Author: Bruce Mugwaneza

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, afungurwa by’agateganyo, akazajya yitaba urukiko ari hanze , kugira ngo akomeze kuburana ku byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha. kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, ni bwo Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha yari akurikiranweho yanasubiriwemo n’umucamanza ko ibyaha yarezwe ari; Uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu nzego z’ubutabera no koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera. Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwaregeye urukiko busaba ko Elsa afungwa iminsi 30…

Read More

Kuri uyu wa 25 Gicurasi nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA) cyahagaritse ku isoko ryu Rwanda amwe mu mavuta yo kwisiga. FDA yasohoye itangazo rihamagarira abacuruza, abaranguza n’ abadandaza amavuta yo kwisiga agaragara ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’iki kigo kuyasubiza abo bayaranguriye cyangwa bakayakusanyiriza hamwe kugirango ashyingurwe hakurikijwe amategeko abigenga. FDA yagize iti“ Gukura ku isoko nimero (Batch) z’amavuta yo kwisiga (Fair & White Miss White 500ml, Rapid Clear White Absolute 300ml, Gluta C-TM (Intense Whitening) 500ml na Max White S1 Lait Maxitone) 500ml).” FDA kandi yasabye abinjiza mu gihugu aya mavuta n’abayacuruza kwakira aya mavuta yari…

Read More

Ububiligi bwahoze bukoroniza Congo bwavuze ko kimwe mu bisigazwa by’ umubiri wa Lumumba ari Iryinyo ko ari ryo rizahabwa iki gihugu. Iri ryinyo ryabonetse mu muryango w’ umupolisi w’ umubiligi umwe mu bagize uruhare mu iyicwa rya Lumumba ubu hashize imyaka isaga 60 yishwe. Patrice Lumumba, Yishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi kandi u Bubiligi bwari buri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi ndetse n’igice kimwe cy’uburengerazuba bwa Uganda, kuri Lumumba kuba Congo yari kuba itegekwa…

Read More

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara none ku wa kabiri, tariki ya 24 Gicurasi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibihugu bigize uyu muryango byongeye gutorera Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus manda ya kabiri y’imyaka itanu nk’umuyobozi mukuru. Dr Tedros watowe bwa mbere mu 2017, yongeye gutorwa n’ibihugu bigize OMS mu nama y’ubuzima ya 75 y’isi yabereye i Geneve, n’ubwo yari we mukandida rukumbi kuri uwo mwanya. Amajwi y’uyu munsi yari indunduro y’ibikorwa by’amatora byatangiye muri Mata 2021 igihe ibihugu bigize uyu muryango byatumirwaga gutanga ibyifuzo ku bakandida ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru. Inama Nyobozi ya OMS, yateranye muri Mutarama 2022, yashyizeho Dr Tedros…

Read More

Muri iki gitondo, mu Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 67 kigizwe n’abantu 735 bari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro n’abasivili bakoranaga na bo. Bose bavuye mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu gihe bamaze bahabwa amasomo ajyanye n’uburere mboneragihugu ndetse n’ay’ubumenyingiro, abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro baranzwe na morale bishimira ko bagiye gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda. Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yibukije ko zimwe mu ntego z’urugamba rwo kubohora Igihugu harimo guca ubuhunzi, ari yo mpamvu…

Read More

Uburusiya bwateye Ukraine ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, n’uko mu gihe cy’iminsi yakurikiyeho, Perezida Putin ategeka igisirikare cy’igihugu cye gutegura ku rwego rwo hejuru ubwirinzi bw’intwaro za nikleyeri. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ageza ijambo ku bitabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu rya Davos mu Busuwisi, yavuze ko u Burusiya bukwiye gufatirwa ibindi bihano kandi ngo bikomeye cyane kugira ngo n’ikindi gihugu cyatekereza gusagarira ikindi bituranye, kibone ko ibyo bidakwiye kuko kizahura n’ibibazo bikomeye. Zelenskyy  yasabye ibihugu kandi ko byakongera intwaro baha abasirikare b’igihugu cye, aho ashinza umuryango mpuzamahanga kumutererana ko  ntacyo ukora. Agaragaza ko ibyo bihugu by’amahanga byamusezeranyije mu kwezi kwa Gashyantare…

Read More

kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro urubanza rwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 , byemejwe ko rubera mu muhezo aho agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Miss Elsa akurikiranywe ho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira, ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma. Umwunganizi wa Iradukunda Elsa yasabye ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye. Yakomeje avuga ko atari k’ubw’uwo yunganira gusako ko n’amazina y’abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa…

Read More

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabye EJVM gukora iperereza ku iraswa ryambukiranya imipaka ku butaka bw’u Rwanda n’ingabo z’igihugu cya Congo [FARDC ] Mu itangazo ryahyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda rigira riti “ Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) burasaba itsinda ry’abasirikare rishinzwe kugenzura imipaka ya Kongo n’ibihugu biyikikije(EJVM) gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda. Ku wa mbere, tariki ya 23 Gicurasi 2022, hagati ya saa 9h59 na saa 10h20 za mu gitondo, ibisasu byo mu bwoko bwa roketi by’ingabo za FARDC byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu…

Read More

Ku wa gatanu, tariki ya 20 Gicurasi, u Rwanda n’Ubwami bw’Ububiligi byashyize umukono ku masezerano y’ibihugu byombi angana na miliyari 18.8 z’amafaranga y’u Rwanda yo guhanga imirimo no kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda. Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, hamwe na Bert Versmessen, Ambasaderi w’Ubwami bw’Ububiligi mu Rwanda, basinyiye aya masezerano mu izina ry’ibihugu byombi. Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi minisiteri yashyizeho uburyo bwo kurengera imibereho no kugira ngo abatishoboye babone akazi. Ati: “Kurengera imibereho bikomeje kuba kimwe mu bintu by’ibanze guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere.” Twashyizeho uburyo bunoze bwo kurengera imibereho kugira ngo amatsinda atishoboye abone akazi keza, kuzamura…

Read More

Ibi biremezwa n’abaganga batandukanye kimwe n’abajyanama b’ubuzima[abaremeshakiyago bo ku mitumba ] muri iki gihugu aho bavuga ko mu bagana amavuriro umubare munini wibasiwe na Malariya . Abenshi muri bamwe mu barundi baganiriye n’ijwi ry’Amerika, bahuriza k’ugusaba Leta y’uburundi ko Yabaha inzitiramibu kuko baheruka kuzihabwa ku rwego rw’igihugu mu mwaka wa 2019 kuri ubu ngo n’abazihawe icyo gihe zarashaje ikaba ariyo mpamvu bibasiwe n’iyi ndwara. Bamwe mu bajyanama b’ubuzima [Abaremeshakiyago] bo mu ntara za Mwaro na Bujumbura Rural ho muri komine Mutambu, bavuze ko inyigisho zihabwa abaturage ku kwirinda Malariya zikiri hasi bityo bigatiza umurindi iyi ndwara kandi ko hakiri byinshi byo gukora…

Read More