Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rukuta rwa twitter y’ingabo z’igihugu RDF, rivuga ko abasirikare babiri bashimuswe ubwo bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano RDF yagize iti :”Nyuma y’igitero cy’ubushotoranyi bwakozwe na FARDC ku ya 23 Gicurasi, aho ibisasu bya roketi byinshi byarashwe ku butaka bw’u Rwanda, FARDC hamwe na FDLR bagabye igitero kuri RDF ku mupaka wacu, kandi abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda bashimuswe igihe bari ku irondo. Twamaze kumenya ko abo basirikare bombi: Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bafunzwe na FDLR muburasirazuba bwa DRC.” RDF ikomeza igira iti:”Turahamagarira abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakorana cyane…
Author: Bruce Mugwaneza
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yijeje Abanyamakuru bashaka gutara amakuru ku byo ikora ko bazajya bayahabwa ariko na bo ibasaba kujya bayasaba mbere y’umunsi nyirizina bayashakiraho. Kuva tariki 23 kugera 26 Gicurasi 2022, Abanyamakuru 40 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, bahuguwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku buryo banoza uko batara bakanatangaza inkuru zijyanye n’ibyo iyi Nteko ikora ndetse banaganira ku buryo banoza imikoranire hagamijwe kugera ku ntego bahuriyeho yo kurengera umuturage. Mu gusoza aya mahugurwa, Assumpta Kaboyi ukorera Ijwi rya Amerika, wavuze mu izina rya bagenzi be yashimye imikoranire itangazamakuru rifitanye n’Inteko Ishinga Amategeko asaba ko yanozwa kurushaho.…
Ku wa kabiri w’icyi cyumweru Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi Star) yatanyiye umwiherero mu karere ka Bugesera watangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu biyongereyeho na Djihad Bizimana usanzwe akina hagati mu ikipe ya KMSK Deinz mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ariko akaba amaze iminsi mu Rwanda kuko shampiyona yarangiye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ba myugariro Manzi Thierry na Emmanuel Imanishimwe bakina muri FAR Rabat yo muri Maroc, na Nirisarike Salomon ukina muri FC Urartu yo muri Armenia, bageze mu mwiherero w’Amavubi wo kwitegura imikino yo gushaka itike ya CAN ya 2023 izabera muri Côte d’Ivoire. Aba…
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego mu ntara y’Iburengerazuba bangije ibiyobyabwenge bitandukanye bibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 303 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi biyobyabwenge byose byafatiwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe kuva mu kwezi kwa Nzeri, umwaka wa 2021 mu turere dutatu twa Rubavu, Ngororero na Nyabihu. Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu ruhame kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi, mu mudugudu wa Nyabibuye, akagari ka Gikombe mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu. Mu byangijwe harimo ibiro 1008 by’urumogi, litiro 361 za Kanyanga n’udusashe 164 tw’inzoga yitwa Simba itemewe gucuruzwa mu Rwanda. Abantu 103 nibo bafatiwe muri ibyo bikorwa…
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ivuga ko Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ingaruka z’ubusumbane bushingiye ku gitsina, bityo ko abakora imishinga irwanya iri hohoterwa bajya babyitaho. Iyi Minisiteri yabigarutseho nyuma yo gutangiza ku mugaragara umushinga wishwe ‘Empower and Include: Combating Gender Based Violence, through empowering local security organs and Community’, w’umuryango utari uwa Leta witwa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, uharanira guteza imbere amajyambere y’abagore cyane cyane abo mu cyaro. Uyu ni umushinga ugamije kongerera ubumenyi abaturage ndetse n’ inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uzakorerwa mu murenge wa Mageragere wo mu karere…
Papa Francis yavuze ko yakutse umutima kubera ubwicanyi bwabereye ahitwa Robb Elementary i Uvalde, muri Texas, kandi ko Amerika igomba kugira uruhare mu gukumira ikwirakwizwa ry’imbunda. Muri icyi cyumweru, abanyeshuri 19 n’abantu bakuru babiri barapfuye barashwe n’umusore w’imyaka 18 witwaje imbunda wabaga muri Uvalde. Ibyatumye ejo ku wa gatatu, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, avuga ko yababajwe bikomeye n’ubu bwicanyi. Yagize ati: “Ndasengera abana ndetse n’abantu bakuru bishwe, ndetse n’imiryango ya bo. Igihe kirageze cyo kuvuga bihagije ku gucuruza intwaro mu buryo bw’akajagari.” Yavuze ko abantu bagomba kugira icyo bakora ubu, kugira ngo ibyago nk’ibi bitazongera ukundi.Imyumvire…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 26 Gicurasi 2022, yambaye Iroze. Impuzankano zisanzwe zambarwa n’abafunzwe, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ishimwe Dieudonné yagejejwe imbere y’ubucamanza , ngo aburane ku bujurire bw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yari yajuririye we n’umwunganizi we. Kuwa 11 Gicurasi nibwo,Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] umuyobozi wa kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Back Up yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda,yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, urubanza rwaburaniwe mu muhezo. Kuwa 16 Gicurasi 2022 ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe afungwa by’agateganyo, icyemezo yajuririye. Kuri uyu munsi nabwo ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rw’ubujurire…
ku wa kabiri Inteko nshingamategeko y’Uburusiya yemeje integuza y’itegeko riha ububasha ubutabera bwo gufunga ibiro by’ibitangazamakuru by’amahanga bikorera mu Burusiya, by’ibihugu na byo byafunze ibitangazamakuru by’Uburusiya bikorera muri ibyo bihugu. Ibi bikurikiye ifungwa rya bimwe mu bitangazamakuru by’Uburusiya bikorera mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi. Iyi nteguza y’itegeko ibuza kandi ko amakuru y’ibyanditswe cyangwa ibitangazwa n’ibyo bitangazamakuru bizaba byafunzwe abuzwa gukwirakwizwa mu Burusiya. Hategerejwe ko iyi nteguza y’itegeko izemezwa n’abasenateri, mbere yo gusinywa na Perezida Vladimir Poutine ubundi ikabona kuba itegeko. Abanyamakuru bazarenga uri iryo tegeko bazahita bakwa ibyangombwa bibemerera gukorera mu Burusiya kandi nta n’ikindi gihe bazaba bemerewe kuhakorera.…
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku wa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, yafashe abantu 12 bahinduraga nimero ziranga amatelefone yibwe zizwi nka IMEI cyangwa Serial number zigizwe n’imibare 15, ari nayo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iri tsinda ryafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego ubwo yari mu bikorwa byo kurwanya ibyaha, bafatirwa mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Downtown na Nyabugogo. Babafatanye kandi mudasobwa 12 zirimo uburyo bubafasha mu gikorwa cyo guhindura nimero ziranga telefone, ndetse banafatanwa telefone 29 zibwe, harimo izo…
Kuri uyu wa gatatu, Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi b’Abanyafurika bishimiye gahunda ya ‘Accord for Healthier World’ yatangajwe n’igihangange mu bya farumasi Pfizer, bikaba biteganijwe ko izazamura uburinganire bw’ubuvuzi ku bantu miliyari 1,2 batuye mu bihugu 45 byinjiza amafaranga make. Muri iyi gahunda, Pfizer izatanga imiti yose iriho n’izakorwa ndetse n’inkingo ziboneka muri Amerika cyangwa Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi hadakurikijwe inyungu ku bihugu 45 byinjiza amafaranga make, harimo u Rwanda, Gana, Malawi, Senegali na Uganda. Gahunda ya Pfizer yatangiriye i Davos mu Busuwisi, ku ruhande rw’ihuriro ry’ubukungu ku Isi (WEF), biteganijwe ko izagabanya ubusumbane bw’ubuvuzi buri hagati y’ibihugu byinshi…