Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, amugezaho ubutumwa bwa Perezida wa Angola, Joao Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu biganiro byo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tete Antonia aje mu Rwanda, nyuma y’iminsi itatu, hasubitswe ibiganiro byagombaga guhuza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, byagomba kuba ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko icyatumye aba bakuru b’ibihugu badahurira i Luanda nk’uko byari biteganyijwe, ari uko habayemo kwisubira ku ruhande rwa RDC, ku ngingo yari igize amasezerano y’uko iki gihugu kigomba kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23, ariwo ntandaro y’Umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi biganiro byabereye mu nama yabanjirije umunsi wo ku Cyumweru, byahuje intumwa y’u Rwanda, RDC n’umuhuza Angola, ari naho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yahakanye agatsemba ko igihugu cye nta biganiro kizagirana na M23, nyamara bari barabyemeye. Ibi byatunguye uruhande rw’u Rwanda na Angola.

Nyuma y’uko ibiganiro bidatanze umusaruro intumwa z’u Rwanda zamenyesheje Umukuru w’Igihugu uko byagenze, hafatwa umwanzuro wo gusubika urugendo, ndetse no ku ruhande rwa RDC, Intumwa zimenyesha Félix Antoine Tshisekedi uko bimeze.

N’ubwo ibiganiro byagombaga guhuza abakuru b’Ibihugu byombi byari byahagaze, Perezida Tshisekedi we yakoze urugendo yerekeza I Luanda, ibi byaje kuba intandaro yo gutangazwa n’ibitangazamakuru bya RDC ko kutitabira ku ruhande rw’u Rwanda bigaragaza ubushake buke mu gukemura ikibazo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version