Author: Bruce Mugwaneza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini/NESA kiratangaza ko imyiteguro yose yarangiye ku buryo nta kizabuza ibizamini kugenda neza, cyane ko amasomo yose yagombaga kwigishwa yarangiye ku gihe. Guhera kuwa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022, mu mashuri yose yo mu Rwanda hazatangira gukorwa ibizamini bya Leta. Ni mu mpera z’umwaka w’amashuri aho abatarebwa n’ibi bizamini bya bagiye mu biruhuko, ni mu gihe ariko abo mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, uwa 3 w’icyiciro rusange cy’ayisubmbuye ndetse n’uwa 6 bo barimo kwitegura ibizamini bya Leta bisoza iyo myaka barimo. Mushikiwabo Bahati wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, ndetse na Cyuzuzo Gustave wiga…

Read More

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peterori, ndetse n’ababibika mu ngo batuyemo, mu rwego rwo kwirinda impanuka bitera zirimo no kubura ubuzima. Ibi Byatangajwe nyuma y’aho Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga, hafashwe litiro 374 za Mazutu na litiro 3030 z’amavuta ya moteri bifatirwa mu mu mazu y’abacuruzi 10, mu Mudugudu w’ Ihuriro ahazwi ka Juakali, mu Kagali ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali; Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko amakuru yo gufata ayo…

Read More

Indege itwara imizigo yakoreye impanuka hafi y’umujyi wa Kavala mu majyaruguru y’Ubugereki, nkuko abategetsi baho babivuga. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov-12 ya kompanyi ikorera muri Ukraine, yari irimo iva muri Serbia yerekeza muri Jordan ubwo yakoraga impanuka ku wa gatandatu. Umubare w’abantu bari bayirimo ntiwahise umenyekana cyangwa ngo hahite hamenyekana niba hari abarokotse. Igitangazamakuru ERT cya Leta y’Ubugereki cyatangaje ko iyo ndege yari itwaye imizigo ipima toni 12, kivuga ko iyo mizigo ishobora kuba yari iteje ibyago. Amakuru avuga ko umupilote wayo yasabye kugwa byihutirwa ku kibuga cy’indege cya Kavala kubera ikibazo cya moteri ariko ntiyashobora kugera mu…

Read More

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwijeje ubufatanye abaturage bo muri uyu mujyi bishakamo ibisubizo bakiyubakira ibikorwaremezo aho batuye, birimo imihanda. Byagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abayobozi mu nzego zinyuranye bo mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022. Ni inama yitabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’umudugudu ndetse n’abayobozi bakuru ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro. Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru avuga ko bahisemo kuganira n’izi nzego muri gahunda “yo kwegera abaturage no kujya inama n’abayobozi kugira ngo barusheho kwihutisha iterambere…

Read More

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame none kuwa 16 Nyakanga 2022, yashyizeho abayobozi bakuru ba kaminuza y’u Rwanda. Umukuru w’igihugu, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112 5o (c); yashyizeho abayobozi bakuru ba Kaminuza y’u Rwanda bakurikira: Dr. Kayihura wagizwe Umuyobozi mukuru w’agateganyo, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo Prof Alexandre Lyambabaje yeguye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR) kugira ngo atangire ikiruhuko cy’izabukuru. Prof Lyambabaje yahise asimbuzwa Prof. Nosa Egiebor wagizwe…

Read More

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2023, Minisitiri w’Ingabo wa Kenya Eugene L Wamalwa yatangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda. Eugene L Wamalwa n’itsinda ryamuherekeje bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Mu byo baganiriyeho harimo inyungu RDF ikura mu bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga (IDCL) mu mahugurwa y’ikoranabuhanga no kongera ubushobozi mu mashuri ya gisirikare no ku zindi nzego. Baganiriye kandi ku nzira zo kurushaho gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare n’imbaraga Ishyirwa mu…

Read More

Abantu benshi bakunda kuminjira umunyu mu biryo, bafite ibyago biri ku kigero cya 28% byo gupfa vuba ugereranyije n’abarya umunyu utetse mu biryo. Umwarimu wo muri Kaminuza ya Tulane Lu Qi mu ishami ry’ ubuvuzi rusange, yavuze ko mu bushakashatsi yakoze bwagaragaje ko kongera umunyu mubisi mu biryo cyangwa se ibyo dukunda kwita kuwuminjira igihe umuntu ari kurya aba yiyongerera ibyago byo gupfa imburagihe mu gihe urya umunyu utekanye n’ibiryo ku kigero kiringaniye we aba afite amahirwe menshi yo kuramba ndetse no kongera imyunyu ngungu iringaniye mu mubiri we. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 500 kuva ku myaka…

Read More

Ubushinjacyaha bwasabye ko abanyamakuru batatu ba Iwacu TV yakoreraga ku murongo wa YouTube bamaze imyaka isga ine bafuzwe, bahanishwa igifungo cy’imyaka 22 n’amezi 5. Kuri uyu wa Gatanu nibwo urubanza rwa Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack baregwa ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru agamije guteza imvururu muri rubanda no kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga, rwakomereje mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge. Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika, avuga ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu mikorere y’aba banyamakuru hakoreshwaga imitwe y’inkuru ikura imitima nubwo rimwe na rimwe ibyo batangazaga babaga babikuye ku bindi bitangazamakuru ariko bo bagashyiramo amakabyankuru. Ubushinjacyaha kandi bwifashishije zimwe mu ngero z’imitwe y’inkuru yakunze gukoreshwa kuri…

Read More

Igisirikare cy’u Rwanda cyakoze umuhango wo gusezerera abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano yabo mu ngabo, bashimirwa uruhare rwabo mu gusigasira umutekano w’u Rwanda. Gusezera abo basirikare ni umuhango wabaye ku wa Gatanu ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura. Wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Albert Murasira ahagarariye Umugaba w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame. Witabiriwe kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda. Gen Maj Murasira yashimiye abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko hamwe n’imiryango yabo, ku bw’ubwitange bagaragaje bakorera igihugu. Gen Maj Ferdinand Safari wavuze mu ijambo ry’abasirikare bakuru basezerewe,…

Read More

Raporo y’uyu mwaka wa 2022, yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu gihe ruri ku mwanya wambere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bihugu byashyize imbere ihame ry’uburinganire. Muri iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu ku rwego rw’Isi n’amanota 81.1%, aho rukurikira ibihugu bya Iceland yabaye iya mbere n’amanota 90.8%, Finland ifite 86%, Norway n’amanota 84.5%, New Zealand ifite 84.1% na Suwede yagize 82.2%. Mu byibanzweho kugira ngo hatoranywe ibi bihugu, harimo umubare w’abagore bitabira ibijyanye n’ubukungu n’amahirwe bahabwa muri byo, abagore n’abakobwa bari mu…

Read More