Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa muntu (CLADHO), urakangurira ababyeyi n’abarezi, gutanga uburere budahutaza  birinda guhanisha abana babo ibihano bibabaza umutima n’ibibabaza umubiri kuko bibagiraho ingaruka aho kubaca ku ngeso cyangwa amakosa baba bakoze.

Ibihano bibabaza umubiri, n’ibihano umwana ahabwa bikaba byamugiraho ingaruka zigaragara ku mubiri we. Aha twavuga nko kumukubita bikaba byamutera kubyimba ku mubiri cyangwa gukomereka, ni mu gihe, ibihano bibabaza umutima byo birimo nko kumutuka, kumuhoza ku nkeke, kumubwira amagambo mabi amutesha agaciro, no kumwita amzina amugereranya n’ibikoko bitandukanye n’ibindi.

Evariste Murwanashyaka, ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburengaznzira bw’Umwana ku rwego rw’igihugu,aha aragaruka ku ngaruka umwana ashobora guhura nazo mu gihe yahawe ibi bihano.

Ati “Icyambere umwana iyo umugereranya n’igisimba ahora yumva ko yitwa cyo, yumva ntacyo amaze, mu by’ukuri akumva ariyanze, akigunga akumva ko nta gaciro afite. Iyo umwana ahozwa ku nkeke yumva ko mu rugo bamwanga hakaba n’abana bafata icyemezo bakava mu miryango bakajya kuzerera ku mihanda bitewe n’uko bumva ko iwabo batabakunda cyangwa batabishimiye.”

Yakomeje agira ati “Ibihano bibabaza umubiri byo umwana ashobora kugira imvune, kugira ibikomere, habamo n’abakurizamo ubumuga bitewe n’uburyo yahawemo ibyo bihano. Harimo n’ababikoreza imitwaro iremereye, ibyo nabyo bikaba byatuma umwana agwingira cyangwa agakura nabi mu mitekerereze ndetse akaba yadindira no mu myigire.”

Evariste Murwanashyaka, ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburengaznzira bw’Umwana ku rwego rw’igihugu,urakangurira ababyeyi, gutanga uburere budahutaza  birinda guhanisha abana babo ibihano bibabaza umutima n’ibibabaza umubiri.

CLADHO iravuga ibi mu gihe hari ababyeyi bakivuga ko umwana agomba gukubitwa kuko ngo aribyo bizatuma akurana ikinyabupfura bikazatuma agira icyo yigezaho, ibyo bakabivuga bitanzeho urugero k’uko barezwe.Umusaza w’imyaka 65 y’amavuko utuye mu mujyi wa Kigali, ahamya ko kuba yarabaye umugabo yarabifashijwemo n’inkoni yakubiswe n’ababyeyi be.

Yagize ati “Ibintu byo kudakubita abana bituma duhora tuvuga…. ubu twabaye ba Sarukondo. Umwana agomba gukubitwa kuko natwe baradukubise haba ku ishuri no mu rugo kandi nibyo byatumye tuba abagabo.” Uyu musaza ariko akomeza avuga ko “N’ubwo ari ngombwa gukubita umwana ariko ntabwo ugomba  kumukubitira kumwica.”

Evariste Murwanashyaka, avuga ko iyo abana bahawe ibi bihano baba bahohotewe, bityo atanga ingero z’ibihano bikwiye.

Ati “Aho kugirango umuhe ibi bihano, wamwima ikintu runaka akunda, ikindi ushobora kumubuza kujya nko gusura abandi bana, imiryango nko kwa Nyirasenge… kandi byose ukamubwira impamvu ubimukoreye.”

Uburenganzira bw’umwana bwahagurukije Isi yose. Ingingo ya 37 mu masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana ivuga ko nta muntu wemerewe guhana umwana birenze cyangwa kumuha ibihano byamugiraho ingaruka. Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo muri 2016 avuga ko kizira gukubita umwana ,kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza, gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.

Murwanashyaka, yasabye ababyeyi kwivanamo imyumvire ko abana bahawe uburenganzira busesuye bakigira ibyigenge, ahubwo bakumva ko bashyiriweho imirongo ntarengwa ituma badahohoterwa. Yabasabye kandi kwimakaza umuco w’ubiganiro bidaheza hagati yabo n’abana bakajya bakora inama y’umuryango, kandi bakirinda gukoreshwa n’umujinya kuko aribyo bivamo guhana abana mu buryo bubagiraho ingaruka.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version