Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwateguje abahatuye ko hazaturitswa ibishashi by’imiriro (fireworks/feux d’artifice), mu rwego rwo kwishimira isozwa ry’umwaka wa 2022 no gutangira uwa 2023, bubasaba kutazahungabanywa na byo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 rivuga ko “Mu ijoro ryo ku wa 31/12/2022 rishyira ku wa 01/01/2023 saa sita z’ijoro zuzuye (00h00’) mu Mujyi wa Kigali hazaturitswa urufaya rw’ibishashi by’imiriro

Ibi bishashi bizaturikirizwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo ku nyubako ya Kigali Convention Centre, ku nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ku musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ndetse no kuri hotel des Mille Collines.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busoza busaba abaturage “kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’ibyo bikorwa byo kwishimira umwaka mushya.”

Iyi gahunda yongeye gusubukurwa umwaka ushize nyuma y’imyaka ibiri itaba kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ubwo cyari cyugarije Isi.

Share.
Leave A Reply