Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’afurika y’iburasirazuba bateraniye mu nama i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo gushyiraho umutwe w’ingabo z’aka karere wo kuryanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo

Inama yabo yatangiye ku munsi w’ejo kuza Mbere ikaba ikurikirwa n’itsinda ry’inzobere za gisirikare zizemeza imiterere,amategeko n’imirongo irambuye y’ibikorwa by’izo ngabo.
Iyo nama yatangijwe n’umugaba w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Gen Célestin Mbala Munsense, ntabwo yitabiriwe ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi umaze iminsi utifashe neza n’ubwo nta mpamvu nyamukuru yatangajwe yatumye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kidahagararirwa muri iyi nama.


Ingabo za Congo zari mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mumutwe wa M23 muri territoire ya Rutshuru mu gihe iyi nama yarimo kuba.
Umwanzuro w’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere wo mu mwezi kwa Kane niwo wemeje ishyirwaho ry’uyu mutwe w’ingabo z’akarere ugomba kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi.


General Robert Kibochi umugaba w’ingabo za Kenya, yatangaje ko ibihugu byose bigize uwo muryango w’ibihugu bishyigikiye ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo z’akarere.

Uburasirazuba bwa Congo bwugarijwe n’imitwe y’inyeshyamba irenga 100 cyane cyane iz’Abanyecongo zihamaze imyaka myinshi ziteza umutekano muke, zica zikanasahura imitungo y’abaturage muri ako karere, hari kandi inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya Leta y’u Burundi, iza FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda n’iza ADF zivuga ko zirwanya iya Uganda.

Share.
Leave A Reply