Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, guverinoma ya Congo yavuze ko “hakiri kare” gukura ingabo za Uganda zari muri DRC kurwanya umutwe w’inyeshyamba za ADF, ishimangira ko icyemezo nk’iki, cyavuzwe n’abasirikare ba Uganda ku manywa, kireba abayobozi b’ibihugu byombi.

Abinyujije kuri Twitter, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi, yavuze ko iki gikorwa cyatangijwe ku bufatanye n’ingabo za Congo mu mpera z’Ugushyingo kugira ngo barwanye inyeshyamba z’ingabo ziharanira demokarasi (ADF) igikorwa cyagombaga kumara amezi atandatu bityo kikazarangira tariki 31 Gicurasi uyu mwaka mu gihe nta vugurura ry’aya masezerano ribayeho.

Icyakora, mu butumwa bwe bwa kabiri kuri Twitter, yasobanuye neza ko iki gikorwa “kizakomeza no mu yandi mezi atandatu niba Perezida Museveni na Tshisekedi bombi bahisemo kongerera igihe.

Minisitiri w’ingabo muri Uganda, Vincent Ssempijja, yemereye AFP ko “Amasezerano y’ibihugu byombi na DRC” kuri iki gikorwa “azarangira ku ya 31 Gicurasi.”

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwana Patrick Muyaya Katembwe mu kiganiro yatanze ku kibazo cya Ituri, yavuzeko Ituri na Kivu y’Amajyaruguru ni intara zombi zo mu burasirazuba bwa DRC aho ADF, mu matsinda menshi yitwaje intwaro, ishinjwa kuba yarishe abaturage ibihumbi n’ibihumbi muri DRC kandi ikagaba ibitero bya jihadist muri Uganda.

Muyaya ati: “Nyuma y’amezi atandatu, rwose habaye iterambere.” “Ariko mbere yo gufata icyemezo cyo kurangiza ibyumvikanyweho, hagomba kubaho inama z’abayobozi, zigomba gusuzuma urugero rw’iterambere rinyuranye n’intego za mbere.”

Share.
Leave A Reply