Ubuyobozi bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [MONUSCO], bwatangaje ko badafite ubushobozi bwo guhangana na n’inyeshyamba za M23 kandi ko n’Igisirikare cya Congo [FARDC] nta bushobozi gifite.

Ibi byatangajwe n’muvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu i Kinshasa.

Yagize ati “Nta bushobozi dufite buhagije bwo kugira icyo dukora gikenewe, n’Igisirikare cya Congo ntigifite ubwo bushobozi buhagije. Ntabwo dufite! Nyamara mu bibazo byanyu bihoraho mukirirwa muvuga ko hari abasirikare ibihumbi n’ibihumbi b’inkorabusa. Buri wese akabitwara uko.”

Yavuze ko ubushobozi bwinshi bari bafite babukoresheje mu guhashya izi nyeshyamba, kandi ko ari na ko bimeze ku ruhande rw’igisirikare cya Congo.

Gillmann yabwiye itangazamakuru ko nirireba ku ruhande rumwe gusa rw’abasirikare bazabona ibice bimwe gusa aho MONUSCO ningabo za Congo bazaba badafite uburyo buhagije.

Ati “Muri urwo rwego, birigaragaza ko igihe mwareba uruhande rumwe rw’abasirikare n’ibikoresho mu guhangana na M23, birumvikana muzabona ibice bimwe ingabo za Congo zizaba zidafite uburyo buhagije kimwe natwe, ubushobozi bwacu bwaragabanutse.”

Yanashimangiye ko MONUSCO irwanya imitwe yitwaje intwaro myinshi bityo bakaba basabwa ubushobozi bwinshi kugirango babashe kuzuza inshingano.

MONUSCO itangaje ibi, mu gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, wemeje kohereza itsinda ry’ingabo rihuriweho rizajya guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa M23 wo ntiwahwemye kubwira FARDC ko abasirikare bayo baza kuwurwanya batari ku rwego rwo kubahagarara imbere.

Maj Willy Ngoma, Umuvugizi w’uyu mutwe aherutse gutangaza ko M23 idatewe ubwoba n’ingabo izo ari zo zose zaza kuyirwanya kuko biteguye guhangana na zo kimwe n’izi za EAC zishobora koherezwayo mu gihe cya vuba.

Ubushobozi buhambaye bwa M23 kandi bwemejwe n’Intumwa ya MONUSCO), Bintou Keita mu nteko y’Akanama k’Umuryango gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, aho yemeje ko izi nyeshyamba zifite ubushobozi n’ibikoresho biruta ibya FARDC.

Muri iyi nama yabaye mu mpera z’ukwezi gushize, Bintou Keita yagize ati “M23 ifite ubushobozi bw’intwaro n’ibikoresho bikomeye, byumwihariko mu buryo bwo kurasa kure, imbunda za mortiers na mitrailleuse ndetse n’ubushobozi bwo kurasa indege.”

Icyo gihe Keita na we yari yemeje ko M23 nikomeza kurwana mu buryo yariho irwanamo ubwo yafataga ibice binyuranye birimo Bunagana, bizatuma MONUSCO ihura n’ihurizo rikomeye ry’ubushobozi bucye bwo kuzuza inshingano zayo.

Share.
Leave A Reply