Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iy’Intara ya Wallonie-Bruxelles yo mu Bubiligi biyemeje kurushaho kugira imikoranire myiza.

Byavuye mu biganiro Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa yagiranye na mugenzi we wa Wallonie-Bruxelles, S.E Rudy Demotte.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Nyuma y’ibi biganiro, Hon. Donatille Mukabalisa yabwiye itangazamakuru ko icya mbere bishimiye umubano uri hagati y’u Rwanda n’Ububiligi kandi ko urushaho kugenda uba mwiza.

Ku bijyanye n’umubano hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, Hon. Mukabalisa avuga ko na wo ari mwiza ariko ngo bifuje ko uba mwiza kurushaho. Ati “Icyo twabagaragarije nuko twifuza ko uwo mubano na wo ugenda uba mwiza kurushaho.”

Yongeraho ko “Twarangije gushyiraho itsinda y’ubushuti hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iy’Ububiligi, tukaba twifuzaga rero ko dukomeza kugirana uwo mubano mwiza binyuze muri ayo matsinda.”

Mu biganiro aba bayobozi bombi bagiranye kandi, ngo banagaragaje ko hari byinshi Inteko Zishinga Amategeko zombi zishobora kwigiranaho.

S.E Rudy Demotte yagize ati “Inteko Zishinga Amategeko zombi zirashaka gusangira ubunararibonye bwiza, tukigiranaho kuko dufite ibintu byinshi twakwigiranaho.”

Abayobozi bombi banaganiriye kandi ku mikoreshereze y’ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda. Ububiligi bukaba ngo buzakomeza kunganira u Rwanda ku ntabwe rwateye, mu rugendo rwo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda, binyuze mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Hon. Donatille Mukabalisa aha mugenzi we, S.E Rudy Demotte, impano Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yageneye iya Wallonie-Bruxelles
S.E Rudy Demotte, aha mugenzi we, Hon. Donatille Mukabalisa, impano Inteko Ishinga Amategeko ya Wallonie-Bruxelles yageneye iy’u Rwanda
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version