Author: Jean Claude

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 13 Nyakanga 2024, I Nyamirambo kuri Rafiki, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage(PSD) ryasoje ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite baryo banishimira ko iki igikorwa cyagenze neza muri rusanjye. Dr Biruta vincent, Perezida w’ishyaka PSD, yamamaza Paul Kagame, yavuze ko igikorwa kigeze ku musozo ariko ko yishimira ko cyagenze neza. Ati ” Paul Kagame ni umuyobozi ukunda abanyarwanda kumutora ni ugusenyerahamwe twubaka igihugu kugirango dukomeze tugere ku majyambere ntawe uhejwe, kumutora ni ugushimangira imibereho. kumutora ni ukurinda ibyagezweho tugana ku iterambere rirambye.” Yakomeje ati ” ishyaka ryacu ni…

Read More

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024, mu Karera ka Gicumbi mu Murenge wa Bwisige, Ishyaka PSD ryahakomereje ibikorwa byo kwamamaza Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite baryo basaga 59, aho ryijeje abaturage guharanira ubwiyongere bw’inganda z’ubuhunzi n’ubworozi muri aka karere. Umukandida Depite, Hon Muhakwa Valens, mu kwamamaza ibitekerezo bya PSD, yavuze ko kuba umubare munini w’ abaturage bo mu karere ka Gicumbi ari abahinzi n’ aborozi, ariyo mpamvu PSD izashyira imbaraga mu ishyirwaho ry’ inganda zikora ifumbire kugirango ibiciro byayo bigabanuke bityo umusaruro wiyongere. PSD mu kwiyamamaza ivuga ko izaharanira ko hazajyaho ikigega cy’ ubuhinzi…

Read More

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 06 Nyakanga 2024, mu Karere ka Muhanga, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage(PSD), ryamamaje umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ryamamaza n’abakandida depite baryo bagera kuri 59 aho bijejwe kuzatorwa. Hon Muhakwa Valens, Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka PSD, yatangije ibikorwa byo kwamamaza ishyaka PSD aha ikaze visi Mayor Mugabo Gilbert,wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga waje guha ikaze abayoboke ba PSD aho yabasabye kwisanga, abasezeranya umutekano usesuye. Perezida wa Sena y’ u Rwanda,akaba n’ Umurwanashyaka wa PSD, Dr Kalinda François Xavier, yatangiye yamamaza Kagame Paul, avuga ko ahera hafi muri…

Read More

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ Imibereho Myiza y’ Abaturage, PSD, ryamamaje Kagame Paul, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ryamamaza Abakandida depite.Mayor w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yasuhuje abarwanashyaka ba PSD avuga ko bagubwa neza kuko bafite umutekano usesuye. Hon Muhakwa yasabye Abanyarubavu ko PSD yahisemo Kagame Paul ku mpamvu nyinshi, ati umutekano mufite ni Kagame Paul, ibikorwa by’ amajyambere nabonye i Rubavu ni we.Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka PSD, Hon Muhakwa Valens yabasabye ko nyuma yo gutora Kagame Paul, bazakurikizaho PSD, bakazatora ahari ishaka ribumbatiwe mu Kiganza, akaba ari ugutora Demokarasi, Ubwisungane n’ Amajyambere kandi ko nibagera mu Nteko bazabatumikira.…

Read More

Perezida Paul Kagame witegura gutangira kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangaje ko kuba abaturage bashima ibyo yagezeho mu gihe amaze ayobora u Rwanda ari byiza, ariko ko hari byinshi byo gukomeza gukora mu rugendo rw’iterambere ari nayo mpamvu azakomeza gukora cyane. Mu kiganiro n’abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2024, Perezida Kagame yabwiwe ko nyuma y’ibyagezweho birimo ibikorwaremezo mu nzego zirimo ubuvuzi, ubuhinzi na siporo, Umunyarwanda wa 2024 yifuza gutora uwazamugezaho byinshi birenze ibi. Umunyamakuru Cleophas Barore yagize ati “Ni iki kuri mwe mwabwira Uyu Munyarwanda umaze kumenyera ko ibyiza byose abyemerewe, bishoboka?…

Read More

Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko amateka y’abishwe bari batuye mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bagerageza kwirwanaho bahangana n’abishi babo, ari isomo rikomeye ku Rwanda ndetse no ku Isi yose. Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yifatanyijemo n’abaturage bo mu Bisesero mu Karere ka Karongi, ahanabereye igikorwa cyo gushyingura imibiri 41 yabonetse mu mirenge itandukanye y’aka karere. Yavuze ko ari ubutwari bukwiye kwigishwa hose, kugira ngo n’abakiri bato bamenye aya mateka yaranze Bisesero n’umwihariko wayo. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, kibera ku Rwibutso…

Read More

Abapolisi 283 basoje amasomo y’ibanze mu mutwe wihariye wa Polisi, ’Basic Special Forces Course’ mu Kigo cya Polisi cyigisha ibijyanye no guhangana n’iterabwona, barimo abo muri Repubulika ya Centrafrique bangana na 33. Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yayoboye uyu muhango kuri uyu wa 26 Mata 2024 ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique Gen. Bienvenu Zokoue. Aba bapolisi basoje amasomo y’amezi atandatu bize mu cyiciro cya 12. Bigiye mu Kigo cya Polisi cyigishirizwamo amasomo yo gukumira iterabwoba ‘Counter Terrorism Training Centre’ i Mayange mu Karere ka Bugesera. Aya masomo ahabwa umubare w’abapolisi batoranyijwe,…

Read More

Umunyamategeko uri mu bunganira leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabwiye BBC ko integuza y’ikirego bahaye uruganda rwa Apple ari “intambwe ya mbere” itewe mu muhate wo kurwanya “ikoreshwa nabi” ry’amabuye y’agaciro y’icyo gihugu. Ku wa gatanu, umunyamategeko w’Umufaransa William Bourdon yavuganye n’ikiganiro Newsday cya BBC nyuma yuko DR Congo ishinje Apple gukoresha mu bicuruzwa byayo amabuye y’agaciro “yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko”. Bourdon ni umwe mu bagize itsinda ry’abanyamategeko ku wa kane bandikiye mu izina rya leta ya DR Congo iyo kompanyi rutura y’ikoranabuhanga yo muri Amerika, bavuga ko amabuye y’agaciro ikoresha ava mu birombe aho inyeshyamba zihonyora…

Read More

Perezida Paul Kagame ari mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga mu by’Ubukungu izibanda byihariye ku mikoranire ihuriweho ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ingufu.  Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Paula Ingabire yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe iterambere ry’Isi no gushaka uko ibihugu byafatanya mu kongera imbaraga mu rwego rw’ingufu no kureba uko ibihugu byakwihaza. Yavuze ko by’umwihariko u Rwanda rufitanye ubufatanye na World Economic Forum mu serivisi zirimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’ibindi. Abandi bitabiriye iyi nama yiga ku bukungu harimwo Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria; Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim; Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva n’Umuyobozi…

Read More

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama ya nyuma itegura imyitozo ya “ushirikiano imara.” Ni mu nama yatangiye kuri uyu wa Mbere w’iki Cyumweru turimo, aho yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024. Iy’i nama ikaba yaritabiriwe n’intumwa z’abakuru b’Ingabo b’ibihugu bya Afrika y’iburasizuba (EAC), harimo abasirikare, abapolisi, abacunga gereza, abashinzwe abinjira n’abasohoka n’abakozi ba basivile. Iyi nama niyo yanyuma itegura igenamigambi, mu rwego rwo kwitegura imyitozo ya 13 ya ushirikiano imara 2024. Iyi nama yakiriwe n’umuyobozi wungirije w’inkeragutabara, major Gen Andre Kagame, Major General Kagame Yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kwakira ku nshuro ya 13 imyitozo ya…

Read More