Francis Gakoza, ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Chairman Franco, afatanyije n’umukobwa we Ireen wendy, bashyize hanze indirimbo yiganjemo ubuzima bwa buri munsi n’akarengane by’Abamotari.

Chairman Franco, w’imyaka 52 y’amavuko, akora umuziki we mu njyana ya Afrobeat, ari mu bahanzi bakuru hano mu Rwanda kandi akaba afite umwihariko wo kuba akorana umuziki n’umukobwa we w’imfura.

Avuga ko yatangiye kuririmba mu 1982, ariko ntibyamushobokera ko abikomeza bitewe n’uko icyo gihe ababyeyi batabyemereraga abana mu buryo bworoshye.

Ati “Ntabwo byakunze ko nkomeza gukora umuziki kuko ababyeyi ntabwo babitwemereraga, bumvaga ko umwana ugiye mu muziki aba ari kwangirika.”

Chairman Franco,avuga ko gukora umuziki mu gihe cye byari bigoye

Byabaye ngombwa ko Chairman Franco, yubaha ababyeyi ahagarika umuziki, nyuma aza kuwugarukamo mu 2017, kuri ubu akaba akorana n’umukobwa we w’imfura Ireen wendy. Impamvu ngo yahisemo gukorana n’imfura ye, nuko yasobanukiwe ko kuba umwana yakora umuziki ntacyo byangiza ku hazaza he mu gihe yaba koko afite impano muri we.

Ati “Nahisemo gukorana n’umukobwa wanjye kuko nabonaga abishoboye. Ikindi nkurikije imyaka twe dutangira umuziki, ababyeyi babitubuza, njye nasobanukiwe ko umuziki atari wo wonona umwana.”

Chairman Franco n’umukobwa we Ireen wendy, kuri ubu bafite indirimbo nshya bise “Motari” ikubiyemo akarengane abamotari bahura nako mu kazi kabo ka buri munsi, kuko bagakora neza nyamara bikarangira bashyizweho amakosa yose yo mu muhanda.

Ireen wendy akorana umuziki na se umubyara Chairman Franco

Aha Chairman Franco aratanga urugero ko “Ugatwara umugenzi utazi ko ari igisambo, bikarangira ubaye umufatanyacyaha, cyangwa ukazinduka kare cyane ugiye gushaka imibereho ugatwara umusinzi bikarangira atakwishyuye, umuvuduko ntarengwa muri Kigali ni 60, nyamara umugenzi akabwira Motari ngo ihute nakererewe bikarangira amukoresheje amakosa,…”

Akomeza asaba abagenzi ko bajya bubaha Motari nk’uko nawe aba yabubashye kuko aba ateganya ko ejo n’ejobundi bamubera abakiriya. Asaba kandi ababyeyi kureka abana babo bakunda umuziki bakawukora kuko byazabagirira akamaro ahazaza kimwe n’ibindi byose bakora.

Chairman Franco, amaze gukora indirimbo 13, akaba amaze gukorana n’umukobwa we Ireen wendy indirimbo enye muri esheshatu zifite amashusho. Mu 2018, nibwo yashyize ahagaragara umuzingo we wambere (Album), w’indirimbo 10.

Share.
Leave A Reply