Author: Bruce Mugwaneza

Kuri uyu wa Kane tariki 23 kamena 2022, nibwo hasojwe inama ya Commonwealth ku bucuruzi n’ishoramari [Commonwealth Business Forum – CBF.] Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye, barimo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente. Iyi nama yarimaze iminsi itatu ibere i Kigali, yari yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo basaga 1000 baturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Minisitiri w’Intebe w’ u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yavuze ko ibiganiro aba ba Rwiyemezamirimo bahawe bitanga icyizere mu gukemura ibibazo byugarije Isi. Ati “Binyuze muri iyi nama, mwagize ibiganiro byiza kandi byatanze ibisubizo…

Read More

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth bakomeje gusesekera muu Rwanda aho bitabiriye inama ya CHOGM, ibura amasaha make gusa ngo ibe. Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe kuwa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, igiye kuba nyuma y’izindi z’amahuriro atandukanye agize Commonwealth zimaze iminsi ziba. Umwami Mswati III yahasesekaye mu myambaro gakondo Umwami wa eSwatini, Mswati III yatunguye benshi ubwo yageraga i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yambaye imyambaro gakondo yo mu gihugu cye. Uyu Mwami wari urikumwe n’umwe mu bagore be yageze ku kibuga cy’indege aherekejwe n’itsinda rinini ry’abantu baturukanye muri…

Read More

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryashyize ahagaragara uko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izakoreshwa ku wa Kane tariki 24 Kamena 2022, mu gihe Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza izaba ikomeje ku munsi wa Gatanu. Nk’uko Polisi yabitangaje, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abashyitsi bari kugera mu gihugu n’abandi bitabira inama ya CHOGAM, n’ibindi bikorwa bijyanye n’ayo, bibera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena, imihanda ikurikira ntizaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama bagatambuka. Hari umuhanda uva ku kibuga…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ku byaha  bya ruswa na bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryagaragaje impamvu zikomeye kuri bamwe ndetse babiri bakaba batawe muri yombi. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko nyuma y’iri perereza ry’ibanze, uru rwego rwataye muri yombi Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan. Yavuze ko aba bombi bakekwaho ibyaha bitatu aribyo: Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, ndetse n’icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe. Dr Murangira yagize ati “Ibi byaha bibiri…

Read More

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yaje mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu yari ishize atahakandagira kubera umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi. Perezida Museveni ni umwe mu Bakuru b’Igihugu na za Guverinoma bamaze gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, muri iki gitondo, yagaragaje ifoto yinjira mu ndege ya Gisirikare, avuga ati ‘Ngiye mu Rwanda kwitabira Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth,CHOGM2022.” Uyu mukuru w’igihugu gituranyi cya Uganda, ntiyinjiranye iyi ndege mu Rwanda, ahubwo yanyuze ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, aho arava yerekeza mu Mujyi wa Kigali. Kuri uyu Mupaka wa Gatuna, Perezida Museveni yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo…

Read More

Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania rya CCM rivuga ko ryiteguye amavugurura ku itegekonshinga, nyuma y’imyaka yari ishize rikwepa igitutu cy’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi be n’abaharanira uburenganzira bwa muntu kuri iyo ngingo. Igerageza ryabayeho mbere ryo guhindura itegekonshinga ntiryakunze mu mwaka wa 2014, kubera ko inyandiko y’umushinga waryo yasabaga kugabanya ububasha bwa perezida no gushyiraho akanama kigenga k’amatora. Inkuru dukesha BBC ivuga ko Ku wa gatatu, Shaka Hamdu Shaka, umunyamabanga ushinzwe ingengabitekerezo no gutangaza amakuru muri CCM, yavuze ko urwego rukuru rw’iri shyaka rurimo “gushimangira” ko bicyenewe ko habaho itegekonshinga rishya. Yavuze ko iri shyaka rishyigikiye ibikorwa by’ubwiyunge bya Perezida…

Read More

Umuhanzikazi Taylor Swift aryohewe n’ubuzima hamwe n’umukunzi we Joe Alwyn aho bari mu kiruhuko mu birwa bya Caribbean Island. Taylor Swift, ni umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umaze guca agahigo ko gutwara ibihembo bya Grammy Awards bigera kuri 11 ndetse akaba aherutse no guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu bijyanye n’ubukungu. Kuri ubu ari kubarizwa mu birwa bya Caribbean Island aho ari mu kiruhuko hamwe n’umukunzi we Joe Alwyn. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru US Magazine, cyavuze ko Taylor Swift n’umukunzi we bari mu kiruhuko mu birwa bya Caribbean Island kuva kuwa mbere w’iki cyumweru aho bagaragaye bagirana…

Read More

Mu gihe habura umunsi umwe ngo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango wa Commonwealth bahurire mu nama ya CHOGM, abahagarariye ibihugu bitandukanye bakomeje kugera i Kigali ahazabera iyi nama. Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe kuwa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, igiye kuba nyuma y’izindi z’amahuriro atandukanye agize Commonwealth zimaze iminsi ziba. Mu gihe habura amasaha make ngo iyi nama itangire, abanyacyubahiro batandukanye bamaze kugera mu Rwanda. Boris Johnson yahageze Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ni umwe mu banyacyubahiro bamaze kugera mu Rwanda. Yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda,…

Read More

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umugore w’Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Camilla Parker Bowles, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, nyuma y’umunsi umwe batangiye uruzinduko rwabo mu Rwanda aho bitabiriye Inama ya CHOGM. Igikomangoma Charles n’Umugore we Camilla Parker Bowles bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2022. Mu gitondo cy’uyu munsi, bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame nyuma basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko yishimiye kwakira Camilla Parker Bowles bagiranye ibiganiro.…

Read More

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryashyize ahagaragara uko imihanda yo mu Mujyi wa Kigali izakoreshwa ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022, mu gihe Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza izaba ikomeje ku munsi wa kane. Iri tangazo rivuga ko hari imihanda igenewe kunyurwamo n’abashyitsi mu gihe bari kwerekeza ahabera ibikorwa bya CHOGM, abandi bakaba basabwa kubaha umwanya muri icyo gihe cyangwa bagaca mu yindi mihanda. Nk’uko Polisi yabitangaje, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abashyitsi bari kugera mu gihugu n’abandi bitabira inama ya CHOGAM, n’ibindi bikorwa bijyanye n’ayo, bibera mu mujyi wa Kigali,…

Read More