Author: Bruce Mugwaneza

Urukiko mpuzamahanga rwa ONU/UN rwategetse ko Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga amafaranga yafashije abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nta kabuza ko agomba kuburanishwa kandi vuba ku byaha akurikiranweho. Ejo ku Wambere tariki 13 Kamena, urukiko rwatangaje ko urubanza rwe rugomba gutangira bidatinze i La Haye mu Buhorandi, mu gihe mbere abamwunganira mu mategeko bavugaga ko ubuzima bwe butameze neza bityo bagasaba ko kumuburanisha biba bihagaze. Kabuga Félicien w’imyaka 87 y’amakuvo, aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza…

Read More

Ubuzima ntago bworoshye n’icyo kimwe n’urukundo, ariko iyo ufite urutugu rwo kwishingikirizaho cyangwa se umuntu ukuri hafi, bigufasha kunyura muri ibyo bihe bikugoye. Rimwe na rimwe, ntago bigushimisha kubona umukunzi wawe arakaye cyangwa ababaye, akenshi wenda utanazi impamvu yabiteye, kuko birangira nawe ubabaye. Ariko nanone uko byagenda kose, ni inshingano zawe gutuma umukobwa mukundana yongera kwishima, agaseka igihe arimo guca mu bihe bitamworoheye. Hari utuntu twinshi kandi tworoheje, tutagusaba ibya mirenge wakorera umukunzi wawe igihe yababaye, akongera kwishima. Wenda yagize ibyago, mu kazi ntago byagenze neza cyangwa se wenda ni kwakundi umuntu yumva atari muri mudu (mood) uwo munsi. Ibi…

Read More

None tariki 13 Kamena, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’ikigo cya Dallaire Institute for Children gishinzwe abana, amahoro n’umutekano, bavuguruye amasezerano y’imyaka 5 y’imikoranire kubera ubwitange bwabo mu gukumira kwinjiza no gukoresha abana igisirikare muri Afurika ndetse no ku Isi hose. Minisitiri w’ingabo, Maj Gen Albert Mwezi na Dr Shelly Whitman, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Dallaire Institute for Children, nibo bashyize umukono kuri aya masezerano mu izina ry’impande zombi. Aya masezerano akaba avuguruwe nyuma y’uko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ubwitange no guharanira gukumira iyinjizwa no gukoresha abana mu gisirikare ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi hose, nk’uko Minisiteri…

Read More

Umutwe wa w’inyeshyamba M23 uremeza ko ubu wamaze gufata umujyi wose wa Bunagana, umujyi uturukamo ibicuruzwa biva Uganda byerekeza i Goma ndetse uyu niwo wa mbere ugaburira abatuye i Goma. Uri ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Radio Okapi yavuze ko amakuru aturuka i Bunagana avuga ko ingabo za DRC (FARDC) zavuye mu birindiro byazo muri iki gitondo nta mirwano, umujyi uhana imbibi na Uganda. Bongeraho ko FARDC yambutse muri Uganda n’intwaro zabo zose. Ariko FARDC ntabwo iremeza uku guhunga. Aya makuru kandi yemejwe na Willy Ngoma umuvugizi w’uyu mutwe, yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Yose [Bunagana]…

Read More

Abana bazwiho kugira uruhu rusa neza, rworoshye mbese rwuzuye. Biratangaje rero ku babyeyi bashya (ababyeyi bibarutse bwa mbere) kumenya ko uruhu rworoshye ku mwana ari nk’umugani. Kuba umwana yagira uduheri cyangwa se uruhu rwe ukabona ruhinduka, birasanzwe mu mwaka wa mbere w’ubuzima. Uruhu rw’umwana, ni wo murongo wa mbere umwana akoresha ahangana n’isi yo hanze iyo amaze kuvuka. Kubera iyo mpamvu, kwita ku ruhu rw’umwana wawe bigusaba kurwitaho byihariye ndetse no kururinda kugirango rukomeze kuba ruzima kandi rugire ubuzima bwiza. Nubwo bishobora kumvikana nkibigoye, ikintu cy’ingenzi ugomba kwibuka, ni ukubungabunga ndetse no gufata neza uruhu rw’umwana wawe igihe cyose.Muri iyi…

Read More

Umuhanzi Gsb Kiloz yashyize hanze indirimbo ye nshya, nyuma yo kubona ko hari abantu basuzugura abandi bakabakanga bitwaje abo baribo. Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni IRAGUHA Lando Fils, mu muziki azwi nka Gsb Kiloz. Gsb, mu magambo arambuye bisobanuye “Gang star boy.” Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa n’abatari bake, kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “NTIWANKANGA.” Ni indirimbo iri mu njyana ya HIPHOP ariyo Gsb asanzwe akora, ikaba yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Mu kiganiro yagiranye na Impano.net, Gsb Kiloz, yatangaje ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gutanga ubutumwa ku bantu basuzugura abandi kubera abo baribo.…

Read More

Kubona umuntu uguha icyashara ku bicuruzwa ufite ni ikintu buri mucuruzi wese yishimira. By’umwihariko kugira umuguzi nka Minisitiri ni ikintu abacuruzi benshi batabura kwishimira kurushaho. Ibi ni byo byabaye kuri Umuhuza Hirwa Jean Luc uvuga ko “biranshimishije cyane kuba Minisitiri ashimye ibintu byacu.” Uyu musore ni umuyobozi wa kompanyi yitwa Mouzah Design ikora inkweto, ibikapu, imikandara, amakofi n’ibindi bikoresho. Ni umwe mu bandi bafatanyabikorwa b’akarere ka Kicukiro bitabiriye imurikabikorwa (Open Day) ryateguwe n’aka karere ku bufatanye n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa ba ko, ryabaye ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 ku kicaro cy’akarere ka Kicukiro. Mu bayobozi bari bitabiriye iri murikabikorwa harimo…

Read More

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’igihugu,bwatangaje ibihano by’amande azajya acibwa umuntu wese ucuruza akabari wemerera abakiriya kwinjirana umuhoro, cyangwa inkoni mu kabari kimwe n’umuturage uzabyinziza mo. Ni icyemezo ubuyobozi bw’uyu Murenge bwafashe, nyuma y’aho bigaragaye ko urugomo rukorwa n’abagendana inkoni cyangwa imihoro, rukomeje gufata indi ntera bigateza umutekano mucye. Aya mabwiriza yasohotse mu itangazo ryo ku wa 31 Gicurasi 2022 ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge,Tuyisenge Vedaste, aho rivuga ko nyiri akabari kazajya gasangwamo umukiriya ufite inkoni, azajya acibwa amande y’ibihumbi 5000Frw ku nkoni imwe igaragaye mu kabare n’amafaranga ibihumbi icumi (10, 000 Frw) ku muhoro…

Read More

Murenzi Abdallah utari ufite uwo bahanganye ku mwanya wa perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda , FERWACY, yongeye gutorerwa kuyobora manda ye ya kabiri y’imyaka ine iri imbere. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, nibwo habaye amatora ya komite nyobozi ya FERWACY, maze Murenzi Abdallah atorerwa kuyobora iri shyirahamwe n’amajwi 10 kuri 11 kuko ijwi rimwe ryabaye imfabusa. Murenzi usanzwe ayobora FERWACY kuva mu Ukuboza 2019, kuri ubu yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wa Perezida, n’Ikipe ya Karongi Vision Sport Center, umwanya yisanzeho wenyine kuko uwo bagombaga guhatana yakuyemo kandidatire ye. Abandi batowe bagize komite nyobozi…

Read More

Abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda RDF barekuwe nyuma y’ishimutwa ryabo ubwo bari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ya 23 Gicurasi 2022. Abo basirikare ni Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad, bashimuswe n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ufashijwe n’Igisirikare cya RDC, FARDC, ubwo bari ku burinzi ku mupaka uhana imbibi n’ibihugu byombi, bakaba bari bafungiwe mu Murwa Mukuru i Kinshasa. FARDC yabashinje ko bari barenze imbibi bambutse bagiye gufasha M23 mu rugamba ihanganyemo n’icyo gisirikare aho ngo bari mu bilometero 20 uvuye ku butaka bw’u Rwanda. Mu itangazo ryashyizwe ahagaraga…

Read More