Author: Eric Bertrand Nkundiye

Ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC n’abo bafatanyije barimwo Ingabo z’abarundi, Wazalendo, FDLR n’indi mitwe yitwara Gisirikare, bongeye kwamburwa utundi duce two muri teritware ya Masisi, turenga tune. Utu duce batwambuwe n’umutwe wa M23 mu mirwano yabaye kuri iki cyumweru, tariki ya 12 Gicuransi 2024, aho M23 yahanganye bikomeye n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC, ikaba yarasize abo ku ruhande rwa Leta ya  Kinshasa bambuwe uduce dutanu. Ahagana kumugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo M23 yatesheje ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu duce two muri Gurupema ya Kibabi, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru aritwo; Cugi,…

Read More

Mu gihe habura iminsi mike ngo Abanyarwanda bihitiremo uzayobora igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere n’abagize inteko Ishinga amategeko. Abanyeshuri biga mu kigo Lycee de la Sainte Trinite APED TSS , giherereye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ruhuha, bavuga ko biteguye gutora aho bakurikiranira hafi amakuru ajyanye n’iki gikorwa babifashijwemwo n’ubuyobozi bw’ikigo. Ni amatora yahujwe mu korohereza abanyarwanda kuko manda y’Abadepite yarangiye umwaka ushize ariko biza kwemezwa ko amatora yabo yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu. Nishema Jean Ben Christian, umunyeshuri wiga muri Level ya 3 mu bwubatsi, avuga ko igikorwa giteganijwe cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite ku itariki ya 15 Nyakanga…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’u Burundi birushinja kugira uruhare mu gitero cya gerenade cyagabwe muri iki gihugu mu Mujyi wa Bujumubura ku wa ya 10 Gicurasi 2024, rugaragaza ko ari ukurushyira mu bibazo by’iki gihugu. Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, Pierre Nkurikiye, iki gitero kikimaro kuba aba bayobozi batangaje ko abantu 38 ari bo bakomeretse, bahise bashinja U Rwanda kugira uruhare muri icyo gitero. Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi mu 2024, yavuze ko igihugu cy’u Burundi kidakwite gushyira u Rwanda mu bibazo byacyo bibera imbere mu gihugu.…

Read More

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] ryavuze ko rizaharanira ko umushahara w’abakora mu nzego z’umutekano wongerwa mu byiciro byose mu rwego rwo kwirinda ko abashinzwe umutekano bishora mu bikorwa bya Ruswa kubera umushahara muke. Ibi ni ibyagarutsweho n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024 mu nama nkuru y’ishyaka (Bureau yemerejwemo urutonde rw’abakandida depite bazahagararira ishyaka mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Inama nkuru y’ishyaka yemerejwemo Manifesto y’ishyaka 2024-2029 . Mu byagarutsweho muri iyi manifesito Nshya ku ngingo y’Umutekano , Green Party of Rwanda yifuza…

Read More

Ku mupaka uhuza Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’igihugu cya Uganda habereye ibiganiro byahuje umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu n’uwi gihugu cya Uganda, ibiganiro bigamije kungurana ibitekkerezo ku kurandura umutwe winyeshyamba za ADF. Ibi biganiro byabereye ku butaka bw’igihugu cya Congo, mu gace gahana imbibi n’ibi bihugu byombi, kitwa Kasindi, ubuyobozi bw’Ingabo zimpande zombi baganiriyeho harimo kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa ADF . Bikaba bizwi ko Uganda na RDC byumvikanye kuva mu 2021 kurwanya umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) muri Operasiyo yiswe “Operation Shujaa.” Ibindi abakuru b’ingabo bemezanije muri ibyo biganiro ni ugukomeza ubufatanye mu bya gisirikare. Ibyo…

Read More

Perezida Paul Kagame yagaragarije urubyiruko rw’abakorerabushake ko nta bwoba rugomba kugira mu gukora ibintu bizima, ashimira umuhate rumaze imyaka rugaragaza mu guteza imbere igihugu cyarwo. yabigarutseho kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024 ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 7500 mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itari mike rumaze rutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu. Perezida Kagame yavuze ko icyateranyirije urubyiruko hamwe ari ukwibukiranya umuco wo kwikorera, umuntu akiteza imbere, agateza imbere abe ariko akorana n’abandi kugira ngo ashobore guteza igihugu imbere byuzuye. Ati :”Igihugu ni cyo duhuriraho, ntabwo ari icya bamwe, ni icyacu twese. Iyo dushyize imbaraga zacu zose hamwe, tuba twiteza imbere. Nta…

Read More