Ese ni gute witwara iyo wagiranye ibibazo n’umukunzi wawe? Ese urarakara? Ese wumva wataye umutwe, ugatakaza icyizere? Ese uhita ubivamo? Cyangwa hari icyo ukora kugirango ibyo bibazo bikemuke? Ukuri ni uko abantu bake aribo bazi uko bitwara nicyo bakora kugirango bakemure ibibazo byaje hagati yabo n’abakunzi babo. Nimugihe bamwe bahitamo guhita batandukana, inkuru y’urukundo rwabo ikarangirira aho, utibagiwe n’ibikomere bahakura. Nta bantu bakundana bahora baryohewe iminsi yose. Abakundana (couples) bahura na byinshi mu rugendo rwabo, bimwe biba ari byiza cyane, ibindi bikomeye ndetse binagoye guhangana nabyo. Ibibazo biza hagati y’abakunda akenshi bifatwa nk’igerageza ryo kwihanga kwabo, kandi ni ahabo kugirango…
Author: Bruce Mugwaneza
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka (Prince Kid) akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje. Mu isomwa ry’urubanza kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, Ishimwe ntiyagaragaye imbere y’abacamanza, ahubwo hari Me Nyembo Honorine umwunganira mu mategeko. Tariki ya 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné maze rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urubanza rwe rwabereye mu muhezo . Umucamanza, yavuze ko Ishimwe Dieudonné azakurikiranwa ku byaha byo: Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsinaGuhoza…
Joe Biden, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko kwemeza ingingo n’amategeko bireba uzajya agura cyangwa atunga imbunda kandi bizahagarika ubwicanyi bumaze imisi bubera hirya no hino muri Amerika. Kuri uyu wa kane mu ijambo yagejeje ku Banyamerika yasabye Inteko Ishinga Amategeko gusubizaho itegeko ryo mu 1994 ryabuzaga gutunga imbunda zirasa amasasu menshi mu mwanya muto, kimwe n’izifite ububiko bujyamwo amasasu menshi, itegeko ryakuweho mu 2004. Perezida Biden yasabye ko abemererwa kugura no gutunga imbunda, bakwiye kuba bafite nibura imyaka 21 y’amavuko. Ibyo yabisabye nyuma y’aho umusore w’imyaka 18 uherutse kurasa abana 19 ndetse n’abarezi…
Ubwoba, ni indwara abantu barwara bitewe n’ibyo babonye cyangwa se batekereje ndetse yewe ushobora no kugira ubwoba bitewe nibyo wumvise bavuga. Hari uburwayi busanzwe bwo gutinya ibintu runaka abantu benshi bahuriyeho burimo nko gutinya umuriro (pyrophobia) cyangwa se gutinya inyanja (thalassophobia). Nubwo bimeze bityo byagaragaye ko hari abantu bagira ubwoba ku buryo budasanzwe kandi babutewe n’ibintu bitangaje, abahanga bakavuga ko ibi bishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo ndetse n’ubw’abantu bakunze kuba bari kumwe na bo. Muri iyi nkuru uraza kumenyeramo ibintu 10 biza ku isonga mu gutera abantu ubwoba. 1. Uburwayi bwo gutinya gukorwaho Umuntu yumvise ko habaho…
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi, yasinye Iteka ryirukana abasirikare bakuru bane bashinjwa gukorana n’u Rwanda mu gihe umubano w’ibi bihugu bituranyi utifashe neza. Abasirikare birukanywe ni: Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala. Radio Okapi yatangaje ko icyi cyemezo cyafashwe tariki ya 26 Gicurasi, cyikaba cyasomewe kuri Televiziyo y’igihugu RTNC kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena. Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu ntiwifashe neza bitewe ahanini n’inyeshyamba za M23, Congo igishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba mu gihe u…
Mu ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu karere kayo ka Rutsiro, ni kamwe mu tugize iyi ntara kabonekamo amabuye y’agaciro nka wolfram, Koluta na Gasegereti. Aya mabuye y’agaciro acukurwa n’ibigo bibifitiye ibyangombwa bibyemerera gukora uwo mwuga, gusa bamwe muri bo bakunze gutaka igihombo baterwa n’abitwikira ijoro bakajya gucukura mu birombe byabo batabifitiye uburenganzira. Nyuma y’uko ubuyobozi muri aka karere bumaze kumenya iby’iki kibazo, inzego zitandukanye mu Karere Rutsiro zafashe icyemezo cyo guhashya abantu bakora bene ibi bikorwa bitemewe n’amategeko bityo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bakoze ibikorwa byo gushakisha ababyihishe inyuma. Ku bufatanye…
Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo barimo Rwanda Electrical Mobility Limited igurisha moto zikoresha amashanyarazi, batangije umushinga wo kwinjiza abagore n’abakobwa mu mwuga wo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi zitangiza ikirere. Ku ikubitiro abatangiranye n’uyu mushinga, ni abari basanzwe bakora ubucuruzi butemewe bwo mu muhanda, abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abapfakazi. Umujyi wa Kigali uvuga ko uyu mushinga uje mu buryo bwo kwereka abagore n’abakobwa ko nta murimo bahejwemo.Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine, yabwiye abagiye guhabwa amahugurwa ko ni babishyiraho umutima bizabahindurira ubuzima. Ati:” Ni ingenzi kuba twabonye abakobwa babanje kubigeraho mu igeragezwa…
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antoni Blinken yasabye ko ikibazo kiri hagati yu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze mu nzira y’ibiganiro. Minisitiri Blinken yabivuze ejo kuwa Gatatu nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo Christophe Lutundula, byabereye i Washington DC mu murwa mukuru wa Amerika. Yavuze kandi ko Amerika yiteguye gushyigikira Amahoro n’Umutekano mu majyaruguru ya Congo kuri ubu hari ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’Inyeshyamba za M23, kandi ko igihugu cye gishyigikiye intambwe imaze iminsi iterwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika igamije kugarura amahoro muri aka karere k’amajyaruguru ya Congo.…
ku wa Kabiri tariki ya 31 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe uwitwa Rukundo Jean Pierre w’imyaka 32 y’amavuko, ukekwaho kwambura abaturage amafaranga ababwira ko ari umupolisi ukorera mu ishami rishinzwe iperereza, akaba ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Gitengure, Umudugudu wa Nyagasigati, ubwo yari amaze kwaka amafaranga abantu batatu angana n’ibihumbi 406 Frw, bamwe yabizezaga ko azabafunguriza abagabo bafunze, abandi ko azabakingira ikibaba ntibafatwe kuko ngo bacyekwaho gucuruza Kanyanga, akaba yafashwe ubwo yari aje kwakira ibihumbi 200 Frw. Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,…
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ejo kuwa Gatatu na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Bwongereza, yavuze ko yatangiye guha impapuro z’integuza ku bimukira bambere bazoherezwa mu Rwanda. Nk’uko bivugwa na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Bwongereza Priti Patel, hitezwe ko aba bazoherezwa mu Rwanda bazashobora kubaka ubuzima bwa bo bundi bushya mu mutekano usesuye. Abakozi b’iyo minisiteri batangiye kuganira n’abarebwa n’uwo mwanzuro wo koherezwa mu Rwanda kugira ngo bawumve neza bamenye n’inyungu zibategereje kandi babafashe kwitegura mbere yo guhaguruka. Amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda, ateganya ko aba bimukira bazoherezwa bazahabwa ku buntu ibyangombwa byose nkenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo: gucumbikirwa,…