Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, yasinye Iteka ryirukana abasirikare bakuru bane bashinjwa gukorana n’u Rwanda mu gihe umubano w’ibi bihugu bituranyi utifashe neza.

Abasirikare birukanywe ni: Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala. Radio Okapi yatangaje ko icyi cyemezo cyafashwe tariki ya 26 Gicurasi, cyikaba cyasomewe kuri Televiziyo y’igihugu RTNC kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu ntiwifashe neza bitewe ahanini n’inyeshyamba za M23, Congo igishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba mu gihe u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ndetse n’ibikorwa by’ubushotoranyi bimaze iminsi bikorwa n’ingabo zicyo gihugu.

Share.
Leave A Reply