Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabye EJVM gukora iperereza ku iraswa ryambukiranya imipaka ku butaka bw’u Rwanda n’ingabo z’igihugu cya Congo [FARDC ]

Mu itangazo ryahyizwe ahagaragara n’igisirikare cy’u Rwanda rigira riti “ Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) burasaba itsinda ry’abasirikare rishinzwe kugenzura imipaka ya Kongo n’ibihugu biyikikije(EJVM) gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ku wa mbere, tariki ya 23 Gicurasi 2022, hagati ya saa 9h59 na saa 10h20 za mu gitondo, ibisasu byo mu bwoko bwa roketi by’ingabo za FARDC byaguye mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze  bikomeretsa abaturage benshi ndetse byangiza n’ibintu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Col. Ronald Rwivanga yagize ati: “Muri ako Karere, ibikorwa birakomeje nkuko bisanzwe, kandi umutekano urizewe. Abakomeretse barimo kuvurwa, ndetse abayobozi barimo gusuzuma ingano y’ibyangiritse. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) burasaba ko hakorwa iperereza ryihutirwa na EJVM, kandi abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda barasaba bagenzi babo bo muri DRC gusuzuma iby’iki kibazo.”

Share.
Leave A Reply