Bamwe mu bayobora ibigo by’amashuri mu Karere ka Karongi, barasaba Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge ( RSB) kongera amahugurwa yo kunoza ubuziranenge bw’ibirwa bitegurirwa abanyeshuri muri Gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri (School feeding) ko nubwo baba bashaka kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa ndetse aho bashoboye bakabwubahiriza ariko bagikeneye guhugurwa ku buziranenge no kumenya ibipimo bagenderaho.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024, mu bukangurambaga bwo kwigisha abafite aho bahuriye no kugeza ku mashuri ibiribwa, ababitegura, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi mu Nzego z’ibanze n’abandi, aho inzobere mu by’ubuziranenge z’ikigo cya RSB zirimo kubahugura ku kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa.

Joseph Nyandwi, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri rya G.S Mubazi mu Murenge wa Rubengera w’Akarere ka Karongi, avuga ko mu gutegura ibiribwa no kubihaha bakoresha uko bashobora mu bushobozi bafite bakagenzura niba byujuje ubuziranenge ariko ubumenyi buke bafite ku bipimo by’ubuziranenge bw’ibyo biribwa bukababera imbogamizi.

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (Rwanda Standard Board) cyatangaje mu bukangurambaga buri gukorerwa mu turere 11 abazahugurwa bazafasha abandi babigisha uko bategura ifunguro ry’abana hakurikijwe amabwiriza y’ubuziranenge muri gahunda yo kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bitekerwa abanyeshuri ku ifunguro rya saa sita

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version