
Author: Jean Claude
The National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) revealed its unwavering commitment to pioneering data-driven solutions for the nation and beyond embracing Data Revolution and Big Data, a groundbreaking initiative aimed at harnessing the power of data and technology. During the NISR board of directions members’ celebration that took place on October 5, 2023, new facilities regarding NISR’s commitment to innovation and technological advancement were showcased and appreciated. Accompanied by NISR’s management team, the board members embarked on a comprehensive tour of the institution’s essential infrastructure where the highlight of the visit was the exploration of the Big Data lab,…
Abahinzi bahinga ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira giherereye hagati y’imirenge ya Rilima na Gashora, barifuza ko uburyo bukoresha imbaraga z’imirasire y’izuba mu kuvomerera bwakongererwa ubushobozi, bukava mu kuvomerera hegitari icumi gusa, bukagera kuri hegitari zirenze izi. Ubusanzwe kuri izi nkengero z’ikiyaga abahinzi bavomerera bakoresheje Arosoir abafite ubushobozi bakagura moteli zivana amazi mu kiyaga ziyageza mu mirima, nyamara ariko mu mwaka ushize hari uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bashyizeho bwo gukurura amazi mu kiyaga akagezwa imusozi hifashishijwe imbaraga z’izuba, ubu buryo ariko buvomerera ubuso butarenga hegitari 10. Hari abahinzi bavuga ko ubu buryo bwabafashije bitewe n’uko batagikoresha amafaranga…
Abahinzi bahinga ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira giherereye hagati y’imirenge ya Rilima na Gashora, barifuza ko uburyo bukoresha imbaraga z’imirasire y’izuba mu kuvomerera bwakongererwa ubushobozi, bukava mu kuvomerera hegitari icumi gusa, bukagera kuri hegitari zirenze izi. Ubusanzwe kuri izi nkengero z’ikiyaga abahinzi bavomerera bakoresheje Arosoir abafite ubushobozi bakagura moteli zivana amazi mu kiyaga ziyageza mu mirima, nyamara ariko mu mwaka ushize hari uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bashyizeho bwo gukurura amazi mu kiyaga akagezwa imusozi hifashishijwe imbaraga z’izuba, ubu buryo ariko buvomerera ubuso butarenga hegitari 10. Hari abahinzi bavuga ko ubu buryo bwabafashije bitewe n’uko batagikoresha amafaranga…
Bamwe mubahinzi bo mukarere ka Bugesera, baratangaza ko kuhira imyaka byatumye umusaruro bajyana ku isoko utagabanuka kandi ari mugihe cy’impeshyi. Urugero ni urw’umushoramari w’umunyamerika witwa Randy Long washinze ikigo Sunripe cy’ubuhinzi bw’umwuga, aho ibyo yejeje abyohereza ku masoko yo mugihugu no hanze yacyo. Kuri ubu uyu mushoramari akaba yaraguze imirima n’abaturage, aho yashoye amadorari arenga ibihumbi maganabiri ($200) arenga miliyoni magabiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ahinga ku nkengero z’igishanga cy’Akagera mu mudugudu wa Nyiramatuntu mu Kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera. Tuyishimire Jean-Baptiste ni agronome muri icyo kigo cya Sunripe avuga ko bamaze kugura ubutaka burenga…
Nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka abagize itsinda rya P-Square rya Paul [Rudeboy]na Peter Okoye [Mr. P] ryongeye kwiyunga, kuri ubu bari kwitegura gukora igitaramo gikomeye. Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 18 Ukuboza uyu mwaka cyiswe ‘P-Square Reactivated’. Aba baririmbyi bazagaragara mu iserekiramuco cya Livespot. Ku wa 18 Ugushyingo ni bwo hatangiye gukwira inkuru zigaragaza ko aba bombi biyunze. Iri tsinda ryasenyutse mu 2016 hanyuma buri wese atangira urugendo rwe muri muzika ku giti cye. Ku isabukuru yabo y’imyaka 40 ni bwo bongeye kunga ubumwe. Hari nyuma y’aho hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe be yagiye kubagurira ibikinisho. Umugore…
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko bishimiye kongera gutora abari basanzwe muri Komite nyobozi y’akarere kabo, kuko mu gihe bari bamaze babayoboye babagejeje kuri byinshi, bakaba bizera ko no mu myaka itanu iri imbere bazarushaho kugera ku iteramebere. Babitangaje ku wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, nyuma yo gutora abagize biro y’inama njyanama hamwe na komite nyobozi y’akarere. Ni amatora yatangiye saa mbili za mugitondo, nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, habanza indahiro z’abagize inama njyanama y’akarere baherutse gutorwa, kugira ngo babone uko batora ibyiciro byagombaga gutorwa. Hakurikiyeho gutora Biro y’inama Njyanama y’akarere, Imelde Mutumwinka…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abajyanama batowe kurushaho kwegera abaturage bakumva ibitekerezo byabo, bamara no gufata ibyemezo muri njyanama bakagaruka kubamenyesha ibikorwa by’iterambere bagiye gukorerwa aho kubiharira abayobozi b’uturere. Minisitiri Gatabazi avuga ko abajyanama bahagarariye abaturage bakanaba ijwi ryabo, bityo ko bakwiye kurushaho kubegera ndetse bakanabavugira imbere y’amategeko n’ahandi. Yagize ati: “Umujanama aba ahagarariye abaturage, ni ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko, imbere ya gahunda za Leta z’iterambere ndetse babafashe kuko ni no muri bo hazavamo batatu bazayobora akarere na batatu bazayobora njyanama ariko bose bateranyirijwe hamwe ni bo abaturage bashinze iterambere…
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko imikino ya shampiyona yagombaga kubera i Rubavu yasubitswe kubera ingaruka z’imitingito yatejwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Nyuma y’aho amakipe akinira i Rubavu atangaje ko atiteguye kwakirira imikino yayo ku kindi kibuga kitari Stade Umuganda, byaje gutuma imikino yari kuhabera mu mpera z’iki cyumweru isubikwa. Ferwafa yatangaje ko impamvu iyi mikino yasubitswe ari ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu Marines yagombaga kuhakirira Mukura VS, naho ku wa Gatandatu Etincelles ikakira APR FC.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda. Ku itariki ya 05/10/2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye, uyu mwana agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo se yamusambanyije akamutera inda. Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se, raporo y’abahanga ya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) yemeje ko uwo mugabo ari we wateye inda umukobwa we nk’uko…
Kutitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kwa Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain ‘Bacca’ bikomeje kwibazwaho na benshi mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko barwaye. Mu bakinnyi 31 bahamagawe n’Umutoza Mashami Vincent ku wa 4 Ugushyingo 2021 kugira ngo bitabire umwiherero wo kwitegura imikino ya Mali na Kenya muri uku kwezi, harimo batanu ba APR FC. Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain ‘Bacca’ batitabiriye. Kubura kw’aba bakinnyi batatu mu Ikipe y’Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b’Ikipe y’Igihugu…