Author: Bruce Mugwaneza

Samuel Eto’o wahoze ari umusatirizi wa Kameruni yemeye icyaha cyo kunyereza umusoro ungana na milioni 3,2 z’amapawundi yakuye mu igurisha ry’ifoto ye (droit à l’image /image rights) igihe yakiniraga Barcelona. Yabaye umukinnyi wambere wa Afrika w’umwaka incuro enye(4) yahanishijwe igifungo gisubitswe (suspended prison/sursis) cy’amezi 22 igihe yagezwaga imbere y’urukiko muri Espagne ejo ku wa mbere. Agomba kwishyura aya mafaranga yose yanyereje akongeraho n’ihazabu ingana na miliyoni 1.55 z’amapawundi. Ubushinjacyaha burega Eto’o ko atigeze amenyesha umutungo we wavuye mu igurishwa ry’ifoto ye hagati ya 2006 na 2009. Eto’o ni we mukinnyi uherutse gushyirwa ku rutonde rurerure rw’abakinnyi mpuzamahanga bakurikiranwa ku cyaha…

Read More

Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangaje ko inama y’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yemeje ko abasirikare b’u Rwanda badakwiye kuba mu mutwe w’ingabo z’akarere zitezwe koherezwa kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo mu byumweru biri imbere. DR Congo ishinja M23 gufashwa n’u Rwanda, ibyo u Rwanda na M23 bahakana. BBC dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa leta y’u Rwanda kuri ibi bivugwa ku basirikare b’u Rwanda, ariko kugeza ubu ntibirashoboka. Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere, yateraniye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, ari na yo yitezwe kuyobora uyu mutwe w’ingabo…

Read More

Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, yasabye abagore bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth Women’s Forum] kwigirira icyizere bagahangana n’ibibazo bikibangamiye abagore n’abakobwa birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali. Ni imwe mu nama ziteganyijwe kuba muri iki gihe y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, izwi nka CHOGM. Mu ijambo rye ryo gufungura iyi nama, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Birababaje kumva ko ½ cy’abagore mu bice bitandukanye by’Isi bakorewe…

Read More

Rimwe na rimwe bishobora gusa nk’aho uruhu rwawe bidashoboka kurwitaho, cyane cyane nk’iyo ubyutse ugasanga wazanye igiheri ku zuru, ku gahanga, ku itama cyangwa se ku munywa. Amakuru meza tugufitiye ni uko hari uburyo wakoresha ukita ku ruhu rwawe mu rwego rwo kwirinda ibibazo rusange bikunda kwibasira uruhu rwacu. Bimwe mu bintu bikunda kubangama cyane ni ibiheri byo mu maso. Ndetse hari n’abo biba binini kuburyo wagirango ni akabyimba. Ibiheri bitangira kubyimba, iyo utubyimba duto tuba mu ruhu rwacu, duhujwe n’ubwoko bw’amavuta bwitwa “Sebum”, ubusanzwe ariyo ashinzwe gutuma uruhu rwcu rworoha ndetse n’umusatsi. Ibiheri byo mu maso, bikunze kugaragara cyane…

Read More

Umunye-Congo Dénis Mukwege,yatsindiye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel, hamwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Daniel Aselo, basabye ko hahagarikwa ibitero bivugwa ko byibasira abanyarwanda muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amashusho y’abantu bitwaje imipanga barimo barahiga abanyarwanda mu murwa mukuru Kinshasa, hamwe no mu yindi migi mikuru yasakaye ku mbuga nkoranya mbaga mu minsi ishize. Ibi birimo biraba mu gihe i Nairobi muri Kenya hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ngo bige ku bibazo by’umutekano muke biri muri aka karere birimo ugushyiraho umutwe uhuriweho w’ingabo za EAC hagamijwe guhagarika imvururu zirangwa mu burasirazuba bwa DRC ahanini biterwa n’imitwe yitwaje…

Read More

Hari hategerejwe kumenyekana uhagarira u Rwanda nyuma y’uko ibindi bihugu byari byagiye bigaragaza amafoto y’Abakuru b’Ibihugu babihagarariye. Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yatumije inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa Mbere kugirango baganire ku kibazo cy’amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko biri mw’itangazo rya Leta.Kenyatta, ari nawe ayoboye EAC aherutse gusaba ko hakoherezwa umutwe w’ingabo za EAC guhagarika imvururu zirangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu giherutse kwinjira muri uyu muryango. N’ubwo DRC yatangaje ko idashaka kumva ko u Rwanda ruri mu bagize izi ngabo, Ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta byatangaje ko…

Read More

Ku munsi w’ejo tariki 19 Kamena, muri Leta zunze ubumwe za Amerika , ku nshuro ya kabiri habaho ikiruhuko mu gihugu hose, mu rwego rwo kwibuka igihe abanyamerika b’abirabura babohorwaga ndetse bagakurwa mu bucakara. Uyu musi mukuru uzwi nka Juneteenth, wahoraga wibukwa ariko kuri ubu hashize imyaka ibiri wemejwe n’inama nshingamategeko, wemejwe kandi na perezida Joe Biden nk’umusi w’ikiruhuko mu gihugu cyose. Wibutswe ubwa mbere kw’itariki ya 19 ukwezi Kamena mu 1866. Ukwemezwa nk’umusi w’ikiruhuko mu gihugu byagiye bisabwa cyane n’imiryango myinshi y’abirabura iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse habayeho n’imyigaragambyo mu gihugu cyose yamagana ubwicanyi bukorwa bukurikije ivangura rishingiye ku ruhu…

Read More

Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yatumije inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa Mbere kugirango baganire ku kibazo cy’amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko biri mw’itangazo rya Leta. Kenyatta, ari nawe ayoboye EAC ku wa Gatanu yasabye ko hakoherezwa umutwe w’ingabo za EAC guhagarika imvururu zirangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu giherutse kwinjira muri uyu muryango. Hagati aho, DRC ntishaka kwumva ko Urwanda ruri mu bagize izi ngabo, ikaba mbere yarahagaritse imigenderanire n’u Rwanda. Iki gihugu gishinja u Rwanda ko rufasha umutwe w’inyeshyamba M23 ziherutse kwigarurira umujyi wa Bunagana. Mu itangazo…

Read More

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, rwatangaje ko rwahagaritse ibikorwa byo gusura abafungiye mu magereza atandukanye kubera ibikorwa by’amasuku n’ubukanguramba ku Ibarura Rusange ry’Abaturage rigomba kuyakorerwamo. Mu itangazo RSC yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa guhera kuri kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 kugeza kuwa 27 Kamena 2022. Ni icyemezo cyafashwe kuko muri gereza zose zo mu Rwanda hateganyijwe “ibikorwa by’isuku birimo gutera imiti yica imibu itera malaria n’ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ba gereza ku birebana n’ibarura rusange ry’abaturage.” Biteganyijwe ko iri barura rusange ry’abaturage rizatangira tariki 16 Kanama, kugeza tariki 30 Kanama 2022 rikazagera no…

Read More

Umubwiriza Ruth, umwana w’umukobwa uri kuzamura impano ye mu busizi Nyarwanda, avuga ko afite intumbero yo kuba umusizi ukomeye akazagera ikirenge mu cya Nyirarumaga wamamaye mu mateka y’ubusizi Nyarwanda. Ati “Umuntu bita Nyirarumaga yari umusizi ukomeye cyane mu Rwanda rwo hambere. Yari umuntu utangaje. Ni ukuvuga ngo uriya ni na we rugero rwacu rwiza tugomba kureberaho.” Abazi amateka y’Ubusizi mu Rwanda nta n’umwe utazi Nyirarumaga. Uyu yabaye umusizi wa mbere w’ Umunyarwandakazi. Yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ahagana mu mwaka wa 1510. Benshi bamwitirira gutangiza ubusizi n’intebe y’abasizi mu Rwanda. Cyakora, nyuma ye Abari n’Abategarugori bakomeje kwiyongera mu ruganda…

Read More