Ingabo za Uganda zigiye kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bikorwa byo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Force (ADF) umaze igihe ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

ADF ni ihuriro ry’imitwe irwanya Leta ya Uganda ryavutse ahagana mu 1990 ariko rikaza gushinga imizi mu buryo bufatika mu 1995, aho ryashinze ibirindiro mu misozi ya Rwenzori iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mutwe ushinjwa ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, ariko uherutse gushinjwa kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba biherutse kugabwa i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda, aho bivugwa ko ari imwe mu ntandaro yatumye Leta y’icyo gihugu isaba Leta ya RDC kubaha uburenganzira bwo kwinjira ku butaka bwayo kugira ngo irwanye uwo mutwe, kuko ari ho ukambitse.

ADF iri ku rutonde rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rw’imitwe y’iterabwoba, aho ari Ishami ry’Umutwe kabuhariwe mu bikorwa by’iterabwoba wa IS ukorera mu Burasirazuba bwo Hagati, ukaba waragiye wigamba gukorana na ADF mu bihe bitandukanye.

AFP yatangaje ko Perezida Tshisekedi yemeye icyifuzo cy’uko ingabo za Uganda zinjira mu Burasirazuba bwa RDC guhiga abarwanyi ba ADF ku bufatanye n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye [ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo].

Kuri ubu Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro yo kwinjira ku rugamba muri RDC, mu gihe inzego nkuru z’igisirikare ku mpande zombi zamaze gushyiraho Urwego zihuriyeho mu koroshya imikoranire, aho ziri gukorana mu bijyanye no gusangira amakuru y’ubutasi ndetse no kubahiriza ibindi byose bikenewe kugira ngo iki gikorwa gitangizwe, bisobanuye ko imyiteguro y’iki gikorwa ‘kizamara igihe gito’ irimbanyije.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe byashyizweho na Perezida Tshisekedi mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ikambitse muri izo ntara.

Ibi bikorwa byatumye imyanya y’ubuyobozi ishyirwa mu maboko y’abasirikare bakuru ndetse hari byinshi byagezweho uretse ko ibikorwa by’umutekano mucye byakomeje kuvugwa muri ako gace. Byitezwe ko ingabo za Uganda zizagira uruhare rukomeye mu guhangana n’ibikorwa by’umutekano mucye bigirwamo uruhare na ADF, bikibasira cyane abaturage bo mu bice bya Beni n’inkengero zaho.

Share.
Leave A Reply