
Author: Bruce Mugwaneza
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Angola aho yitabiriye ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane hagati ya RDC n’u Rwanda. Ni ibiganiro byatumiwe n’umuhuza mu makimbirane y’u Rwanda na RDC, Perezida wa Angola, Joao Lourenço, byitabirwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ibi biganiro bibaye mugihe RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 narwo rukabihakana rugaragaza ko ibibazo RDC ifite ari iby’imbere mu gihugu. Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, aherutse gutangaza ko Uburasirazuba bwa RDC bumaze igihe bwarabaye isibaniro y’imitwe…
Mohammad Barkindo wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC yitabye Imana ku myaka 63, azize urupfu rutunguranye. Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria yitabye Imana mu gihe haburaga iminsi mike ngo manda ye y’imyaka itandatu ku buyobozi bw’uyu muryango irangire. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibya peteroli muri Nigeria, Mele Kyari, yatangaje aya makuru abinyujije kuri Twitter, nyuma biza kwemezwa na OPEC. Yagize ati “Twabuze umuntu w’agaciro Dr Muhammad Sanusi Barkindo. Yitabye Imana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022. Ni igihombo gikomeye ku muryango we, ku kigo gishinzwe ibya peteroli, kuri OPEC no ku muryango mugari w’ibijyanye…
The Ben agiye kongera gutaramira abakunzi b’umuziki we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, mu gitaramo yatumiwe cyiswe “Rwanda Re-birth Celebrations” cyateguwe na ‘East Gold’ kikazabera i Kigali. Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin, wamenyekanye ku izina rya The Ben, ubu akaba atuye mui Amerika n’ubuyobozi bwa ‘East Gold’ bagarutse ku cyifuzo cyo gukorera amateka ku musozi wa Rebero nyuma yo gutangaza itariki y’igitaramo kizabera i Kigali tariki 6 Kanama 2022. The Ben aganira n’Itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali ndetse ashimangira ko yifuza guha abakunzi be igitaramo cy’amateka. Ati “Ndifuza gukora igitaramo cy’amateka, nkashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana banjye…
Abagabo bitwaje imbunda bagabye igitero ku rukurikirane rw’imodoka rw’itsinda rya Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari muri leta ya Katsina avukamo iri mu majyaruguru y’igihugu. Abantu babiri barimo harimo uwo mu itsinda ry’abashinzwe umutekano we n’undi wo murishinzwe gutangaza amakuru ni bo bakomeretse, nkuko bikubiye mu itangazo rya Garba Shehu, umuvugizi wa Perezida Buhari. Urwo rukurikirane rw’imodoka ni urw’izari zagiye imbere y’uruzinduko rwa Perezida Buhari mu mujyi avukamo wa Daura rwo mu mpera y’iki cyumweru, rwo kwizihiza umunsi mukuru wa kisilamu wa Eid-ul-Adha. Ubwo bari mu nzira, nibwo abo bagabo bitwaje imbunda barasaga ku bari muri izo modoka. Ibiro bya Perezida…
Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) gitangaza ko, muri gahunda yo kurandura indwara ya Malaria, bagiye gushyira ingufu mu gukwirakwiza imiti irinda abantu kurumwa n’umubu kuko hari ibyiciro inzitiramibu zonyine zidahagije ngo zibarinde iyo ndwara. Gushishikariza Abaturarwanda kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti ni imwe mu ngamba Leta y’ u Rwanda yashyizemo imbaraga mu rwego rwo guhangana n’indwara ya Malaria. Cyakora, ngo hari ibyiciro by’Abaturarwanda bidahagije ko inzitiramibu yonyine yabarinda iyi ndwara. Dr. Aimable MBITUYUMUREMYI, Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Uyoboa Programe yo kurwanya Malaria yagize ati “Ni ibyiciro byinshi byavuye mu bushakashatsi twakoze umwaka ushize.” Muri ibyo…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko buzakomeza gushyira imbaraga muri gahunda y’ubukangurambaga bise ‘Akaramata’, aho imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yigishwa igafashwa gusezerana. Muri iyi gahunda y’akaramata, imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko barayegera igasobanurirwa ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko “Twigisha imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko, uburyo bitanga umutekano, uburyo bifasha abashakanye kuzuza inshingano za bo ariko n’uburyo bifasha abana mu burenganzira bwa bo.” Iyi ni gahunda yatanze umusaruro kuko umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022, warangiye imiryango 528 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko…
Umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Dévelopement Rural (Isangano ry’Abari n’Abategarugori baharanira Amajyambere y’Icyaro) uvuga ko ugiye kubaka ishuri ry’imyuga rizafasha abana b’abakobwa bahohoterwa bagaterwa inda bakiri bato. Iby’uyu mushinga wo kubaka iri shuri, byatangarijwe mu nteko rusange ya 29 y’uyu muryango, yateranye tariki 02 Nyakanga 2022. Binyuze mu mushinga bise ‘Uri Nyampinga’, Umuryango Réseau des Femmes usanzwe ufasha bamwe mu bangavu bahohotewe bagaterwa inda bataragira imyaka 18 y’ubukure, bo mu karere ka Burera, mu ntara y’Amajyaruguru n’ abo mu karere ka Rwamagana, mu ntara y’Iburasirazuba. Kimwe mu byo bafasha abo bangavu, harimo no kubashishikariza kongera…
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyirasaba Abaturarwanda bose gukomeza kwirinda indwara ya Malaria, bakuraho ibikoresho byo mu ngo bitagikoreshwa, bishobora kuba indiri y’imibu ikwirakwiza iyi ndwara. Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, RBC yifatanyije n’Akarere ka Kicukiro, mu bukangurambaga bwo kurandura malariya. Ni ubukangurambaga bwabimburiwe n’umuganda wo gutema ibihuru no gusiba ibidendezi by’amazi, bishobora kororokeramo imibu ikwirakwiza indwara ya malariya, wakorewe mu gishanga kiri mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Kicukiro. Nshimiyimana Apollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ASOFERWA (Association de Solidarite des Femmes Rwandaises), ari na wo mufatanyabikorwa w’Akarere ka Kicukiro muri ubu bukangurambaga, avuga ko bagamije gukangurira…
Ishyirahamwe rishinzwe impunzi HCR riremera ko hakiri ibibazo kugirango Abarundi bahawe ubwenegihugu bwa Tanzania nyuma yo kuba impunzi muri icyo gihugu babeho koko nk’abenegihugu buzuye. Muri abo barundi bagera ku 162.156 hari abamaze imyaka irenga 14 barahawe ubwenegihugu bwa Tanzania. Ariko bavuga ko kugera n’uyu munsi benshi bakibayeho nk’impunzi mu nkambi za Ulyankuru, Katumba na Mishamo. Babibwiye BBC dukesha iyi nkuru mu kwezi kwa kane uyu mwaka igihe bizihizaga imyaka 50 yari ishize babayeho mu mahoro kuva bahunze mu 1972. Mu gisubizo kigufi yanditse Umuyobozi wungirije w’uhagarariye HCR muri Tanzania, George Kuchio, yahaye BBC Gahuzamiryango – yari yifuje kumenya icyo…
Umuraperi w’Umufaransa Laouni Mouhid uzwi nka La Fouine, uri mu Rwanda aho yaje gutaramira abaturarwanda, avuga ko iki Gihugu gifite ibyiza byinshi ariko igitangaje ari uburyo urubyiruko rwaho rufite imyitwarire myiza ku rwego ruhanitse. La Fouine wageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, ari mu byamamare byagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022. Uyu muraperi w’Umufaransa ufite inkomoka muri Maroc, yavuze ko nubwo ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ariko yatunguwe n’uburyo ari Igihugu gifite urubyiruko rurangwa n’imyitwarire myiza ku rwego rwo hejuru. Ati “U Rwanda ni igihugu cyiza,…