kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro. Muri iyo nama hongeye gusuzumwa ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covid-19. Nk’uko bigaragara mu Itangazo ry’Ibyemezo by’iyi nama, ingamba zisanzweho zo kwirinda icyo cyorezo zizagumaho kandi zongere kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi, hashingiwe ku isesengura ry’Inzwgo z’Ubuzima. Umwe mu myanzuro mishya yari yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri iheruka ni ujyanye n’agapfukamunwa aho kukambara nk’itegeko byakuweho gusa Abaturarwanda bashishikarizwa kukambara mu gihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Kamena 2022
Author: Bruce Mugwaneza
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’igihugu yavuze ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro bishe umushoferi n’umugenzi abandi bagakomereka. Itangazo rigira riti: “Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena, ahagana saa14h00 abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwako ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN baturutse hakurya y’umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi mu murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe yerekezaga i Rusizi.” Polisi ikomeza ivuga ko “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi banakomeretsa abandi batandatu bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme no ku bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).” Polisi y’u Rwanda yahise…
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi bombi “baganiriye ku ngingo zireba ibihugu byombi n’izireba umugabane.” Perezida Umaro Sissoco Embaló yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe, mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Icyo gihe hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane mu bukungu n’ubucuruzi, uburezi, ubukerargendo, gutegura inama no kubungabunga ibidukikije, akaba yarashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga. Kuri uyu wa Gatandatu kandi Perezida Kagame yakiriye Ramtane Lamamra, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Algeria akaba…
Abanduye icyorezo cya Monkeypox(Ibihara by’inkende) kw’Isi yose barenze 1600, abakabakaba 1500 bakaba ari bo bikekwa ko banduye iyo virusi. Mu bihugu bivugwamwo icyi cyorezo, 7 muri byo byarigeze kuyigira mu bihe byahise, naho 32 ni ubwa mbere yahagaragaye. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi, OMS, rivuga ko abandura benshi bari ku mugabane w’u Burayi urimwo abangana na 85% by’abanduye muri rusange. OMS yahamagaje inama yihutirwa yo kureba nimba umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo watuma gifatwa nk’ikibazo gikomeye kibangamiye Isi, no kumenya nimba yahindurirwa izina, Hari abahanga bemeza ko ari ngombwa ko izina ryahawe iki cyorezo rihinduka hagamijwe kutavangura no guhagarika…
Hari igihe kigera nubwo wowe waba utekereza ko wabonye urukundo rw’ukuri rw’ubuzima bwawe, ariko muri wowe ukomeza kumva udatuje ndetse unahangayitse ko wenda umukunzi wawe bazamugutwara cyangwa se ko udahagije kuri we. Uko kudatuza cyangwa se kubura amahoro nibyo dukunda kwita insecurities mu rurimi rw’icyongereza. Kudatuza cyangwa kubura amahoro mu rukundo, bikunda kugirwa n’abantu batarisobanukirwa ngo bamenye agaciro kabo nk’abantu, nk’umukunzi w’umuntu runaka cyangwa umuntu ufite icyo amaze mu buzima. Trendsplot.com yaguteguriye bimwe mu bintu byagufasha guhangana n’ibyo bitekerezo twakwita ko ari bibi ari nabyo bigutera kudatuza cyane cyane igihe uri mu rukundo. Ese ibyo bintu ni ibihe? Ni ibi…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, bwasabye abavuzi gakondo kuzirinda akajagari mu gihe cy’inama ya CHOGM. Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, cyateguwe n’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda [AGA-Rwanda Network]. Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragariza itangazamakuru ibibazo bikiri mu mwuga w’ubuvuzi gakondo mu Rwanda no mu ihuriro ry’abavuzi gakondo by’umwihareko n’icyo ubuyobozi bw’iri huriro buri gukora ngo ibyo bibazo bikemuke. Nkunda Evariste waruhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge muri ibi biganiro, akaba n’Umukozi w’aka karere mu Ishami ry’Ubuzima, yasabye abavuzi gakondo kuzirinda akajagari mu gihe cy’inama ya CHOGM. Yagize ati “Ndagaruka ku…
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Félix Tshisekedi, bazahura mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh, Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu kiganiro cyahuje bamwe mu bayobozi muri Guverinoma n’Abanyamakuru. Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi utifashe neza aho DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, mu gihe Leta ya DRC yakomeje kugaba ibitero by’ubushotoranyi k’u Rwanda, imyigaragambyo…
Nyuma y’igihe yakira ibirego bitandukanye by’ubujura bwa moto cyane cyane mu mujyi wa Kigali, RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu yafashe itsinda ry’abantu 11 bakekwaho ubwo bujura ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Aba bafashwe ngo bazibaga (moto) mu Mujyi wa Kigali bakajya kuzigurisha mu tundi turere harimo Gicumbi na Gatsibo, nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). RIB ikomeza igira iti :”Basangaga moto aho ziparitse bagacomora insinga bakatsa moteri bakazitwara cyangwa bagacurisha imfunguzo bakajya aho ziparitse cyane cyane hafi ya resitora mu gihe abamotari bafata ifunguro bakazitwara.” RIB kandi, irashimira abatanze amakuru kugirango aba bafatwe, inibutsa abaturarwanda kugira amakenga…
Umushumba wa kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yemeye icyifuzo cya Musenyeri w’Ububiligi Lucas Van Looy cyo kutazagirwa umukaridinali nyuma y’itangazo ry’ Ihuriro ry’Abepiskopi mu Bubiligi ryamunengaga ko atigeze arwanya bihagije ihohoterwa mu mibanire y’abashumba. Nyuma y’iminsi itarenze 20, Papa Francis atangaje ko afite umugambi wo kumugira umukaridinali ku ya 27 Kanama, Musenyeri Lucas Van Looy, umwepisikopi wavukiye i Ghent mu Bubiligi, yasabye Papa Francis kumusezerera mu bakaridinali nyuma y’impaka zatewe n’itangazo rivuye mu nama y’Abepisikopi, mu kiganiro kuri uyu wa kane. Ihuriro ry’Abepiskopi mu Bubiligi ryavuze ko itangazwa ry’ishyirwaho rya Musenyeri Van Looy nk’umukaridinali, ryashimishije benshi, ariko kandi banenga…
Arsenal iri hafi yo kugera ku masezerano n’umusatirizi wa Manchester City umunya-Brezili Gabriel Jesus w’imyaka 25. Tottenham irimo irategura miliyoni 90 z’ama euro kugira ngo irebe ko yakwegukana umusatirizi wa Inter Milan Lautaro Martinez ariko uyu munya Argentina yifuza kuguma muri iri tsinda rya Serie A, kandi naryo nta mugambi rifite wo kumugurisha. Newcastle United irimo ikurikiranira hafi umunyezamu wa Burnley umwongereza Nick Pope w’imyaka 30. Liverpool iracyashaka umukinnyi wo hagati wa Borussia Dortmund, umwongereza Jude Bellingham w’imyaka 18. AC Milan niyo ihabwa amahirwe kurusha Newcastle mu rugamba rwo gushakisha umukinyi w’inyuma wa Lille umunya-Hollande Sven Botman ukina mu batarengeje imyaka 21. Manchester City irimo iregeranya amafaranga mu ntego yo gushaka umukinnyi…