Umwe mu bapadiri babiri ba Kiliziya Gatolika wari washimuswe n’abagabo bitwaje imbunda muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria yishwe arashwe n’ababashimuse, nkuko Kiliziya ibivuga. Pasiteri John Joseph Hayab ukuriye leta ya Kaduna ishami ry’ishyirahamwe ry’amadini ya gikristu muri Nigeria, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwundi mupadiri we yarekuwe nyuma yuko hishyuwe ingurane. Mu itangazo ryagiye ahagaragara, Kiliziya yavuze ko umurambo wa Padiri John Mark Cheitnum wabonetse ku wa kabiri. Kiliziya kandi yongeyeho ko ubu ari ubwicanyi buteye ubwoba. Yavuze ko uwo Mupadiri yarashwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize ari na wo munsi yashimusweho. Gusa Padiri Donatus Cleopas,…
Author: Bruce Mugwaneza
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu, yafashe abantu babiri bageragezaga kwinjiza mu gihugu, ibicuruzwa bya magendu bitandukanye, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 9. Ibicuruzwa byafashwe byiganjemo amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo yari avanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi. Yagize ati: “Bafatiwe mu bikorwa byakozwe ku wa mbere, tariki 18, no ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga, bifatanwa uwitwa Uwamahoro Asia, ufite imyaka 35 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi, Umurenge…
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’igihugu cya Austria ajyanye n’ubwikorezi bwo mu Kirere, rukaba rugaragaza ko amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere hagati y’ibi bihugu byombi, azafasha sosiyete ya RwandAir kuba yagirira ingendo muri icyo gihugu cyibarizwa ku mugabane w’u Burayi. Izo ngendo za RwandAir ziramutse zitangiye gukora ubwikorezi hagati y’u Rwanda na Austria, zaba zishingiye ku masezerano yasinywe hagati ya leta ya Austria yari ihagarariwe na Dr. Christian Fellner, ambasaderi wayo mu Rwanda ufite ikicaro i Nairobi mu gihugu cya Kenya, na leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana. Ambasaderi wa Austria mu Rwanda ufite…
Intumwa za rubanda umutwe wa Sena biyemeje gukorera ubuvugizi Umujyi wa Karongi ukabona imihanda, kuko iri mu bikorwa remezo by’ibanze bikenewe muri uyu mujyi wo mu Karere ka Karongi. Itsinda ry’Abasenateri bo muri komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, mu rugendo rwabo rugamije kureba iterambere ry’imijyi yunganira umujyi wa Kigali, ubwo basuraga umujyi wa Karongi, batangaje ko imihanda ihari itajyanye n’urwego aka Karere kabarizwamo. Umunjyi wa Karongi kimwe n’ibindi bice bitandukanye bigize aka karere n’ubwo hari byinshi byakozwe, imihanda ihari imyinshi n’iy’ibitaka cyangwa se ugasanga nta n’ihari nk’uko bitanganzwa na Hon. MURESHYANKWANO M. Rose wari uyoboye iri tsinda. Yagize ati” Mu by’ukuri hari…
Amapfa (izuba ryinshi) ya mbere mabi cyane mu myaka 40 ishize arimo kwibasira akarere k’ihembe ry’Afurika. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM) rivuga ko abantu basaga miliyoni 20 muri Kenya, Ethiopia na Somalia bari mu byago byo kwicwa n’inzara bitarenze mu mpera z’uyu mwaka. Kuri ubu Somalia ni yo yibasiwe cyane, aho kimwe cya kabiri cy’abaturage bayo babarirwa muri miliyoni 16 ubu bafite inzara. Mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi amagana barimo guta ingo zabo mu byaro byo muri Somalia, bakerekeza mu nkambi z’imbere mu gihugu. Imirima yabo yambaye ubusa, imyaka yabo (ibyo bahinze) yararumbye, ndetse amatungo yapfuye anyanyagiye…
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya watangije ikorwa ry’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, yamaze ubwoba abanyeshuri bagiye gukora ibi bizamini, abasaba kumva ko ari ibizamini nk’ibindi basanzwe bakora. Yabutangirije mu ishuri rya Groupe Scolaire Nyagasambu riherereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana. Muri iri shuri hakoreye abanyeshuri 633 bo mu bigo by’amashuri bine birimo iri rya GS Nyagasambu, GS Runyinya, Nyagasambu Vision na Rwamashyongoshyo Parents School. Atangiza ibi bizamini, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yasabye aba banyeshuri kumva ko ikizamini bagiye gukora, ari nk’ibindi bisanzwe gusa bakazirikana ko ari cyo kizabakura mu cyiciro kimwe kibajyana mu kindi. Yagize ati…
Umuhanzikazi w’icyamamare akaba n’ umukinnyi wa filime ukomeye Jennifer Lopez yakoze ubukwe na Ben Affleck, umugabo bari bamaze imyaka 18 baratandukanye. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 nibwo amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Jennifer Lopez yakoze ubukwe na Ben Affleck uzwi cyane muri sinema. Ubukwe bwabo bwabereye muri Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Si ubwa mbere Jennifer Lopez yari akundanyeho na Ben Affleck kuko mu 2002 uyu mugabo yambitse impeta y’urukundo uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe ku Isi. Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo, maze nyuma gato muri 2004 baza gutandukana.…
Ghana yemeje ko abantu babiri ba mbere banduye Virusi ya Marburg yica ikanandura byihuse ikaba iri mu bwoko bumwe na Ebola. Iki gihugu kivuga ko aba bantu babiri baherutse gupfira mu bitaro byo mu karere ka Ashanti kari mu mu majyepfo y’iki gihugu. Ibipimo byari byafashwe kuri aba bantu bigapimirwa muri Laboratwari (Laboratory) yo muri Senegal, byerekanye ko bari banduye iyo virusi mu ntangiriro z’uku kwezi. Inzego z’ubuzima muri iki gihugu, zavuze ko hari abantu 98 bahise bashyirwa mu kato nyuma yo gukeka ko baba barakoranyeho n’aba banduye. Kugeza ubu nta muti urashobora kuboneka wo kuvura iyi virusi ya Marburg,…
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yirukanye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano w’igihugu (SBU) n’Umushinjacyaha mukuru, bazira ko inzego bayoboye ziri kubamo ubugambanyi. Ivan Bakanov wayoboraga Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu na Iryna Venediktova wari Umushinjacyaha mukuru, birukanywe mu gihe bivugwa ko abantu bagera muri 60 bahoze ari abakozi ba leta muri izo nzego ubu barimo gukorera mu nyungu zirwanya Ukraine, mu bice byamaze kwigarurirwa n’u Burusiya. Kugeza ubu nibura ibirego 651 bijyanye n’ubwinjiracyaha ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi nibyo bimaze gufungurwa ku bahoze ari abakozi b’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko. Mu mashusho yasakaje kuri iki cyumweru, Perezida Zelensky yavuze ko ibi byaha byibasira umusingi…
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, ahagana saa tanu z’ijoro, Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Rubavu yataye muri yombi uwitwa Hakizimana Innocent w’imyaka 37 y’amavuko afite udupfunyika 1036 tw’urumogi yari agiye kugurisha abakiriya be mu Mudugudu w’ Ubucuruzi, Akagali ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Hakizimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ati: ” Abaturage batuye mu Mudugudu w’ Ubucuruzi bahamagaye Polisi bayibwira ko babonye Hakizimana atwaye kuri moto urumogi kandi arushyiriye abakiriya be.” Arakomeza ati” Polisi yahise…