Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje urutonde rw’abasifuzi 40 bazasifura igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc mu kwezi gutaha. Mu mujyi wa Rabat na Cassablanca yo muri Maroc, guhera tariki 02 kugera tariki 23 Nyakanga 2022, hazabera imikino y’igikombe cya Afurika cy’abagore, aho kugeza ubu hamaze gutangazwa urutonde rw’abasifuzi 40 bazagisifura. Uru rutonde rugaragaraho abasifuzi baturuka mu bihugu 24 bitandukanye, barimo 16 basifura mu kibuga hagati, 16 basifura ku ruhande, ndetse n’abandi umunani bazaba bifashisha amashusho (VAR Referees). Kuri uru rutonde hagaragaramo umusifuzi mpuzamahanga umwe w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, akaba aheruka gukora amateka yo kuba umugore wa mbere…
Author: Bruce Mugwaneza
Umusirikare wa RDC yinjiye ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu yitwaje imbunda , atangira kurasa amasasu menshi ku Bapolisi b’u Rwanda. ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu hinjiye umusirikare wa RDC yitwaje imbunda, maze atangira kurasa ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, mu kwirwanaho baramurasa isasu agwa hafi y’icyuma gitandukanya umupaka ku ruhande rw’u Rwanda. Amakuru aturuka ku mupaka avuga ko ’Umusirikare wa RDC yaje mu Rwanda ari kurasa ku Bapolisi b’u Rwanda akomeretsa umwe. Abapolisi bagerageje kumucubya bamurasa isasu rya mbere riramufata akomeza guhatiriza, babonye amasasu abaye menshi aho bari…
Ni umwanana w’umukobwa twahaye izina rya Claire ku bw’umutekano we. Yari afite imyaka 14 ubwo uwari mwarimu we wamufashaga mu masomo yo mu rugo (coaching /Cours du soir) yamusambanyaga akanamuteraga inda. Uyu mwana avuga ko “umwarimu baramuzanye turigana ariko ibyo twigaga yongeraho ikigisho cye nakwita nk’ubuzima bw’imyororokere. Nibwo yaje kunyigisha ibintu ngo bijyanye n’isugi” Isugi ni umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe. Mu muco Nyarwanda kandi byari ishema ku mukobwa gushaka umugabo akiri isugi dore ko n’uwabaga atari yo byamuteraga ipfunwe ku buryo bashoboraga no kumwirukana, ibyitwaga gusenda. Nyamara Claire we bamubwiye ibihabanye n’ibi. “We yambwiye ko isugi ari ikintu…
Uwakoraga akazi ko mu rugo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’imyaka icyenda (9) y’amavuko, wasanzwe amanitse mu mugozi, yemereye Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko ari we wamwishe. Uyu mwana w’umuhungu wigaga mu mwana wa kane w’amashuri abanza, yitabye Imana mu gitndo cyo ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 ubwo yari yasigaranye n’umukozi w’iwabo mu rugo, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Rudasingwa Emmanuel Victor, Se wa nyakwigendera, yavuze ko yari yagiye mu siporo agasiga umwana wabo Rudasingwa Ihirwe Davis ari gusubiramo amasomo mu gihe umugore we [Nyina wa nyakwigendera] na we atari mu rugo. Haciye umwanya ngo umukozi…
Ubundi kubira icyuya ni ibintu karemano bituma umubiri usohora imyanda, ariko umunuko w’ibyo byuya hari ubwo ubangama bikaba byanatuma umuntu adakunda kujya mu bandi, cyane iyo azi ko agira ibyuya binuka. Nyamara hari uburyo bw’umwimerere bwo kurwanya uwo munuko, bidasabye gukoresha imibavu ya kizungu yabugenewe (deodorants). Mu mpamvu zishobora gutuma umuntu agira umunuko mu kwaha cyangwa se icyuya kinuka, ngo harimo kudakaraba neza uko bikwiye, cyangwa se ugasanga biterwa n’imikorere y’imisemburo itanga impumuro y’icyuya abantu babira. N’ubwo hari abantu babira icyuya gituma bahorana umunuko cyane cyane mu maha, hari n’ababira icyuya ariko ugasanga kitabangamiye abandi. Gusa kuri abo bafite ikibazo…
Kuva imyuna ni kimwe mu bibazo bikunda kuboneka ku bantu benshi, gusa impamvu ziyitera ziratandukanye. Ubundi kuva imyuna bishobora guterwa n’amaraso aturuka mu mijyana ituruka mu mazuru iba igize ikibazo. Bishobora kandi no guterwa n’ibindi bintu bitandukanye harimo ibicurane, gukubitwa ikintu ku mazuru, ihindagurika ry’ikirere hakonje cyangwa hashyushye na Allergies zitandukanye cyane ko hari nabo bibaho bitewe n’ikibazo cy’umutwe bafite (barwaye). Kuri abo rero iyo bavuye imyuna, umutwe urakira ntiwongere kubarya nka mbere. Kuva imyuna kandi bishobora kuba ikibazo gikomeye k’uyifite, bitewe naho irimo cyangwa se yaturutse. Gusa ku bw’amahirwe akenshi ntago aba ari ikibazo gikomeye kandi gishobora gukemurwa mu…
Buri mwaka tariki 13 Kamena, uba ari umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera [International Albinism Awareness Day]. Uyu uba ari umunsi abatuye Isi bongera kuzirikana ku burenganzira bw’abafite ubu bumuga. Uw’uyu mwaka wa 2022, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Dushyire hamwe mu kumvikanisha ijwi ryacu.” Mu Rwanda, Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bw’uruhu rwera [Rwanda Albinism Network – RAN ] ryizihirije uyu munsi mu karere ka Musanze, ahari abaturutse muri aka karere, ari na bo benshi, ndetse na Rulindo na Burera. MUNYAKARAGWE Felecien, umusaza w’imyaka 61 y’amavuko, utuye mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yishimira ko uyu…
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabye Abanyarwanda n’abaturarwanda kwakira neza abazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’icyongereza CHOGM 2022. Abaturarwanda barasabwa kugira isuku no kurangwa numuco mwiza wo kwakira abashyitsi kugirango iyi nama izasige isura nziwa ku gihugu ku buryo abitabiriye iyi nama bazasubira iwabo bashima ubudasa bw’u Rwanda. Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize ati: ” Icyo abaturage tubasaba muri rusange, icyambere n’isuku, icyakabiri n’ugukomeza uwo muco mwiza wo kwakira abantu neza ndetse n’umutekano.” ku kijyanye n’umutekano yashimangiye ko ari uruhare rwa buri wese kuko hari abitwikira ibirori nk’ibi bidasanzwe, maze…
Perezida Kagame yambitse Impeta y’Ishimwe Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao, amushimira umusanzu we nk’Umuyobozi w’uyu muryango mu kwimakaza ikoranabuhanga mu itumanaho ku Isi. Zhao yambitswe Impeta y’Ishimwe yitwa Agaciro mu muhango wabereye muri Village Urugwiro. Witabiriwe n’abantu bake barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula; Umujyanama mu bya Politiki muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Emmanuel Mugabe. ITU ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bijyanye n’Ikoranabuhanga n’Itumanaho. Rifite icyicaro i Genève mu Busuwisi, ryashinzwe mu 1865. Riyoborwa na Houlin Zhao, Umugabo w’imyaka 72 ukomoka mu Bushinwa. Yatorewe bwa mbere…
Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bibarutse umwana wabo w’imfura. Uyu mwana w’umuhungu, yavutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro bya Northern Light Mercy Hospital biherereye mu Mujyi wa Portland muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umuhanzi Clarisse Karasira yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko umuryango we wungutse ibindi byishimo bidasanzwe. Ati “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza ibicuro byashize. Umutware na njye duhaye Imana icyubahiro tunabashimira ku masengesho yanyu…