Author: Bruce Mugwaneza

Ubushakashatsi, bwerekana ko byibuze ku myaka umugabo n’umugore basaziraho hagomba kugaragaramo ikinyuranyo cy’imyaka itari munsi y’itanu, ariko umugabo akaba ari we usaza mbere y’umugore. Abagore, bakunze kuramba kurusha abagabo yaba mu bihugu byateye imbere n’ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Mu bihugu byateye imbere cyane, impuzandengo yo kubaho igihe kirekire (life expectancy), ni imyaka 79 ku bagore, n’imyaka 72 ku bagabo. Naho mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere ariho dusanga ibihugu byinshi byo muri Afurika, haboneka impfu nyinshi z’ababyeyi bapfa babyara ibi bikagabanya ikigero cyo kuramba, aho abagore babaho nibura imyaka 66, naho abagabo bakabaho nibura imyaka 63. Waba wibaza impamvu…

Read More

Muri Sudani, ibiganiro byo gukemura ibibazo bya politiki byatangiye ku munsi w’ejo. Ariko sosiyete sivile irwanya kudeta yanze kubijyamo. Ibiganiro by’mishyikirano ihagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, n’Umuryango w’iterambere IGAD ugizwe n’ibihugu umunani byo muri Afrika y’uburasirazuba, ihuje intumwa z’abasirikare bakoze kudeta mu kwezi kwa 10 gushize n’amwe mu mashyaka ya politiki. Mu muhango wo gutangiza inama yambere, intumwa yihariye ya ONU muri Sudani, Volker Perthes, yavuze ko imishyikirano igomba gushyiraho inzego z’inzibacyuho, zirimo urwa minisitiri w’intebe w’umusivili, gutekereza ku mushinga w’itegeko nshinga rihoraho rizagenga igihugu nyuma y’inzibacyuho, no ku matora azayirangiza. Umukuru w’igihugu, Gen. Abdel-Fattah Burhan, mu ijambo yaraye…

Read More

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, Ellen Lee DeGeneres n’umufasha we Portia de Rossi, n’ikipe y’abamuherekeje bari mu Rwanda mu bikorwa byo gutaha ikigo cya Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga. Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kamena 2022, Perezida Kagame yabakiriye mu biro bye aho yari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jean d’Arc n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi. Ellen DeGeneres ari mu ruzinduko mu Rwanda n’umufasha we, Portia de Rossi, aho baje gufungura ku mugaragaro Ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi, Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey…

Read More

Byagenda bite niba umukobwa ukunda atagukunda? Ese uzamujya kure numenya ko igihe cyose ugerageje kumwegera bimubangamira? Biroroshye kubona ndetse no kumenya ko umukobwa ukunda, we atagukunda. Igihe cyose ugerageje kumwegera cyangwa kumuvugisha, biramubangamira. Gukomeza kumuhatiriza, sibyo bizagufasha gutsindira umutima we, ahubwo bituma arushaho kuguhunga. None, ni ubuhe buryo bwiza bwo kwirinda ko ibi bintu byakubaho? Ugomba kureka gutsimbarara, no kumwereka ko ushaka cyane ko umubano wanyu ukomeza. Kumuha umwanya nibyo bizafasha gukemura byose kandi mu buryo bwiza. Ni ryari uzamenya ko umukobwa mukundana akeneye akanya ari wenyine, mbese ko iby’urukundo atakibirimo? Ibyiza nuko watangira kureba niba waratangiye kubona bimwe muri…

Read More

Abantu benshi, bakura bafite intego yo kuzagenda mu ndege. Hari abajyayo bagiye kwiga, abandi bakaba bagiye mu kazi, ndetse n’abagenda bagiye gusura imiryango. Mukamana Dative we, yagiye mu ndege bwa mbere agiye guca imyeyo y’abagore b’i Burundi. Uyu mugore w’imyaka 45, avuga ko atunzwe na serivisi aha abagore n’abakobwa akabacira imyeyo ndetse akavuga ko muri iyi minsi akazi kari kugenda neza cyane kuko ari kuganwa n’abatari bake. Ikimenyimenyi ngo ni uko abamugana batakiri Abanyarwanda gusa, kuko uyu mugore ari no kubaka isoko rikomeye mu Burundi, aho yahindutse imari ishyushye kubera gushakishwa cyane n’abagore ndetse n’abakobwa bashaka guca imyeyo. Kuri ubu…

Read More

Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Dr Nibishaka Emmanuel wari Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) akomeza gufungwa iminsi 30 yagateganyo. Tariki 21 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe Dr Nibishaka akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.Dr Nibishaka waburanye yemera ibyaha aregwa anasaba kurekurwa by’agateganyo ndetse ko yiteguye kwishyura abo yahemukiye, kuri uyu wa Kabiri Kamena we n’umwunganira mu mategeko ntibagaragaye mu rukiko. Umucamanza mu rukiko rwibanze rwa Kicukiro asoma icyemezo cy’urukiko, yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akomeza gufungwa byagateganyo iminsi 30, mu gihe iperereza ku byaha akurikiranweho rigikomeza. Umucamanza yavuze ko…

Read More

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Kamena, abagize Inteko ishinga amategeko y’Afurika y’iburasirazuba (EALA), bagaragaje kandi bamagana imbogamizi nyinshi abacuruzi bahura nazo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya. Abadepite bashimangiye ko ibihugu byo mu karere bigomba gukemura byihuse ibibazo biri ku mupaka, ndetse no ku yindi mipaka ya EAC, byihutirwa kugira ngo byorohereze ubucuruzi n’imigendere y’abaturage. Igipimo cy’imisoro kitemewe, kugera ku bikorwa by’ingirakamaro, kimwe no kubura ibikoresho bya raboratwari n’ibizamini biva mu biro bishinzwe ubuziranenge bwa Tanzaniya, ikigo gishinzwe ibiryo n’ibiyobyabwenge cya Tanzaniya, ndetse na raboratwari y’ubuvuzi kugira ngo byorohereze imirimo y’ubugenzuzi, n’ibindi.., byagaragajwe n’abanyamuryango ba…

Read More

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye wari umaze ibyumweru hafi bibiri muri gereza yarekuwe, nyuma yo gutanga amafaranga y’ingwate. Ku itariki ya 25 z’ukwezi gushize, Besigye yashinjwe kuba yarashishikarije abaturage ibikorwa by’ urugomo mu gihe yarimo kwegeranya abambari be mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa muri Uganda. Nyuma yo gufatwa agafungwa, yemerewe kurekurwa atanze ingwate, ingana n’amashilingi ya Uganda angana na miliyoni 30. Umwunganira mu mategeko, ibi yarabyamaganye avuga ko “ari agahomamunwa”. Besigye yanze kuyatanga, ahitamo gufungwa. Abamwunganira bajuririye urukiko rukuru, kugirango ayo mafaranga agabanywe, maze ejo kuwa mbere, ni bwo umucamanza yayagabanyije, agera ku mashilingi miliyoni…

Read More

Kuri uyu wa kabiri Kamena, Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie n’Umwamikazi Mathilde baratangira uruzinduko rwabo rw’iminsi irindwi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uru ruzinduko rwe rwambere muri iki gihugu kuva yakwima ingoma mu mwaka wa 2013, rwari ruteganyijwe kuba muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, ariko rurasubikwa kubera igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine. Mu kwezi kwa gatandatu 2020, Ku nshuro yambere, Umwami w’Ububiligi yagaragaje kwicuza ku mugaragaro kubera ibyo igihugu cye cyakoreye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ubukoroni. Ububiligi bwakoronije iki gihugu kuva mu kinyejana cya 19 kugeza kibonye ubwigenge ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa…

Read More

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’afurika y’iburasirazuba bateraniye mu nama i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo gushyiraho umutwe w’ingabo z’aka karere wo kuryanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo Inama yabo yatangiye ku munsi w’ejo kuza Mbere ikaba ikurikirwa n’itsinda ry’inzobere za gisirikare zizemeza imiterere,amategeko n’imirongo irambuye y’ibikorwa by’izo ngabo.Iyo nama yatangijwe n’umugaba w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Gen Célestin Mbala Munsense, ntabwo yitabiriwe ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe umubano w’ibi bihugu byombi umaze iminsi utifashe neza n’ubwo nta mpamvu nyamukuru yatangajwe yatumye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kidahagararirwa muri iyi nama. Ingabo za Congo…

Read More