Mu gihe ubukungu bw’Isi bukomeje kunyeganyezwa n’ingaruka z’intambara, izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ihindagurika ry’ivunjisha, u Rwanda na rwo rukomeje gufata ingamba zikomeye zigamije kurinda ubukungu bwarwo no gukomeza guha icyizere isoko ry’imari.


Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki yazamutse iva kuri 7,25% igera kuri 8,25%, icyemezo cyafashwe na Komite ya Politiki y’Ifaranga hamwe na Komite ishinzwe Ubutajegajega bw’Urwego rw’Imari.


Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iki cyemezo kigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kurinda agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda mu gihe ubukungu bw’Isi bugihura n’ibibazo bikomeye.


Yagize ati: “Iyo habaye impinduka zigera ku bukungu bwose, hari ibintu umuntu ahindura muri icyo gihe haba hataraboneka igisubizo kirambye.”

Guverineri wa BNR yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira ubushishozi mu mikoreshereze y’amafaranga yabo, cyane cyane muri iki gihe Isi ikomeje guhura n’ingaruka z’intambara zirimo n’iyo mu Burasirazuba bwo Hagati, zikomeje kugira ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga.


Izamuka ry’inyungu fatizo risobanura ko amabanki ashobora kongera inyungu ku nguzanyo, ibintu bishobora kugabanya amafaranga azenguruka ku isoko, bityo bikagabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko amavugurura amaze gukorwa mu rwego rw’ivunjisha yari agamije kugabanya ubusabe budakenewe bw’amadevize no gukumira ubucuruzi bw’amanyanga bwateraga ihungabana ku isoko ry’ivunjisha.


Nubwo bimeze bityo ariko, abayobozi bemeza ko igisubizo kirambye kitazava gusa mu mavugurura y’igihe gito, ahubwo kiri mu kongera ibyo u Rwanda rwohereza hanze y’igihugu.


Mu rwego rwo kugabanya icyuho kiri hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwa, igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda, kongera umusaruro woherezwa ku masoko mpuzamahanga no kugabanya ibikomoka kuri peteroli bitumizwa hanze.

Mu ngamba ziri gushyirwa imbere harimo guteza imbere ingufu zisubira, harimo n’ingufu za nucléaire, hagamijwe kugabanya amafaranga igihugu gikoresha gitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.


Hari kandi kongera inganda zikora ibicuruzwa bikenerwa imbere mu gihugu ndetse n’ibyoherezwa hanze, mu rwego rwo kongera amafaranga y’amadevize yinjira mu gihugu.


U Rwanda rukomeje no gushora imari mu rwego rwa serivisi zoherezwa hanze, cyane cyane iz’ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’imari.


By’umwihariko, Kigali International Financial Centre ikomeje gushyirwa imbere nk’irembo ryo gukurura abanyamahanga bashora imari mu Rwanda, bikazafasha kongera amafaranga yinjira mu gihugu no kugabanya igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda.

Kuzamura inyungu fatizo ya BNR bifatwa nk’intambwe igamije kurinda ubukungu bw’igihugu no gukomeza guha agaciro ifaranga ry’u Rwanda, mu gihe igihugu gikomeje gushaka ibisubizo birambye byo kongera ibyo cyohereza hanze no kugabanya ibyo gitumiza hanze.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version