Nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace ibaruwa imumenyeshako agomba gukomereza umurimo yari ashinzwe mu Karere ka Rulindo, benshi mu bakurikiranira hafi imiyoborere y’Akarere ka Muhanga n’uburyo amasoko y’imirimo atandukanye muri aka karere yagiye atangwa mu minsi ishize, baribaza niba uyu Gitifu Kanyangira Ignace atimuwe kubera iryo tangwa ry’amasoko. Ni mugihe we avuga ko kwimurwa bisanzwe kandi aho agiye azakora akazi uko bisanzwe ndetse akarushaho. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yandikiye Gitifu Kanyangira Ignace ibaruwa amusaba gukomereza inshingano yari afite mu Karere ka Rulindo. Iyo baruwa kandi isaba Kanyangira kuba…
Author: Bruce Mugwaneza
Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe umugabo ucyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamaswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Uyu mugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudugudu wa Nyamwiza, ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukuboza 2021. Yafatanywe ibilo 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uwo mugabo yafatanywe inyama zuzuye umufuka. Yagize ati “Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibilo 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe…
Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko bakwiye kuzirikana iterambere ry’abaturage kuko ari bo bafite mu nshingano aho kwirebaho ubwabo no kwita ku bibafitiye akamaro, aho yabasabye gutega amatwi abaturage no gusubiza ibibazo bahura nabyo aho guhora bitwaza ko bari mu nama kandi abasaba guhita bazihagarika. Ibi Perezida wa Repubulika yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bamazemo iminsi 8 i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Umukuru w’Igihugu yavuze umuyobozi mwiza ari ukwiye gukemura ibibazo by’abaturage asaba abayobozi kureka gutegura inama zidatanga umusaruro. Aba bayobozi bamaze iminsi umunani bahugurirwa mu…
Ingabo za Uganda zigiye kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bikorwa byo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Force (ADF) umaze igihe ukorera mu Burasirazuba bwa RDC. ADF ni ihuriro ry’imitwe irwanya Leta ya Uganda ryavutse ahagana mu 1990 ariko rikaza gushinga imizi mu buryo bufatika mu 1995, aho ryashinze ibirindiro mu misozi ya Rwenzori iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu mutwe ushinjwa ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, ariko uherutse gushinjwa kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba biherutse kugabwa i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda, aho bivugwa ko ari imwe mu ntandaro…
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yamaganye icyemezo cyafashwe n’ibihugu bimwe na bimwe cyo guhagarika ingendo ziva cyangwa zijya muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira rya Covid-19 yihinduranyije yiswe ‘Omicron’. Perezida Ramaphosa yavuze ko yatengushywe cyane n’ibihugu byafashe icyo cyemezo, we abona kidasobanutse, asaba ko icyo cyemezo cyahita kivaho. U Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi na Amerika ni bimwe mu bihugu byahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo. Virusi ya ‘Omicron’ iravugwaho kuba ihangayikishije cyane, kuko ngo hari ibimenyetso ko yandura ku rwego ruri hejuru.…
Niyonzima Olivier Seif yandikiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) asaba imbabazo ku myitwarire mibi yashinjwe yanatumye ahagarikwa mu Ikipe y’Igihugu gihe kitazwi. Uyu mukinnyi wa AS Kigali n’Amavubi ukina hagati mu kibuga, ubwo Ikipe y’Igihugu yajyaga muri Kenya gukina umukino wa nyuma wo mu Itsinda E mu gushaka itike yo kujya muri Qatar mu gikombe cy’Isi, yataye bagenzi be muri hoteli ajya kwiryohereza ubuzima. Niyonzima Olivier Seif ni we watsinze igitego cy’Amavubi.Yaje kugaragara mu mashusho abyinisha inkumi bizihiwe, nyamara bagenzi be bari bamubuze kugeza ubwo bagiye ku kibuga cy’indege batari kumwe na we ndetse bamusiga muri Kenya. Ibi…
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera tariki ya 28 Ugushyingo, 2021 saa sita z’amanywa hatangira kubahirizwa icyemezo cyo gushyira mu kato muri hoteli mu gihe cy’amasaha 24 abagenzi binjira mu gihugu hagamijwe kwirinda ko ubwoko bushya bwa Coronavirus bwakwirakwira. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho hiryano hino ku Isi habonetse ubwoko bushya bwa virus ya SARS-COV-2 yihinduranyije yahawe izina rya B.1.1.1.5539 bwandura cyane kurusha n’izabanje zirimo na Delta. Minisiteri yasabye abagenzi bose binjira mu gihugu cy’u Rwanda kwishyira mu kato mu gihe cy’amasaha 24 kandi bakiyishyurira ikiguzi.Itangazo rigira riti: “Nyuma yaho mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 ifite…
Iminsi iregereje aho abakunzi ba Chorale de Kigali bagiye kongera kuryoherwa n’igitaramo gikomeye kizaba ku wa 19 Ukuboza 2021. Ni igitaramo kizaba mu mujyo w’ibyo iyi Chorale isanzwe ikora guhera mu 2013 byo kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane. Visi Perezida wa Chorale de Kigali, yavuze ko umwihariko w’iki gitaramo ari uko bazaririmbamo indirimbo z’ahantu hatandukanye muri Afurika. Yagize ati: “Umwihariko w’iki gitaramo wa mbere uzaba udushya byaba ari mu majwi anoze no mu kwaguka k’umuryango. Iteka turirimba indirimbo zishobora kuba zisanzwe, ariko mu buryo budasanzwe. Nanone muri iki gitaramo tuzaririmbamo indirimbo z’ahantu hatandukanye muri Afurika.”…
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 30 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bamaze kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare. Saa saba z’amanywa nibwo bahagejejwe bakaba bagizwe n’ab’igitsina gabo 21, ab’igitsina gore batanu n’abana bane. Bavuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye bakaba bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda. Ikindi ni uko bambuwe imitungo yabo bakaba baje amara masa. Bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, bakaza kubanza gupimwa COVID-19, mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo, 2021 Perezida Paul Kagame yerekeje i Kinshasa mu nama yiga ku buryo abagabo babana neza n’abagore mu bwubahane batitwaje uko baremwe ngo babyurireho basuzugure abagore. Iyi nama Perezida Kagame akaba yayitabiriye ku butumire bwa Perezida Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanirra Demukarasi ya Congo. Perezida Kagame akigera muri Congo yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde mbere yo guhura na Perezida Tshisekedi. Nyuma Ibiro bya Perezida Kagame byananditse kuri Twitter ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Félix Tshisekedi mu ngoro ye izwi nka Palais de la Nation. Perezida Kagame ndetse n’abandi…