Mu nama ngarukamwaka y’igimbi n’abangavu y’iminsi ibiri (2) yateraniye i Kigali kuva kuri uyu wa kane, taliki ya 16 kugeza 17 Ukwakira 2025, urubyiruko rwayitabiriye ruvuga ko rwungukiyemwo byinshi bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwirinda inda zitateganijwe , kwirinda ubwandu bwa SIDA n’inzindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Cyusa umunyeshuri wiga ku kigo cya APACE, avuga ko yungukiye byinshi muri iyi nama birimwo ko nk’urubyiru ko bakwiye kwirinda ubwandu bushya bwa SIDA no gusobanukirwa neza itegeko ryemerera abantu gukuramo inda.
Cyusa umunyeshuri wiga ku kigo cya APACE, avuga ko kwitabira inama ngarukamwaka y’ingimbi n’abangavu byatumye asobanukirwa neza ibi atari azi ku buzima bw’imyororokere.
Ibi abiguza na mugenzi we Igihozo Samilla, umunyeshuri wiga mu rwunge ry’amashuri rwa Cyahafi uvuga ko yungukiyemwo byinshi birimwo kumenya uburenganzira bwe , ati:” Namenye uburenganzira bwacu bw’abakobwa ndetse n’ubw’abahungu ko twese dufite uburenganzira bungana haba abafite ubumuga n’abatabufite”.
Igihozo Samilla, umunyeshuri wiga mu rwunge ry’amashuri rwa Cyahafi avuga ko yasobanukiwe uburenganzira bwe nk’umwana w’umukobwa
Umuyobozi w’umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima (HDI) , Dr Aphrodis Kagaba afungura ku mugaragaro, inama ngarukamwaka y’ingimbi n’abangavu ibaye ku nshuro ya 6 , yashimiye Leta y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu guteza imbere ubuzima.
Dr. Aphrodis akomeza ati ” Turishimira ko iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya gatandatu. Ndashimira Leta y’u Rwanda, idahwema kwita ku rubyiruko, binyuze mu buzima bw’imyororokere mu gimbi n’abangavu “.
Umuyobozi ‘w’,umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima(HDIDr. Kagaba yavuze ko binyuze muri politike ya Leta ko hakiri imbogamizi zigenda zihinduka bitewe n’iterambere, cyangwa imihindagurikire y’ibihe.
akomoza ku itegeko ryatowe kuya 18 Nzeri 2025, rishyigikira urubyiko ku mbogamizi ruhura nazo, mu abangavu batwara inda zidateganyijwe n’ingimbi badakoresha agakingirizo bagatera inda abo bangavu.
Umuyobozi mukuru wunjirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Umuhire Jeanne yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abangavu n’ingimbi binyuze mu bikorwa bihamye kandi bishingiye ku rubyiruko.Umuhire akomeza avuga ko Ibyo bikorwa birimo gushinga “Ibigo by’inshuti z’urubyiruko”
Umuhire Jeanne, umuyobozi mukuru wunjirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC)
Umuhire akomeza avuga ko mu bigo nderabuzima hashyizweho amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, mu mashuri, ndetse no gushyira mu bikorwa Itegeko rishya ry’Ubuzima, byose bigamije guha urubyiruko ubushobozi bwo gushaka serivisi, amakuru n’ubufasha mu buryo bwizewe.
Umwanditsi/ Mukimbiri Wilson