Kigali – Mu gihe urubyiruko rukomeje gushakirwa uburyo bwo kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu, kuri uyu munsi muri Kigali Convention Centre habereye ibirori byo gusoza ihuriro rya Capital Markets Youth Forum 2026, ryahuje abanyeshuri, abashoramari n’inzobere mu by’imari bagamije gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane.
Iri huriro ryateguwe n’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA Rwanda) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, rikaba ryari rigamije guha urubyiruko ubumenyi n’ubushobozi bwo kwizigamira no gushora imari hakiri kare kugira ngo rubashe kugera ku bwisanzure mu by’imari mu myaka iri imbere.
Kimwe mu byaranze uyu munsi ni irushanwa rya University Challenge 2026, ryahuje abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye bagapiganwa ubumenyi ku mikorere y’Isoko ry’Imari n’Imigabane. Mu bahize abandi, Christian Ishimwe Senga ni we wegukanye umwanya wa mbere, ahabwa igihembo cya miliyoni 1.5 Frw.
Abandi bakurikiyeho ni: Hirwa Iza Key – Umwanya wa 2 (1,200,000 Frw) ,Maniragaba Protegene – Umwanya wa 3 (1,000,000 Frw), Byiringiro Jean Baptiste – Umwanya wa 4 (800,000 Frw), Nshimyimana Marthe – Umwanya wa 5 (500,000 Frw)
Mu butumwa bwe bwashimishije benshi, Hirwa Iza Key, umwe mu banyeshuri batanu ba mbere ku rwego rw’Igihugu muri iri rushanwa, yasabye urubyiruko gutekereza kure ku hazaza harwo.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko, aho kubika amafaranga muri banki gusa cyangwa mu rugo, nimushore imari. Igihe cyiza cyo gutera igiti ni uyu munsi.”
Aya magambo yakiriwe neza n’abitabiriye ihuriro, agaragaza uburyo urubyiruko rugenda rwiyumvamo inshingano zo kubaka ejo hazaza h’ubukungu bwarwo binyuze mu gushora imari no kwizigamira.
Mu kiganiro cyatanzwe na Masantura Ruziga Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri RNIT Iterambere Fund, yagaragaje inyungu zikomeye zo gutangira kwizigamira hakiri kare.
Yasobanuye ko umuntu uzajya azigama amafaranga ibihumbi 100 Frw buri kwezi mu gihe cy’imyaka 20 ashobora kuba yarakusanyije miliyoni 24 Frw gusa, ariko mu gihe ayo mafaranga yashowe muri RNIT Iterambere Fund, ashobora kugera kuri miliyoni 86 Frw kubera inyungu zisaga 11% zitangwa n’iki kigega.
Yagize ati: “Urubyiruko rufite amahirwe menshi yo kwagura umutungo warwo iyo rutangiye kwizigamira no gushora imari hakiri kare. Inyungu ziterwa ku nyungu ni zo zituma amafaranga akura ku buryo budasanzwe.”
Abitabiriye iri huriro bagaragaje ko bungutse ubumenyi bushya kandi ko bagiye gutangira gutekereza ku gushora imari nk’inzira yizewe yo kubaka ubuzima bw’ejo hazaza.
Capital Markets Youth Forum 2026 yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rutakiri abarebera gusa iterambere ry’ubukungu, ahubwo ko ruri kwitegura kuruyobora. Mu gihe ubutumwa bwo kwizigamira no gushora imari bukomeje kugera kuri benshi, biratanga icyizere ko hazavuka igisekuru gifite ubumenyi buhagije bwo guhanga umurimo, kubaka umutungo no guteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Mukimbiri Wilson
