Author: Bruce Mugwaneza

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu isanga igihe kigeze ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwe mu mashuri yose, kubera ko inyinshi mu mbogamizi zatumaga atigishwa uko bikwiye zitakiriho. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo gitegura ingendo abagize komisiyo y’ubumanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda bazagirira hirya no hino mu gihugu bareba uko amateka ya Jenoside yigishwa mu mashuri, bamwe mu basenateri bagaragaje zimwe mu mbogamizi zatumye aya mateka atarakomeje kwigishwa mu mashuri yose by’umwihariko mu cyiciro cy’amashuri abanza. Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko ku bufatanye bw’iyi minisiteri n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, amateka y’u Rwanda…

Read More

Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyagarutsweho mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho y’ubumwe bw’Abanyarwanda. Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko ikibazo ari kimwe mu bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda. Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene agaragaza ko hari gahunda 8 za leta abanyarwanda berekanye ko ziri ku gipimo kirenze 93%  zituma bishimira intera y’ubumwe n’ubwiyunge. Muri zo hari gahunda ya ndi umunyarwanda, uburezi budaheza, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, itorero, Girinka, izi gahunda uko ari 5 Nyakubahwa perezida wa Repubulika zishimirwa hejuru y’igipimo cya 98%. Hari kandi…

Read More

Abaganga baturutse mu bitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyeshuri biga ubuganga,bari guhabwa amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi buzabafasha kwita ku barwaye indwara ya Hernia babavura neza kandi ku gihe. Indwara ya Hernia ngo umuntu ayirwara iyo inyama zo munda nk’amara ye abonye icyuho ashobora kunyuramo akava mu nda akajya aho atagomba kuba. Kenshi ku bagabo ngo amara aramanuka akaboneza mu ruhu rutwikira udusabo tw’intangangabo bigatuma tubyimba tukaba tunini ku buryo budasanzwe, icyo gihe bikitwa Scrotal hernia Abaganga amahugurwa bahabwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), n’umuryango utari uwa Leta, Rwanda Legacy of Hope, aho uyu muryango…

Read More

Umwaka urashize uburusiya bushoje intambara kuri Ukrain, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko “Umwaka wa 2023, ni umwaka w’insinzi” Ibi yabigarutseho kuri uyu Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, umunsi uburusiya bwatangirijeho intambara kuri Ukraine,hari mu gitondo cyo kuwa 24 Gashyantare umwaka ushize wa 2022, ingabo z’uburusiya zinjira muri Ukraine, zitangiza intambara ikomeye, uburayi bwaherukaga mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi. Kuri ubu ngo ibice byinshi byahindutse umuyonga,ibice bimwe by’iki gihugu byigaruriwe n’uburusiya,ndetse intambara imaze guhitana ababarirwa mu bihumbi 150 ku mpande zombi. Gusa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, ashimira ingabo z’iki gihugu ko zitigeze zirambika intwaro hasi zigakomeza…

Read More

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge umugabo w’imyaka 25 y’amavuko, wakaga abaturage amafaranga abasezeranya kuzabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu cyuho akusanya amafaranga mu baturage. Yagize ati:”Ni amakuru yatanzwe n’umwe mu baturage nyuma yo kugira amakenga, yatumye ucyekwa afatirwa mu cyuho, mu mudugudu wa Gakoni wo mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali, arimo yandika urutonde rw’abamuhaga amafaranga, nyuma yo kubizeza ko hari amahirwe Polisi y’u Rwanda irimo…

Read More

Inteko rusange Sena yemeje inatora ishingiro ry’imishinga 2 y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abakurikiranweho ibyaha hagati y’u Rwanda na Mozambique ndetse n’iya Angola bidaciye muri komisiyo. Muri aya masezerano yo kohererezanya abakurikiranweho ibyaha hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique, harimo kohererezanya abakoze ibyaha birimo ibya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka. Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Nyirahabimana Soline yagaragaje ko u Rwanda rwiteze inyungu muri aya masezerano bagiranye n’igihugu cya Mozambique. Kohererezanya abakurikiranweho ibyaha kandi biri no mu masezerano Repubulika y’u Rwanda yagiranye na Repubulika ya Angola. Nyirahabimana…

Read More

EjoHeza yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. EjoHeza ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Ibi n’ibyagarutsweho na Rutsinga Jacques ushinzwe guhuza iborwa bya Ejo heza mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’amajyepfo, ubwo mu mpera z’icyumweru gishize, hakorwaga ubukangurambaga mu kagali ka Kiyovu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, bugamije gushishikariza abahacururiza bari mu mazone 35 y’ubucuruzi kwizigamira muri Ejo Heza. Ati “Icyambere aya ni amahirwe igihugu cyabashyiriyeho,ariko birumvikana kubera ko ari gahunda y’ubwizigame y’igihe kitrekire,ukiri mutoya afite amahirwe menshi…

Read More

Muri iki gitondo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Ngoma, irimo kubakwa n’abacuruzi bo muri aka Karere bibumbiye muri Ngoma Investment Group. Guverineri Gasana, yashimiye abacuruzi bibumbiye muri NGoma Investment Group kuba baragize umuhigo, intumbero n’ubufatanye bwimbitse mu gikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi itegerejweho guteza imbere Abikorera n’abaturage muri rusange. Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko aka Karere gafite amahirwe menshi arimo imihanda mpuzamahanga, Umuhanda uzahuza Ngoma-Bugesera n’amajyepfo, ibiyaga n’ibindi bibereye ubukerarugendo. Yabijeje ko Intara izakora ibishoboka byose kugirango intego yabo igerweho kandi vuba Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Karere…

Read More

Oda Gasinzigwa uherutse kugirwa Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC,yarahiriye imirimo mishya. Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo. Madame Oda Gasinzigwa wabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, akanahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana. Gasinzigwa, yashyizwe kuri uyu mwanya, n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Village Urugwiro. Mu bihe bitandukanye Oda Gasinzigwa yagiye ahabwa inshingano zitandukanye. Mu mwaka wa 2016, yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga…

Read More

Muri iki gitondo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, aho arimo kuganira na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ku bibazo bireba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, NRS. Minisitiri Musabyimana, yatanze ibisubizo ku bibazo byagaragajwe n’isesengura ku ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko No 17/2017 ryo ku wa 28/04/2017 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo. Yavuze ko mu kuzuza inshingano zayo, NRS, ikorana n’inzego z’ibanze ku buryo mu mihigo y’Uturere n’Umujyi wa Kigali ubu hashyizweho umuhigo wo gusubiza mu buzima busanzwe no gukurikirana abahoze ari inzererezi. Guhera mu…

Read More