Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyakuyeho urujijo ku makuru yavugwaga ko amanota y’ibizamini bya leta yatangajwe.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na NESA, bugira buti “Turabasaba gukomeza kwirinda ibihuha bivuga ko amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe.Hari abashobora kubikoresha bagamije izindi nyungu.”

NESA kandi yavuze ko “Imyiteguro yo gutangaza amanota igeze kure.Itariki muzayimenyeshwa mu gihe kitarambiranye.”

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko igihembwe cya mbere cy’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023 kizatangira ku wa 26 Nzeri 2022, uwo mwaka ukazasozwa ku wa 14 Nyakanga 2023.

Iyi tariki yo gutangira ireba abanyeshuri bazaba biga mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu, kuko bo badakeneye kumenya ibyavuye mu bizamini bya Leta.

Minisiteri y’Uburezi yakomeje iti “Igihe cyo gutangira ku banyeshuri bo muri S1, S4 na L3 (TVET) bazakimenyeshwa nyuma.”

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Mu banyeshuri bategereje kujya mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kane w’amashuri yisumbuye, ntabwo baramenya ibyavuye mu bizamini bya leta.

Muri Nyakanga nibwo abanyeshuri 229.859 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, ari abyo bigomba kubahesha uburenganzira bwo kwimukira mu mashuri yisumbuye mu gihugu.

Ni mu gihe abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, hiyandikishije 127,869, ari nabo bagomba kuvamo abajya mu mwaka wa kane.

Share.
Leave A Reply