Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yijeje Abanyamakuru bashaka gutara amakuru ku byo ikora ko bazajya bayahabwa ariko na bo ibasaba kujya bayasaba mbere y’umunsi nyirizina bayashakiraho.

Kuva tariki 23 kugera 26 Gicurasi 2022, Abanyamakuru 40 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda, bahuguwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku buryo banoza uko batara bakanatangaza inkuru zijyanye n’ibyo iyi Nteko ikora ndetse banaganira ku buryo banoza imikoranire hagamijwe kugera ku ntego bahuriyeho yo kurengera umuturage.

Abanyamakuru 40 bitabiriye aya mahugurwa bahawe Impamyabushobozi

Mu gusoza aya mahugurwa, Assumpta Kaboyi ukorera Ijwi rya Amerika, wavuze mu izina rya bagenzi be yashimye imikoranire itangazamakuru rifitanye n’Inteko Ishinga Amategeko asaba ko yanozwa kurushaho. Ati “Mu kuri, Inteko Ishinga Amategeko ni imwe muri za ‘Institutions’ (Ibigo) za Leta zidufasha kubona amakuru. Gusa tukiri muri iyo mikoranire y’Inteko, hari ukuntu Abanyamakuru bajya bashaka, wenda nko kubona amakuru runaka atari inkuru zabereye muri plénière (Inteko Rusange), wenda agashaka inkuru kuri Perezida wa komisiyo runaka ugasanga rimwe na rimwe kubona ya makuru biragoye.”

Akomeza avuga ko “Rero twifuza ko nk’abantu dukorana umunsi ku munsi, niba umuntu akwiyambaje arimo kwandika inkuru yerekeranye wenda n’ibintu yaramazemo igihe ni byiza ko bajya baduha amakuru.”

Assumpta Kaboyi ukorera Ijwi rya Amerika

Umunyamabanga mukuru wa Sena y’u Rwanda Cyitatire Sosthène, avuga ko na bo bifuza imikoranire n’itangazamakuru kugira ngo abaturage bamenye ibyo bakora. Ati “Twebwe tubafata nk’abafatanyabikorwa b’Inteko. Icyo twemeye rero, abazaza bashaka amakuru bazayahabwa, ni na cyo twifuza kugira ngo ibikorerwa hano mu Nteko Ishinga Amategeko bishobore kugera ku baturage.” Gusa asaba abanyamakuru ko “ ariko bikaba byiza namwe mudufashije, ushaka inkuru runaka, tuvuge urayishaka none ku wa Kane, byaba byiza utangiye kuyisaba nibura kuva ku wa Kabiri. Ukatubwira uwo ushaka ko muzabonana hanyuma tukamugushakira.”

Umunyamabanga mukuru wa Sena y’u Rwanda Cyitatire Sosthène

Abanyamakuru twaganiriye bashimangira ko imikoranire myiza y’itangazamakuru n’Inteko Ishinga Amategeko ari ingenzi mu gutuma intego bahuriyeho n’abagize iyi Nteko, zo kuba ijisho n’intumwa za rubanda bazigeraho.  

Fiston Felix Habineza wa RBA yagize ati “Abadepite n’Abasenateri ni intumwa za rubanda ariko ntabwo bafite ‘micro’ nk’izi zacu nta nubwo bafite ‘camera’ nk’izi zacu. Rero gukorana neza kw’abagize Inteko ndetse n’itangazamakuru ni bwo buryo bwo gutuma abaturage bamenya ibibera mu Nteko Ishinga Amategeko.”

UMUKUNZI Médiatrice, wa The Bridge Magazine we ati “Twese duhuje tugashyira ijwi hamwe tukavugira wa muturage, na wa Mudepite akavugira wa muturage, umuturage yarushaho kubona igisubizo ku buryo bwihuse.”

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’Umutwe w’Abadepite ndetse n’Umutwe wa Sena. Iyi mitwe yombi ifite inshingano nyamukuru zo gutora amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ariko bakabikora bahagarariye abaturage.

Gusa, Sena yo ikagira n’umwihariko wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Share.
Leave A Reply