Mu gihe habura iminsi itageze no kuri 30 kugira ngo mu bihugu bimwe na bimwe shampiyona z’umupira w’amaguru zitangire, amakipe  akomeje gukora ibishoboka byose ngo arebe ko yazahagarara neza ndetse akazanitwara neza, biciye mukongera imbaraga aho babona bitagenze neza n’aho byagenze neza bakahakomeza bongeramo abakinnyi.

Ikipe ya FC Barcelona yaguze Raphael Dias Belloli uzwi nka Raphinha ukomoka muri Brazil wakiniraga ikipe ya Leeds United. Ibi bibaye nyuma y’uko FC Barcelona itanze igiciro cya nyuma kirimo Miliyoni 58 z’Amayero ariko ziyongeraho Miliyoni 9 z’Amayero zizishyurwa mu byiciro zose hamwe zikaba Miliyoni 67 z’Amayero. Ikipe ya Leeds United na yo yabyemeje ivuga ko yamaze kumvikana na FC Barcelona ndetse ko uyu musore agomba gukorera ikizamini cy’ubuzima muri Espagne aho yamaze no kugerayo.

Raphinha w’imyaka 25 y’amavuko agomba gusinyira FC Barcelona amasezerano y’imyaka 5 azageza mu 2027 bivugwa ko aya masezerano amaze amezi 5 FC Barcelona iyemeranyijweho na Deco wanakiniye iyi kipe ariko kuri ubu uhagarariye inyungu za Raphinha.

Ikipe ya FC Barcelona yaguze Raphael Dias Belloli uzwi nka Raphinha ukomoka muri Brazil wakiniraga ikipe ya Leeds United.

Ikipe ya Chelsea yifuza myugariro wo hagati Kalidou Koulibaly yamaze gutanga igiciro cya miliyoni 40 z’Amayero mu ikipe ya Napoli, ndetse iyi kipe na yo yayemeye igisigaye ni ugusinya amasezerano hagati y’impande zombi. Ikindi ni uko Chelsea n’umukinnyi Koulibaly na bo bamaze kumvikana ko azajya ahembwa miliyoni 10 z’amayero ku mwaka agasinya amasezerano y’imyaka 5 azageza mu 2027. Umutoza w’ikipe ya Napoli Spalleti yaherukaga kuvuga ko yizeye ko Kalidou Koulibaly w’imyaka 31 azaguma muri iyi kipe ariko nanone ko mu gihe yahitamo kuyivamo bazamushimira. Amasezerano ye yari kuzarangira mu mpeshyi ya 2023.

Ikipe ya Chelsea kandi yifuje Raphinha watwawe na FC Barcelona ikamubura ngo iri gukurikiranira hafi uko ibiganiro byo kongera amasezerano hagati ya Bayern Munich na Serge Gnabry biri kugenda kugira ngo ibe yamugura. Serge Gnabry w’imyaka 26 kugeza ubu amasezerano ye muri Bayern Munich azarangirana n’impeshyi ya 2023.

Ikipe ya Chelsea irifuza myugariro wo hagati Kalidou Koulibaly.

Ikipe ya PSG ngo ntabwo yiteguye kurenza miliyoni 40 z’amayero kuri Gianluca Scamacca ukina asatira mu ikipe ya Sassuolo mu gihugu cy’u Butaliyani gusa mu gihe PSG ivuga ibi uyu musore w’imyaka 26 ufite amasezerano azarangira mu 2026 Sassuolo yifuzamo miliyoni 50 z’amayero, ikipe ya West Ham ngo yiteguye na yo kujya mu rugamba ikareba ko yamujyana mu gihugu cy’u Bwongereza.

Kuri uyu wa gatatu hari hateganyijwe inama hagati ya Manchester United n’ikipe ya Ajax baganira ku igurwa rya myugariro Lisandro Martinez ukomoka muri Argentine. Uyu musore wanze gusubira mu myitozo ya Ajax yifuza kwerekeza mu ikipe ya Manchester United. Iyi kipe yifuza ko yamubonamo miliyoni 51 z’Amapawundi mu gihe Manchester United iheruka gutanga igiciro cya miliyoni 43 ariko bakacyanga.

Myugariro Cesar Azpilicueta mu ikipe ya Chelsea wifuza kujya mu ikipe ya FC Barcelona iwabo muri Espagne ngo yabwiwe n’ikipe ya Chelsea ko izamureka akagenda mu gihe yaba imaze kubona umusimbura. FC Barcelona irifuza kumutangaho miliyoni 7 z’Amapawundi ikamuha amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe kugeza ubu amasezerano ye muri Chelsea azarangira mu 2023.

Nyuma yo kumara igihe kirekire yaranze kongera amasezera mu gihe ayo yari asanganywe muri Barcelona yarangiranye n’itariki ya 30 Kamena 2022, Ousmane Dembele agiye kongera amasezerano aho azasinya imyaka ibiri kugeza muri 2024 nk’uko byemejwe na Perezida wa FC Barcelona Joan Laporta avuga ko uyu mufaransa azasinya ndetse akerekanwa muri iki cyumweru.

Umwaka w’imikino mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi biteganyijwe uko uzatangira mu kwezi kwa Kanama 2022 mu gihe hamwe na hamwe ibikombe biruta ibindi bizakinwa mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2022.

Share.
Leave A Reply