha navuga DASSO, Community Policing, Urubyiruko rw’abakorera bushake, Inshuti z’Umuryango, bariya ni abantu bajya mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa babandi bajya aho byakomeye.”

 Uyu muyobozi avuga ko kongerera ubumenyi izo nzego ari ingenzi. Ati “Bariya bantu rero babikora mu nshingano, ariko akenshi usanga na bo badafite ubumenye buhagije, mu buro bwo gukumira ihohoterwa, mu buryo bwo gutanga ibiganiro ndetse n’uburyo ufata uwahohotewe. Akenshi ugasanga iyo bagiye gukemura ikibazo cy’ihohoterwa na bo bashobora kugwa mu kibazo cyo guhohotera kubera ubumenyi bukeya.”

UWUMANA Xaverine, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu

Akarere ka Nyarugenge, nka hamwe mu hazakorerwa uyu mushinga, imibare itangwa n’ubuyobozi bw’aka karere igaragaza ko kuva tariki 1/7/2021 kugera 31/04/2022, abantu 1072 bakorewe ihohoterwa abenshi muri bo akaba ari irishingiye ku gitsina. Nkunda Evariste, Umukozi w’aka karere mu Ishami ry’Ubuzima akizera ko uyu mushinga uzatanga umusanzu mu guhangana n’iri hohoterwa.

At”Uyu mushinga uzadufasha. Uhereye kuri ziriya nzego zose ndetse nk’uko twabisabye ko n’abagenzacyaha bazahabwa amahugurwa ku bijyanye n’itegeko n’uko bagomba kwitwara. Ubumenyi bazahabwa buzabafasha kurushaho kumenya uko babyitwaramo.”

Umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural usanzwe ukorera ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore mu turere dutanu mu gihugu hose, kuri ubu twiyongeyeho utu tubiri two mu mujyi wa Kigali.

Itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose risobanura ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari “Igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo.”

MIGEPROF ivuga ko umubare munini w’abakorerwa iryo hohoterwa ari abagore n’abana cyakora igashishikariza n’abagabo bakorerwa ihohoterwa kujya babitangaza kuko na bo itegeko ribarengera.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version