The World

Technology

Sports Roundup

AMAKURU AGEZWEHO

Lifestyle Trends

World & Nation

View More

Ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka kicukiro bwashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rizubakwa ku ngengo y’imari ya Leta.

Ni ishuri rizubakwa mu mudugudu wa Nyamyijima, Akagari ka Ayabaraya, umurenge wa Masaka. Rizaba rigizwe n’ibyumba bitatu byo kwigiramo ndetse n’ibindi bibiri byo gukoreramo imyitozo ngiro (Workshop).

Abaturage baturiye ahazubaka iri shuri bavuga ko rije ari igisubizo kuko abana b abo bagorwaga no kubona aho biga amasomo nk’aya y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ntawitondino Agnes yagize ati “Abana bacu bari baratakaye barataraye, mbese basa nk’abihebye bageze mu bwigunge kuko imyuga yose bagendaga babaca amafaranga tudafite nkababyeyi. None rero abana bacu twishimiye ko bagiye guhabwa imyuga izabateza imbere.”

Hakizimana Jean Marie Vianney na we ati “Hano iri shuri ryari rikenewe. Rizatuma abana bashobora kwiga imyuga kandi bikazatuma dutera imbere.”

Iri ni ryo shuri rya mbere ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Leta ryubatswe mu karere ka Kicukiro.Umuyozi Nshingwabikorwa wungirije w’aka Karere Rukebanuka Adalbert avuga ko uko bazabona ubushobozi no mu yindi mirenge igize aka Karere hazubakwa amashuri nk’aya.

“Ingengo y’imari twari twabashije kubona igihugu cyatugeneye binyuze muri Minisiteri y’Uburezi iratubashisha kubaka aha ngaha. Ariko iyo byatangiye, kuko harimo n’umuganda w’abaturage, ni urugero rw’ibishoboka.”

Yongeraho ko “Nidutangira hano, kuko mu kwezi kwa Kenda aya mashuri agomba kuba yuzuye abana bakayigiramo, turatekereza ko no mu ngengo y’imari y’imyaka ikurikira tuzagenda tubona andi mafaranga yo kubaka n’ahandi hirya no hino mu mirenge yo mu Karere kacu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’’Akarere ka Kicukiro Rukebanuka Adalbert

Imirimo yo kubaka ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ryo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro yatangiye. Rizuzura ritwaye amafaranga y’u Rwanda 160, 823, 804, aziyongeraho  n’uruhare rw’abaturage.

Nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubatwa ishuri rya TVT, Ubuyobozi bwaniriye n’abaturage
Share.
Leave A Reply