Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU2-7 rikorera Kaga Bandoro mu Ntara ya Nana Gribizi.

Ubwo yabasuraga kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Nzeri, CP Bizimungu yashimye umusanzu abapolisi b’u Rwanda batanga mu kugarura amahoro muri Centrafrique, nk’uko polisi y’u Rwanda yabitangaje.

Yagize ati  “Umusanzu mutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ni indashyikirwa kandi ugaragarira buri wese niyo mpamvu mukwiye gukomeza kuba ku isonga.”

Yakomeje yibutsa abapolisi ko umurava bakorana ari wo watumye abaturage babagirira icyizere.

Yagize ati” umurava n’ubwitange mukorana nibyo byatumye abaturage murinda babagirira icyizere kuko mwabagaragarije ubunyamwuga mubyo mukora.”

Yongeyeho ko kuva 2016 ubwo abapolisi b’u Rwanda bageraga mu Ntara ya Nana Gribizi yari yarazengerejwe n’imitwe y’inyeshyamba ashima ko abaturage muri iki gihe bajya mu mirimo yabo nta nkomyi.

Yasoje abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiriye kuranga umupolisi w’u Rwanda.

CP Bizimungu yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Centreafrique

RWAFPU2-7 ni itsinda rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Hodali Rwanyindo, rikaba rimaze amezi atanu mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique, aho rifite inshingano zo kurinda abaturage bavanywe mu byabo n’intambara batuye mu nkambi ziri mu bice bitandukanye. 

CSP Rwanyindo yamugejejeho ibikorwa bakora mu butumwa bw’amahoro anashimira ubuyobozi bwa MINUSCA ku nkunga badahwema kubatera mu rwego rwo kunoza akazi kabo.

Yagize ati: Turashimira ubuyobozi bwa MINUSCA ku mikoranire myiza bugirana na RWAFPU 2, mu kudufasha kuzuza inshingano zo kugarura amahoro no kurinda abaturage.”

Share.
Leave A Reply