Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yishimiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza kuko ngo bizafasha iyi Minisiteri mu rugendo barimo rwo guhuza ibyigishwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Kubaka Urwego rw’Uburezi rutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no guhanga udushya, ni hamwe mu ho Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ubona ko hagikenewe gushyirwa imbaraga muri kaminuza zo muri Afurika. Prof. Dr. Ing. Francis W.O. Aduol, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro rya za Kaminuza zo muri Commonwealth, akaba n’Umuyobozi wa Technical University yo muri Kenya, agira ati “Kaminuza zo ku mugabane wacu zirakibanda mu gushyira…
Author: Bruce Mugwaneza
Isanduku irimo iryinyo rya Patrice Émery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ufatwa nk’Intwari ikomeye y’iki Gihugu, yavanywe i Bruxelles mu Bubiligi yoherezwa muri DRC. Iyi sanduku irimo iryinyo rya nyakwigendera Patrice Lumumba, yoherejwe muri DRC, nyuma y’iminsi ibiri u Bubiligi burishyishyikirije umuryango wa nyakwigendera mu muhango wabereye i Bruxelles. Indege itwaye iyi sanduku yahagutse i Bruxelles mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, yerecyeza muri Congo Kinshasa. Abaherekeje iyi sanduku bazayijyana mu Ntara ya Sankuru aho nyakwigendera Patrice Lumumba yavukiye mu 1925 mu gace kazwi nka Onalua. Muri DRC hateguwe urugendo…
Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aherekejwe n’umugore we, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascéne n’abandi bayobozi batandukanye, Prince Charles yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Muri uru ruzinduko yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Prince Charles ari mu Rwanda muri gahunda y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth izwi nka CHOGM. Akaba yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, arikumwe n’Umugore we Camilla Parker.
Umutingito w’isi ukaze wishe abantu batari munsi ya 280 muri Afghanistan, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’iki gihugu. Ibiro ntaramakuru Bakhtar byatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera, byongeraho ko abandi bantu barenga 600 bakomeretse. Amafoto arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bakomeretse bari ku tugare tw’abarwayi, hamwe n’inzu zasenyutse, mu ntara ya Paktika mu burasirazuba bw’igihugu. Uyu mutingito w’isi wageze ku ntera ya kilometero hafi 44 uhereye ku mujyi wa Khost wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba. Gutigita byumvikanye ahantu h’intera irenga kilometero 500 muri Afghanistan, Pakistan no mu Buhinde, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Uburayi gikurikirana iby’imitingito cya European Mediterranean Seismological…
Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyahagaritse amazi akorwa n’uruganda rwa Jibu ruherereye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe. Imvano yo gufunga uru ruganda, ni igenzura rwakorewe mu ntangiriro z’uku kwezi, inzobere za Rwanda FDA zigasanga atujuje ubuziranenge. Ibarurwa Rwanda FDA yandikiye ubuyobozi bwa sosiyete CCHAF Jibu Franchise Ltd, iragira iti “Dushingiye ku bisubizo byavuye mu bizamini byafashwe ku ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Kabeza, bigaragaza ko bitujuje ubuziranenge bwagenwe”. “Kubera iyi mpamvu, musabwe guhita mufunga urwo ruganda kandi ntabwo mwemerewe gukora cyangwa gushyira ku isoko ibicuruzwa byanyu mutarongera kubyemererwa na…
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabarisa yasabye imiryango itari iya Leta kubyaza amahirwe inama ya Commonwealth People’s Forum mu gushakira hamwe ibisubizo ku busumbane bukigaragara mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). yabigarutseho mu muhango wo gutangiza iyo nama iri kubera i Kigali kuva tariki 21 kugera 22 Kamena 2022. Ni inama ihuriyemo abagize Imiryango itari iya Leta yo mu bihigu binyuranye bya Commonwealth. Hon. Mukabarisa yagize ati “Covid-19 yabaye igipimo cy’ubushobozi bwa Guverinoma zacu mu kubonera abaturage ibyo bakeneye.” yongeraho ko ” yatumye tubona ubusumbane buri mu bihugu by’abanyamuryango ba Commonwealth mu kubona inkingo,…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu mikorere y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth] kugira ngo ubukungu bivugwa ko buhuriweho ntibibe umwihariko w’ibihugu bike muri 54 bigize uyu muryango. Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ku bucuruzi n’Ishoramari muri Commonwealth [Commonwealth Business Forum] iri kubera i Kigali. Iyi nama y’iminsi ibiri, ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigomba kuba mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, izwi nka CHOGM. Ni inama abayiteraniyemo baganira ku ngingo zinyuranye zituma…
Hari igihe usanga abantu bakundanaga, ariko igihe kikagera ugasanga umwe ashidutse undi atakibirimo kandi atarigeze na rimwe abibona bitangira, ahubwo akazajya kubimenya byaramaze kurangira burundu. Gusa si uko aba atarabibonye, ahubwo hari ubwo ahitamo kubyirengagiza cyangwa se ntamenye ko ibyo arimo kubona ari ibimenyetso. Uyu munsi mu nkuru yacu, twaguteguriye uburyo umukobwa byitwa ko mwakundanaga ashobora kwitwaramo ukamenya ko ari ikimenyetso cy’uko atakigukunda ndetse ashaka ko iby’urukundo bihagarara ariko ntatobore ngo abikubwire. Kubimenya bizagufasha kumenya icyo ukora igihe utangiye kubona bimwe mu bimenyetso tugiye kukubwira, maze ukaba wakwicaza umukunzi wawe mukabiganiraho ukamenya n’impamvu imutera gushaka guhagarika iby’urukundo rwanyu. Musore rero,…
Igikomangoma cy’Ubwami bw’Ubwongereza Charles, aherekejwe n’umufasha we Camilla, bategerejwe i Kigali mu masaha make ari imbere, aho baza kwitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CommonWealth) Ibiro by’Ubwami bw’u Bwongereza(Clarence House) byagize biti: Igikomangoma n’Umufasha baragera i Kigali uyu munsi mu nama y’Abakuru ba Guverinoma. CHOGAM2022 ihuza abayobozi bo mu bihugu 54 bigize CommonWealth izashimangira amahame ahuriweho kandi yumvikanirwemo gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage bayo bangana na miriyari 2.5 Abayobozi bari buturuke mu Bwongereza kandi barimo Minisitiri w’Intebe, Johnson Boris n’umugore we, Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya CommonWealth, Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’abandi…
Kuko itegeko ryo mu gihugu cya Afganistani ntiryemerera uw’igitsinagore kwiga byityo, abagore n’abana b’abakobwa bo muri iki gihugu barasaba abanyamuryango ba Commonwealth kubakorera ubuvugizi bakemererwa kugana ishuri nk’abana b’abahungu. Kuri ubu, Afganistani nicyo gihugu rukumbi ku Isi, gifite itegeko rikumira abana b’abakobwa kujya ku ishuri, kubera amahame bita ko ari ay’idini ya Islam bagenderaho. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro ry’abagore mu muryango wa Commonwealth ryatangiye ejo tariki 20 Kamena 2022, Shaban Basij-Rasikh, yavuze ko aturuka mu gihugu aho kwiga ku mwana w’umukobwa bibujijwe n’amategeko. Yagize ati “Iyo turebye mu buryo bw’imibare usanga mu bana basaga miliyoni 250 barimo n’abakobwa…