Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko iyi kipe igikomeye ku cyemezo cyo gukinisha Abanyarwanda ndetse asaba ko andi makipe bahanganye yakwemererwa gukinisha abanyamahanga 11 kuko nabyo bitababuza kuyatsinda.
Ibi Lt Gen Mubarakh Muganga yabigarutseho ku wa 23 Ugushyingo 2021, nyuma y’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports, bikaza kurangira iyi Kipe y’Ingabo itsinze 2-1.
Ibitego bibiri bya APR FC byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 39 ndetse na Ruboneka Jean Bosco wagitsinze ku munota wa 43′. Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe ku munota wa 19 na Essombe Willy Onana.
Nyuma y’uyu mukino, Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabajijwe uko yakiriye Intsinzi y’ikipe ye, mu gusubiza agira ati “Mu izina ry’Ubuyobozi, abakunzi n’abafana ba APR FC ndatangira nshimira byimazeyo abakinnyi n’ abatoza b’ikipe yacu ku intsinzi baduhaye turishimye.”
Yakomeje avuga ko ari ishema kubona intsinzi kuri Rayon Sports ngo ‘nubwo idakunze kubyemera.
Ati “Ndashima n’ikipe twakiriye n’ubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe ariko bongeye kwemera ko batsinzwe ku mugaragaro ndetse bavuga ko twimwe na penaliti yari gutuma dutahana ibitego birenze bibiri.”
Yakomeje avuga ko iyi kipe igitsimbara ku cyemezo cyo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda kandi ko bitababuza gutsinda.
Ati “N’ubwo bisaba kwihangana ariko umusaruro ugaragaza ko kiriya cyerekezo ari inyamibwa cyane. Ubu tuvugana ku mukino wa gatatu w’iyi Shampiyona ikipe twahuye nazo zose zakinishije abanyamahanga babo b’abahashyi ariko ntibitubuza kubatsinda.”
Yakomeje asabira amakipe bahanganye kuba yakwemererwa gukinisha abanyamahanga 11.
Ati “Ku bayobozi bagenzi bacu b’ikipe zindi, Abanyarwanda barashoboye nimubahe amahirwe, ariko aka wa mugani ntemera cyane ngo nyamwanga kumva ntiyanze kubona ku bifuza gukomeza gukinisha abo bahashyi ndabasabira kwongererwa umubare wabo ukava kuri 5 bakaba 7 cyangwa 11 kugira ngo abasore bacu bajye babona aho bipimira. Nyamara ibitangwa kuri bariya biyambazwa bihawe abasore bacu bakora byiza kurushaho ubwo nibwo budasa bwacu.”
Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, yateranye ku wa 2 Kanama 2021 yemeje ko amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino “Feuille de match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu aho kuba batatu nk’uko byari bisanzwe.
Uwo mwanzuro uvuga ko umukinnyi w’umunyamahanga winjiye mu gihugu aturutse hanze yacyo, agomba kuba atarengeje imyaka 30 y’amavuko.
Ikomeza iti “Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’Igihugu kandi akaba arengeje imyaka 30 kugira ngo yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka itatu iheruka.’’
Ubusanzwe, kuva mu 2013, mu marushanwa y’imbere mu gihugu, buri kipe yo mu Cyiciro cya Mbere yabaga yemerewe abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 18 bitabazwa ku mukino.
Ni itegeko amakipe menshi yifuje ko ryahinduka kuva mu 2015, ariko ntahurize kuri ubwo busabe. Mu Nteko Rusange ya FERWAFA yabaye ku wa 17 Ukuboza 2020, iyi ngingo ntiyagarutsweho, aho byavuzwe ko Rayon Sports yabisabye igihe cyararenze.