Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, wabaye umunsi w’amateka ku baturage bo mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Nyarurama, umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro n’abo mu mudugudu wa Rubete, akagari ka Nyarufunzo, umurenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge.

Ni nyuma yo kumurikirwa ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere gihuza iyi midugudu yombi. Cyambukiranya umukoki muremure uri hagati y’umudugudu wa Rebero na Rubete ari na wo wabangamiraga imigenderanira y’abaturage b’iyi midugudu yombi.

Twagirimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rebero yagize ati “Aha hantu hajyaga habaho ubutisimu, hakaba umusangiro ariko imvura yakuba ntube ugitashye icyo kirori.”

Yongeraho ko “gutabara umuturanyi wo hakurya ngo ube wakwambuka uyu mukoki ari ninjoro byari ibintu bitoroshye.”

Akingeneye Salima  wo mu mudugudu wa Rubete na we yunga murye. Ati “Hari ahantu habi. Hahandi byageraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM) ntube wacamo nta muntu muri kumwe.”

Aba baturage bishimira ko kuri ubu, iki kiraro gikuyeho izo mbogamizi.

Emmanuel ati “icyo twungutse cyo ni kinini cyane. Ubu imigenderanire igenze neza. Turabikesha imiyoborere myiza dufite.”

Salima na we yongera ho ko “kubera ko ikiraro kihageze ndumva bitworoheye twese.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, warunahagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu muhango wo gutaha ku mugaragaro iki kiraro, na we avuga ko kitarubakwa byari biteye impungenge ku baturage.

Ati “Nk’uko mubibona bari basanzwe bakoresha uburyo navuga ko butujuje ubuziranenge kuko banyuraga hano mu gikombe, ahantu bikoreye inzira ariko ubona iteye impungenge, cyane cyane mu gihe cy’imvura, ndetse bikaba byanashoboraga gutera impanuka.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki kiraro

Uyu muyobozi asaba abaturage kuzafata neza iki kiraro kandi bagakumira uwo ari we wese washaka kucyangiza. “ icyo dusaba abaturage ni ukutareberera uwashaka ku cyangiza. Hari ushobora kubikora by’ubukubaganyi, hari n’ushobora kubikora by’umutima mubi wenda ashaka kwangiza gusa.”

Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’umuryango utari uwa Leta Bridge to Prosperity. Maria Rodriguez Vasseur ushinzwe ibikorwa muri uyu muryango avuga ko iki kiraro kiri muri bimwe mu bindi bafite muri gahunda yo kubaka. Ati “Nko mu myaka itatu ishize twakoze igenzura rusange mu gihugu ku buryo ubu dufite urutonde rurerure rw’ibiraro tugomba kubaka mu myaka iri imbere.”

Ashimira ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda mu kubaka iki kiraro cyatashywe uyu munsi cyashoboye kuzura. “Turashimira ubufatanye bwa Guverinoma, urwego rw’Akarere n’urw’Akagari bakomeje kutuba hafi kugira ngo uyu mushinga ujye mu bikorwa.”

Maria Rodriguez Vasseur ushinzwe ibikorwa mu muryango Bridge to Prosperity

Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro buvuga ko mu bitekerezo bamaze kwakira no mu busesenguzi bw’abatekinisiye bamaze kubona ahandi hantu hakeneye ibiraro nk’ibi.

Aho ngo harimo igice gihuza umurenge wa Kigarama n’akarere ka Nyarugenge, ahahuza Umurenge wa Gahanga n’Umurenge wa Kigarama n’ahandi hari mu murenge wa Masaka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, akavuga ko na ho hari mu mishanga. “Aho hose rero turimo turaganira n’abo bafatanyabikorwa bacu kugira ngo turebe niba hakorerwa rimwe cyangwa se niba, bitewe n’ubushobozi, hagenda hakorwa mu myaka iri imbere.”

Iki kiraro cyo mu kirere cyatashywe kuri uu munsi kireshya na Metero 55 z’uburebure. Cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 76.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version