Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, uri mu bari guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro. Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’Umukuru w’Ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya imisoro ako kanya ku nganda no ku bandi bacuruzi ndetse akanita ku mibereho myiza y’abaturage. Liz Truss, avuga ko azakora ibintu byinshi biteza abaturage imbere ariko cyane cyane gufasha abacuruzi kwiteza imbere mubyo bakora kubera kubagabanya imisoro ku bigo by’ubucuruzi. Komite y’Ishyaka Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, yemeje ko umuyobozi waryo mushya akaba na Minisitiri w’intebe azamenyekana ku…
Author: Bruce Mugwaneza
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko izi amakuru yuko Umunyamerika uba muri Ukraine yafashwe n’abarwanyi baharanira ubwigenge bashyigikiye abasirikare b’Uburusiya. Suedi Murekezi, w’imyaka 35, ukomoka mu Rwanda akaba ari umushoramari mu mafaranga yo mu ikoranabuhanga (cryptocurrency), bivugwa ko yatawe muri yombi mu kwezi gushize mu mujyi wa Kherson uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) mu majyepfo ya Ukraine wafashwe n’Uburusiya. Inshuti n’abo mu muryango we bavuga ko uyu Murekezi wahoze mu gisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere yashinjwe ibitari ukuri by’uko yitabiriye imyigaragambyo ishyigikiye Ukraine. Amakuru avuga ko afungiye muri gereza imwe n’abarwanyi babiri b’Abanyamerika bafashwe mu kwezi gushize kwa gatandatu.…
Mu gihugu cya Tanzania, haravugwa indwara itaramenyekana aho abayanduye bahinda umuriro, bakava imyuna ndetse bamwe bagakurizamo urupfu. Perezida waTanzaniya Samia Suruhu, ubwo yagezaga ijambo ku Basenyeri ba Kiliziya Gatorika bagize ihuriro ry’Afurika (AMECEA) i Dar es Salam, yagarutse kuri iyo ndwara itaramenyekana aho yavuze ko imaze gufata abatari bake muri iki gihugu n’ubwo atigeze atangaza umubare nyakuri w’abamaze gufatwa nayo. Abayobozi bo muri icyo gihugu bavuga ko iyo ndwara yagaragaye , nk’uko BBC yabitangaje. Leta ya Tanzania ivuga ko imaze kohereza abaganga mu burengerazuba bw’iki gihugu mu gace gahana imbibi n’igihugu cya Mozambique ahagaragara iyi ndwara, kugira ngo bayisuzume. Iyo…
Abantu batari munsi ya 31 barimo n’abana ubu ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe mu cyumweru gishize mu mirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuryango w’abibumbye (ONU) uvuga ko imirwano ikomeye hagati y’igisirikare cya Congo (FARDC) n’imitwe myinshi y’inyeshyamba yadukiriye akarere ka Beni, ahatowe imirambo itanu ku wa Gatatu. Abahatuye bavuga ko umubare w’abishwe ushobora kuba ari munini kurushaho kuko abantu babarirwa muri za mirongo bakiburiwe irengero. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu barenga 700,000 bamaze guhunga bata ingo zabo mu ntara ya Ituri no mu ntara ya Kivu ya ruguru, nkuko ONU ibivuga. Ibi…
Mu gihe habura iminsi itageze no kuri 30 kugira ngo mu bihugu bimwe na bimwe shampiyona z’umupira w’amaguru zitangire, amakipe akomeje gukora ibishoboka byose ngo arebe ko yazahagarara neza ndetse akazanitwara neza, biciye mukongera imbaraga aho babona bitagenze neza n’aho byagenze neza bakahakomeza bongeramo abakinnyi. Ikipe ya FC Barcelona yaguze Raphael Dias Belloli uzwi nka Raphinha ukomoka muri Brazil wakiniraga ikipe ya Leeds United. Ibi bibaye nyuma y’uko FC Barcelona itanze igiciro cya nyuma kirimo Miliyoni 58 z’Amayero ariko ziyongeraho Miliyoni 9 z’Amayero zizishyurwa mu byiciro zose hamwe zikaba Miliyoni 67 z’Amayero. Ikipe ya Leeds United na yo yabyemeje ivuga…
Amahanga ndetse n’Isi yose bikomeje gutangarira Umujyi wa Kigali, bitewe n’udushya dukomeje kwiyongera, isuku n’umutekano usesuye bimaze kubaka izina mu ruhando mpuzamahanga mu myaka isaga 10 ishize. Nyuma y’aho Ikinyamakuru The Times gitangaje ibice 50 bihebuje ku Isi ba mukerarugendo badakwiye gucikwa gusura mu mwaka wa 2022, Kigali, Umurwa Mukuru w’u Rwanda, wongeye kuvugwa cyane nyuma yo kuza kuri urwo rutonde rugaragaraho ibice byamamaye nka Rass Al Kkaimah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Umujyi wa Seoul muri Koreya y’Amajyaruguru, Ibirwa bya Galapagos n’ahandi. Ni ibikorwa byose birimo kuba mu gihe ubukerarugendo mpuzamahanga bukomeje gufungurwa, nyuma y’igihe icyorezo cya COVID-19 cyarashegeshe…
Leta ya Angola n’umugore wa Nyakwigendera Eduardo dos Santos, bashatse Abanyamategeko babahagararira kubera amakimbirane ari mu muryango kubijyanye n’ishyingurwa ry’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu. Abana bakuru b’uwahoze ari Perezida wa Angola dos Santos, barashaka ko umurambo we uguma muri Espagne akaba ariho ushyingurwa, mu gihe abana bato n’umugore we Ana Paula dos Santo, bashaka ko ugarurwa muri Angola. Eduardo dos Santos yitabye Imana tariki 8 Nyakanga, 2022 aguye mu bitaro by’i Barcelone muri Espagne. Yavuye ku butegetsi muri 2017 nyuma yo kuyobora Angola mu gihe cy’imyaka 38. Ibinyamakuru byo muri Angola bivuga ko ibiganiro byabaye hagati y’umuryango wa dos Santos…
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iy’Intara ya Wallonie-Bruxelles yo mu Bubiligi biyemeje kurushaho kugira imikoranire myiza. Byavuye mu biganiro Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa yagiranye na mugenzi we wa Wallonie-Bruxelles, S.E Rudy Demotte. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Nyuma y’ibi biganiro, Hon. Donatille Mukabalisa yabwiye itangazamakuru ko icya mbere bishimiye umubano uri hagati y’u Rwanda n’Ububiligi kandi ko urushaho kugenda uba mwiza. Ku bijyanye n’umubano hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, Hon. Mukabalisa avuga ko na wo ari mwiza ariko ngo bifuje…
Urukiko rw’i Barcelona muri Espagne rwatanze uruhushya rwo gukora isuzuma ku murambo wa José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Eduardo dos Santos yapfiriye muri uwo mujyi, aho yari yagiye kwivuriza. Tchizé dos Santos, umukobwa wa nyakwigendera, niwe wasabye ko umurambo wa se wakorerwa isuzuma. Yavuze kandi ko ngo hari kagambane ko kwica se kugira ngo abuzwe gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu matora yo muri Angola ateganijwe muri Kanama uyu mwaka. Abanyamategeko b’umuryango wa dos Santos bamaganye gahunda ya leta ya Angola yo gutahana umurambo we muri…
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’ u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bane mu gisirikare cy’u Rwanda, batatu bava ku Ipeti rya Brigadier General (Brig Gen) bagirwa Major General (Maj Gen), mu gihe undi yahawe Ipeti rya Brigadier General avuye kuiri Colonel Abazamuwe mu ntera ni: A. Brig Gen Vincent Nyakarundi, ukuriye Ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda B. Brig Gen Willy Rwagasana, uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu C. Brig Gen Ruki Karusisi, uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe D. Colonel Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Mu itangazo rigenewe abanyamakuru RDF yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 11…