Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryashyize ahagaragara uko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izakoreshwa ku wa Kane tariki 24 Kamena 2022, mu gihe Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza izaba ikomeje ku munsi wa Gatanu.

Nk’uko Polisi yabitangaje, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abashyitsi bari kugera mu gihugu n’abandi bitabira inama ya CHOGAM, n’ibindi bikorwa bijyanye n’ayo, bibera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena, imihanda ikurikira ntizaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama bagatambuka.

Hari umuhanda uva ku kibuga cy’indege  – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege – Kabeza – Giporoso – Kisimenti – KCC – Kimihurura – Sopetrade – Payage – Serena Hotel,

Hari umuhanda uturuka Serena Hotel – Sopetrade – Kimihurura – KCC,

Umuhanda Serena Hotel – Yamaha – Ku rwibutso rwa Jenocide rwa Kigali ku Gisozi.

Umuhanda KG48 St – MINAGRI ujya kuri Kigali Golf Resort.  

Indi abatwaye ibinyabiziga bashobora gukoresha ni iyi ikirikira.

Abava Kabuga banyura Mulindi – Ku Mushumba Mwiza – Kwa Rwahama – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – TV1 – Minubumwe – Ambasade ya America/ Rond Point – Kacyiru ahahoze Akarere ka Gasabo – Kanserege – Kinamba – Poid Lourds………. – Nyabugogo – Yamaha – Onatracom – Kuri 40.

Umuhanda uva Mulindi – Kanombe – Nyarugunga Health Center -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Niboye – Kicukiro centre – Sonatubes or Gitwaza – Rwandex – Kanogo – Rugunga – kuri 40.

Umuhanda Gisozi – ULK – Beritwari – kwa Gaposho – Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa Utexrwa.

Umuhanda Kinamba – Nyabugogo – Yamaha – Gereza – Onatracom.

Polisi ikomeza ivuga ko, abatwaye ibinyabiziga  bashobora gukoresha amahuriro y’imihanda agarahazwa n’nyuguti ya ‘C’ iri mu ibara ry’ubururu ku ikarita igaragaza uko imihanda ikoreshwa nka nka Payage, Gishushu, Kisimenti, Prince house.

Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yaboneyeho umwanya wo gusaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka.

Share.
Leave A Reply