Mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga ya Africa CEO Forum 2026 yabereye i Kigali, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye gutanga ubutumwa bukomeye bwibutsa Afurika ko igihe cyo kwishingikiriza ku bandi kirangiye, ahubwo hakenewe ibikorwa bifatika byo kurengera inyungu z’umugabane.


Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kitakiri icyo isi iri gukorera Afurika, ahubwo ko ikibazo nyamukuru ari impamvu Afurika itarabasha kurinda no guteza imbere inyungu zayo nyamara ifite amahirwe n’umutungo kamere bihagije.


Yagize ati: “Dukeneye guhaguruka tugakora. Hari byinshi tuzi, byinshi tuvuga, ariko hakenewe gukora byinshi kurushaho.”


Ni amagambo yakiriwe neza n’abitabiriye iyi nama ihuza abayobozi bakuru b’ibigo, abashoramari ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye bo muri Afurika no hanze yayo.


Mu kiganiro cyahuje abakuru b’ibihugu, Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu ndetse na Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema, aho baganiriye ku cyakorwa kugira ngo Afurika ibe umugabane wigenga mu bukungu no mu byemezo bifata ejo hazaza hayo.

Perezida Kagame yashimangiye ko urwego rw’abikorera ari rwo rugize imbaraga nyamukuru z’ubukungu bwa Afurika, anenga inzitizi zimwe zituruka mu nzego za Leta zituma rwadindira.


Yagize ati: “Abikorera bari gukora neza cyane, ndetse bamwe bari imbere y’inzego za Leta. Ni abantu bahora bahatanira gutsinda kandi bashobora guca mu nzitizi zashyizweho n’inzego za Leta. Iyo izo nzitizi zitaba zihari, Afurika iba iri kure cyane mu iterambere.”


Yanavuze ko inshingano z’inzego za Leta ari ugushyiraho uburyo bworohereza ishoramari n’ubucuruzi kugira ngo abikorera babe moteri nyayo y’iterambere ry’umugabane.


Muri iyi nama kandi, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ibigo bikomeye birimo APIEX, Elsewedy Group, Sunrise Resorts & Cruises, Busara Advisors Inc., Cleo Capital Group ndetse na Lux Collective. Aya masezerano agamije guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, ubuhahirane ndetse no kwagura amahirwe y’ubucuruzi mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.


Umuyobozi wa KARAME Rwanda LTD, Munyakazi Sadate, yavuze ko Africa CEO Forum ari urubuga rukomeye ruhuza abafata ibyemezo n’abashoramari, rugatanga amahirwe yo gusangira ibitekerezo no kubaka ubufatanye bushobora guteza imbere Afurika.


Yagize ati: “Iyi nama ni amahirwe adasanzwe ku bashoramari n’abayobozi bo muri Afurika kugira ngo bubake ejo hazaza h’umugabane wacu binyuze mu bufatanye.”


Africa CEO Forum 2026 yongeye kugaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba ihuriro ry’inama zikomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse n’icyizere cy’abashoramari bashaka gukorera muri Afurika.

Ubwanditsi

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version