Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko buzakomeza gushyira imbaraga muri gahunda y’ubukangurambaga bise ‘Akaramata’, aho imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yigishwa igafashwa gusezerana.

Muri iyi gahunda y’akaramata, imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko barayegera igasobanurirwa ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko.  

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko “Twigisha imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko, uburyo bitanga umutekano, uburyo bifasha abashakanye kuzuza inshingano za bo ariko n’uburyo bifasha abana mu burenganzira bwa bo.”

Iyi ni gahunda yatanze umusaruro kuko umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022, warangiye imiryango 528 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko isezeranya.

Nyirabagenzi Daforoza na Rutabingwa Lambert, ni umwe muri iyo miryango. Batuye mu murenge wa Kagarama. Bari bamaze imyaka 14 babana mu buryo butemewe n’amategeko, ibyateraga ipfunwe Daforoza. Ati “Narimfite ipfunwe ry’uko mbana n’umugabo bitemewe n’amategeko.”

Yongeraho ko “Ubwo nyine muri urwo rugendo nabaga ndi indaya. Nibaga muri make.”

Nyamara ngo kuri ubu “Nyine turabirangije, ndabyishimiye cyane kandi nifuje kubana na we amahoro.”

Nyirabagenzi Daforoza na Rutabingwa Lambert, bari bamaze imyaka 14 babana mu buryo butemewe n’amategeko

Rutabingwa Lambert avuga ko impamvu bari baratinze gushyingirwa byemewe n’amategeko aruko “Mu bitekerezo byanjye numvaga ko nzasezerana n’umugore dufitanye abana. Barabonetse ndi umugabo w’abana batatu.”

Na we ngo uyu munsi yawishimiye. “Ubu biranejeje cyane kuko uko twabanaga ntabwo byari byemewe n’amategeko ariko ubu byemewe n’amategeko.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko gahunda y’akaramata bazakomeza kuyishyiramo imbaraga kugira ngo bakumire ibibazo bishamikira ku kubana bitemewe n’amategeko.

Ati “Buri mwaka nk’Akarere ka Kicukiro tuzajya tugira imiryango twegera tuyisobanurire hanyuma tuyifashe isezerane.”

Yongeraho ko “Kandi turizera ko imibare izakomeza kuzamuka kugira ngo dukumire ya makimbirane ya hato na hato aterwa no kuba abantu babana mu buryo butemewe n’amategeko.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yemeza indahiro z’abamaze gusezerana

Muri iyi gahunda y’akaramata, Akarere ka Kicukiro kari kihaye umuhigo wo gusezeranya imiryango nibura 500 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, mu mwaka w’imihigo 2021-2022. Ni umuhigo besheje ku kigero cya 105.6 % kuko uwo mwaka warangiye hasezeranye imiryango 528.  

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version